Digiqole ad

Ababyeyi bakorewe iyica rubozo bibutswe

Mu gikorwa cyateguwe na Hope Foundation, umuryango AVEGA Agahozo bafatanyije kandi n’abanyeshuri bo muri APE Rugunga muri week end ishize hibutswe ababyeyi n’abakobwa bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakicwa mu buryo buteye ubwoba cyane.

Umwe mu babyeyi bari baje muri uyu muhango mu gahinda yibuka uko bagenzi be bishwe
Umwe mu babyeyi bari baje muri uyu muhango mu gahinda yibuka uko bagenzi be bishwe

Nyuma y’urugendo rwo kubibuka, hafashwe amagambo atandukanye yiganjemo ayo kwibaza aho abantu bari bavanye ubunyaswa bwo kwica abandi bantu babakoreye iyica rubozo ritigeze ribaho mbere mu Rwanda rwa Gasabo.

Uwari ahagarariye CNLG Mukagasana Yolande  yavuze ko nubwo ibyo bibuka biteye agahinda cyane, ariko  ikimushimishije ari ukuba abana bitabiriye cyane gahunda yo kwibuka abategarugori bakorewe iyicwa rubozo muri Jenoside.

Ati “ Aba bana benshi bari aha bavutse nyuma ya Jenoside cyangwa bari bato cyane, ariko kuza kwibuka amahano yakorewe abategarugori ni ikimenyetso ko aya mateka mabi atazibagirana.”

Umuyobozi wa transparency Rwanda Ingabire Marie Immacule  yavuze ko  nta kintu kibabaje kurenza guhohoterwa ku myanya ndangagitsina, gufatwa ku ngufu, guterwa ibisongo n’ibindi bibi byakorewe abatutsikazi benshi bibukaga none.

Murumunawabo Cecile wari umushyitsi mukuru waje ahagarariye Imbuto Foundation, mu ijambo rye yabwiye urubyiruko rwari aho ko rukwiye gufata ubuzima bwabo nk’ikintu cy’agaciro kurusha ibindi byose bibaho.

Yabasabye kwirinda kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge kugirango bagire icyo bazimarira banakimarire igihugu.

Remera Nathalie ni umwe mu rubyiruko witabiriye uyu muhango, ntabwo azi Jenoside kuko yavutse imyaka ibiri nyuma yayo.

Yabwiye Umuseke.rw ko iyo atekereje uko ababyeyi bicwaga yumva agize agahinda kenshi cyane akaba ngo ariyo mpamvu yumva akwiye guha agaciro gakomeye umubyeyi, ndetse nawe akifuza kuzaba umubyeyi mwiza.

Mu rugendo rwo kwibuka
Mu rugendo rwo kwibuka
Urubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo
Urubyiruko rwari rwitabiriye uru rugendo
Mu kiganiro
Mu kiganiro
Cecile uhagarariye Imbuto Foundation
Cecile uhagarariye Imbuto Foundation
Marie Immaculee yananiwe kubyakira bitewe n'ubuhamya yatangaga
Marie Immaculee yananiwe kubyakira bitewe n’ubuhamya yatangaga
Munyenshoza Dieudonnée
Munyenshoza Dieudonnée
Yolanda intumwa wa CNLG
Yolanda intumwa wa CNLG
Remera Nathalie
Remera Nathalie

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW 

0 Comment

  • Congratulation to Hope Foundation Rwanda,especialy to Late HIGIRO Rosy and Mr MUSANA Haile The founders of HFR.God bless you!!

    • Congs to All,respect to Rosy H.

  • mwakoze cyane munyibukije mama wange na Murerwa umwana wa musaza wange bakorewe iyicwa rubozo rikabije mbisubiyemo ibyabakorewe nahita njya i Ndera ariko ikiza nuko hari abakibizirikana igitsina gore ubundi kirababara mu buzima kuko ahari aricyo cyabanje gucumura ku Mana nubwo waba uri intungane ute icyaha cya Eva kizadukurikirana mpaka isi irangiye kuko muntambara zose hagirirwa nabi abagore nabakobwa

Comments are closed.

en_USEnglish