Digiqole ad

Kutibuka abazize Jenoside ni nko kuyihakana – Gov.Munyantwari

Mu muhango wo kwibuka mu ntara y’Amajyepfo wabereye mu karere ka Muhanga kuri uyu wa 02 Kamena 2013 i Muhanga, Guverineri w’iyi Ntara Alphonse Munyatwari yibukije ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse Jenoside gusa.

Guverineri Munyantwari mu ijambo ryo kwibuka i Kabgayi kuri uyu wa 02 Kamena 2013
Guverineri Munyantwari mu ijambo ryo kwibuka i Kabgayi kuri uyu wa 02 Kamena 2013

Muri uyu muhango abafashe amajambo bose bagarutse ku kamaro ko kwibuka n’inyungu bifitiye abanyarwanda bose, batangaje ko hari igihe usanga abitabiriye igikowa cyo kwibuka  ari abarokotse bonyine.

Ndayisaba Emmanuel na Amina Marie Béatrice ni bamwe mu barokokeye I Kabgayi, bavugana n’umunyamakuru w’Umuseke.rw batangaje ko  kwibuka abazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994, ari uguha icyubahiro abacyambuwe kuko bari bantu kimwe n’abandi ,bityo kutitabira umuhango wo kwibuka abayizize ari ughakana ko yabaye.

Ndayisaba ati« Hari abifuzaga ko iyi taliki ya 02/06 bayihindura iyo kwishima, bakirengagiza ko iyi tariki aribwo abatutsi bishwe bikabije hano, hari na benshi kandi bumva ko kwibuka abiciwe hano aritwe abarokotse bireba gusa.»

Aba bombi bakomeza bavuga ko kwibuka byaba ibya buri munyarwanda wese.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Muhanga,Rutsibuka Innocent,nawe  yagarutse ku mateka mabi yaranze uRwanda aho ubutegetsi bwabanjirije uburiho  ubu,aho bwigishaga abanyarwanda amacakubiri ashingiye ku moko, ariko ko ubuyobozi buriho bwigisha ubumwe bwa banyarwanda bose.

Yagize ati:«Amateka yacu ntakwiye kugorekwa,ahubwo yavugwa uko ari»

Baje kwibuka absaga 20 000 baguye i Kabgayi
Baje kwibuka absaga 20 000 baguye i Kabgayi

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo,Munyantwari Alphonse yatangaje ko iyo abaturage batitabiriye umuhango wo kwibuka bisobanura byinshi. Yemeza ko kutibuka abayizize ari kimwe no kuyihakana.

Ati:«Dushingiye ku ijambo rivuga ngo ntibizongere kubaho ukundi (never again) jye navuga ko bitakongera kubaho ukundi kuri buri  munyarwanda uwo ari wese. Niyo mpamvu kwibuka bireba abanyarwanda twese.»

Urwibutso rw’ikabgayi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi cumi. Abatutsi baguye ikabgayi bose bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu.

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Comment

  • Italiki ya 02/06/2013 ndayibuka ngasubiza amaso inyuma nkibuka ibyabaye kuri iyi taliki Kagbayi habereye ubwicanyi ndengakamere gusa ndagaya cyane abagize urhare bose mukwica abanyarwanda ntabwo tuzibagirwa abacu kuko twaba duhemutse abacitse kw’icumu bose bakomeze kugira ubutwari bwo kwihangana kandi baharanire kwigira kugirango babeho ababahemukiye baboneko bakoze ubusa bavandimwe mwarokokeye i kagbayi mumfashe dushimire ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi uburyo zadukuye hariya ngirango uwomunsi nabari basigaye twari bushire ariko intwari z’inkotanyi zatumwe n’Imana ziraturokora ndabashima cyane hamwe n’umugaba w’ikirenga wabo nyakubahwa Paul Kagame.Imana ibahe umugisha

  • Aho niho ibanga rya FPR n’urukundo nyikunda ruzinga iye!! Mbega ngo Imana irumvirwa n’abayo!! Yezu ukomeze kuturindira amahoro, ukomeze kuturindira ubuzima, ukomeze kuturindira ingabo zirangajwe imbere n’umugaba wazo w’Intagrerernwa Paul KAGAME!! God bless uuuuu!! I lov u so much!!!

  • Utakunda inkotanyi n’umugaba wazo ni ukwirengagiza ukuri.Imana izabihembere

Comments are closed.

en_USEnglish