Digiqole ad

I Gitwe bibutse abaganga, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside

Abakozi, abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya Gitwe n’ikigo nderabuzima cya Gitwe biri mu karere ka Ruhango, umurenge wa Bweramana, akagari ka Murama bibutse abaganga, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku rwibutso ahashyinguwe imibiri y'abapasitoro hashyizwe indabo.
Ku rwibutso ahashyinguwe imibiri y’abapasitoro hashyizwe indabo.

Uyu muhango wo kwibuka wabereye muri centre ya Bienvenue ku rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 70 y’abapasitoro n’imiryango yabo bazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Aba bakozi bakoze urugendo ruturuka ku bitaro bya Gitwe rwerekeza ku rwibutso.

Nyuma abafashe amagambo bose bagarukaga ku bugome bwakorwaga n’abicanyi mu gihe cya Jenoside aho bishe abaganga, abarwayi n’abarwaza nta mpuhwe, dore ko umugambi wari uwo gutsemba ikitwaga umututsi cyose.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gitwe Dr. Tuyishime Emile mu ijambo rye yavuze ko abaganga muri rusange bagaya bagenzi babo bijanditse mu bwicanyi bagatatira indahiro baba bararahiye ko bazubahiriza inshingano zabo, ariko siko bamwe mu baganga bitwaye nabi mu gihe cya Jenoside, yasoje avuga ko nk’abaganga bagomba kubungabunga ubuzima aho kuburimbura.

Karasira waruhagarariye umuryango Ibuka yagarutse ku gushimira ubuyobozi bw’ibitaro bya Gitwe n’ikigo nderabuzima cya Gitwe uburyo bwazirikanye abaganga bishwe muri Jenoside, avuga ko bababajwe cyane n’uburyo abicanyi bishe Dr. Rufuku witaga ku barwayi cyane.

Mu rwego rwo kwigira no gufasha abacitse ku icumu batishoboye tariki ya 03 Kamena ibitaro bya Gitwe byatanze amatungo magufi arimo ihene 11 zihagaze amafranga ibihumbi Magana tatu na makumyabiri, ubuyobozi bw’ibitaro bukaba buvuga ko buzagumya gufasha abatishoboye basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi.

Modesita Uwahamoro wavuze mu izina ry’abahawe aya matungo magufi yashimiye cyane Ibitaro byabatekerejeho avuga ko by’umwihariko ashimira leta y’u Rwanda itoza abanyarwanda kwigira nyuma y’amahano yabaye mu gihugu.

Urugendo rwo kwibuka bava ku bitaro bagana ku rwibutso.
Urugendo rwo kwibuka bava ku bitaro bagana ku rwibutso.
Nyuma mu biganiro abaturage bari baje kwifatanya n'Ibitaro
Nyuma mu biganiro abaturage bari baje kwifatanya n’Ibitaro
Modeste arashimira ababashishikariza Kwigira kuko bibatera imbaraga
Modeste arashimira ababashishikariza Kwigira kuko bibatera imbaraga
Bashimiye amatungo bahawe yo kubunganira
Bashimiye amatungo bahawe yo kubunganira
Dr. Emile Tuyishime ashimkira abwira abahawe amatungo magufi ko bagomba kuyabyaza umusaruro
Dr. Emile Tuyishime ashimkira abwira abahawe amatungo magufi ko bagomba kuyabyaza umusaruro
Abakozi b'ibitaro bari kumwe n'abahawe amatungo bagufi
Abakozi b’ibitaro bari kumwe n’abahawe amatungo bagufi

Photos/JD Ntihinyuzwa

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW/Ruhango

0 Comment

  • Igihe kiragera pee uwo kera twitaga Emile w’ijuru ubu niwe muyobozi mukuru wa Gitwe hospital. Ni byiza

  • Turashimira Dr Emile TUYISHIME uburyo akomeje kuzamura isura y’ibitaro bya GITWE.

    Dr Emile courage ndabona ukiri muto ufite vision kabisa.

  • Gitwe yacu disi nikomeze itere imbere

  • muri bariya bahawe ndabona harimo wa musaza ushaka kuzimfira agejeje ubutunwa kuri HE ababizi mubwire neza naho ubundi duharanire kwigira dufasha abafite intege nke

Comments are closed.

en_USEnglish