Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda busanga imikino yo kwibuka abakarateka, abakunzi bayo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda azwi ku izina rya “Never Again” yabaye kuri iki cyumweru tariki ya 9 Kamena 2013, yaragenze neza cyane kurusha iyabaye mu myaka yashize.
Abayo Theogene, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda avuga ko ayo marushanwa yari yatewe inkunga n’ ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurwanya Jenocide “CNLG”, akaba yarahuje yarahuje abakinnyi baturutse mu ma Club yose y’igihugu, barimo abana b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 14, barushanyijwe muri Kata, Abakobwa n’abahungu barengeje iyo myaka barushanwa muri Kata na Kumite.
Karorero Joseph wari umushyitsi mukuru muri ayo marushanwa ati Never Again ibe intero kuri twese Nyuma y’iyi mikino ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda bibukije abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino muri rusange bari bitabiriye aya marushanwa ko siporo yagombye kuba umusingi w’imibanire myiza, gusabana ndetse no gukundana, ntigorore umubiri gusa ahubwo ikagorora n’imitekerereze, ku buryo Jenocide yakorewe Abatutsi igatwara abarenga miliyoni, itazasubira ukundi.
Dore uko byari byifashe mu mafoto
Kuva ibumoso ugana iburyo Umunyamabanga wa FERWAKA Kazeneza, hagati ni Vice President wa FERWAKA Barnabet na Abayo Theo President wa FERWAKA Padiri Gatete Innocent umuyobozi wa Sport mu mashuri wicaye iburyo yari yaje gushigikira abakarateka muri aya marushanwa Umuyobozi wa Ferwaka atanga ubutumwa bw’uwo munsi Abasifuzi bayoboye iryo rushanwa rikagenda neza kandi rikanihuta Gislain wagaragaje ubuhanga bukomeye muri Kata Victor werekanye ko karate y’u Rwanda ifite imbere heza atsinda Gislain ku mukino wanyuma Cyuzuzo Sachina na Teta nadege nyuma yo gukina umukino wa nyuma wa kata umuhoza Aisha wegukanye umwanya wa mbere muri Kata y’abakonbwa bakuze Abakobwa bamaze gutera imbere muri Kumite Mutuyimana Providance iburyo na Mbabazi Seraphine ibumoso nyuma y’umukino wa nyuma wa Kumite Costa wambaye ubururu na VIncent wambaye umutuku barangije gukina umukino wanyuma wa kata , uwambere ukegukanwa na Costa Fairplay yabaranze Abanyamahanga bari kumwe n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate utangira iburyo nabo bari baje kureba ayo marushanwa Ku mpande zose za Stade Abakunzi ba Karate bari benshi Munyeshyaka Vincent (Cyuma) na Rutayisire Jules mu mukino wanyuma , aho Munyeshyaka yamutsinze akamutwara umwanya wa mbere France Uwase niwe mukobwa wenyine wagaragaye mu basifuzi Ruslan Adamov umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate na Rurangayire Guy ushinzwe Tekinike muri FERWAKA
umubiitsi wa FERWAKA Maseveriyo Basil hamwe na Ruslan Adamov umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate baganira ku marushanwa
photo/Roger Marc Roger Marc Rutindukanamurego UM– USEKE.RW
0 Comment
ewana ndabona Karate ifite akazoza keza kabisa
abo bana kabisa ni dange bafatwe neza babasigasire bazatuzanira ibikombe mu bihe biri imbere kabisa
cyuma aracyakanyakanya , abaye champion igihe kabisa hahahha abandi barebarebe pepepep
utwana tw’utu islam nabonye tumeze nabi kabisa
Ehhh France mbese aracyakina karate? Hahaha dore ukuntu yiyicariye nk’abakoboyi,very serious
Cyuma aracyahatana!nintwari uwo musore umutsinze amufashijwe niminsi,nagire aruhuke asigire abakibyiruka France ni umukaratika wuzuye na Miss Jojo umuziki utaramutwara kuri Kata yaremezaga
cyuma congratration,your are so talented and keep it up.
Ariko muri FERWAKA abantu bose ni abahatali bose ntawabameneramo uko yiboneye… Gusa ariko umuntu nemera ni RURANGAYIRE Guy Didier
Eeeeeehhh aratera, arakubita…, keep it up bro
hahaaa ariko cyuma azhzrire abandi kabisa kuko ara honda cyaneee! kandi arshaje!