Ku rwunge rw’amashuri rwa Gisakura ruri mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye uyu munsi batashye ibyumba by’amashuri bine bishobora kwakira abanyeshuri 184 ndetse n’ubwiherero umunani. Abanyeshuri bazaba baruhutse kwigira mu nzu zishaje cyane, byitezwe ko aya mashuri hari icyo azahindura ku ireme ry’uburezi buhatangirwa. Ababyeyi n’abarimu barerera kuri iri shuri bavuga ko bari […]Irambuye
Abantu batari bacye bagaragaje ko bakunda cyane inkuru “My day of surprise” igaruka ku buzima bw’umusore witwa Eddy, benshi bifuje guhura hagati yabo no kumenyana, by’umwihariko bakanahura n’umwanditsi wayo ‘Eddy’. Iki gikorwa kizaba tariki 14 Mutarama 2017 i Kigali. Bamwe mu bayikunda bishyize hamwe ku rubuga rwa WhatsApp bagaragaje ubushake bwo guhura n’umwanditsi w’iyi nkuru, […]Irambuye
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima mu 2014 bwerekana ko abagore 527 bagaragaje ko bafashwe ku ngufu, 84 muri bo batewe inda mu gihe bane(4) bo basabye ko bahabwa ibyemezo by’inkiko kugira ngo abaganga bazikuremo. Mu biganiro byahuje abanyamakuru n’inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima na Sosiyete Sivile Umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC)Eugène Kanyamanaza yavuze ko ubu bushakashatsi […]Irambuye
Episode 87 ………….. Twaramanutse njye na James tugera mu rugo ntangira kumutekerereza byose uko bimeze arankomeza ambwira ko burya nta we ubabara akunda ahubwo ukunda yihanganira byose. Akomeza kumba hafi arankomeza mbasha kwakira ukugenda kwa Jane ndetse dupanga uburyo bwo kumusezera, ijoro riguye ndamuherekeza ndagaruka nihina mu buriri ndasinzira! Iminsi yaricumye indi irataha mu ntekerezo […]Irambuye
Ibiciro bishya by’amashanyarazi byatangiye gukurikizwa. Nubwo hakiri ingorane mu kuwugura ariko ababashije kuwugura babonye igabanuka ry’igiciro. Mu gihe amafaranga magana atanu yaguraga watts ebyiri n’ibice bicye ubu aragura watts enye n’ibice birindwi. Bamwe mu babashije kugura amashanyarazi baganiriye n’Umuseke bemeje ko babonye izi mpinduka. Marcel Karenzi yabashije kugura umuriro w’igihumbi mu ijoro ryo kuwa mbere […]Irambuye
Abatishoboye batujwe mu mudugudu w’Umuyange akagari ka Gahororo mu murenge wa Karama berekanye ko inzu bari barubakiwe zasondetswe zigatangira gusaza no gusenyuka imburagihe. Ubu ziri gusubirwamo. Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye umuyobozi w’iyi nama Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze yavuze ko basabye rwiyemezamirimo wazubatse kuba yamaze gusubiramo izi nzu mu kwezi […]Irambuye
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yihanangirije abayobozi bo ku nzego z’ibanze ngo baba bagira uburangare mu kutita no kudakurikirana inka zitangwa muri gahunda ya “Girinka”. Yavuze ko hari raporo nyinshi zigezwa ku buyobozi bw’Intara zigaragaza uburyo izi nka zifashwe nabi ndetse hari aho zicwa bigambiriwe. Guverineri Judith Kazaire avuga ko hari izishwe zitewe ibisongo, izatemwe ntizipfe, izigurishwa […]Irambuye
MUTWIHANGANIRE; UMWANDITSI W’INKURU YA EDDY YAGIZE UBURWAYI KUVA KUWA GATANU, AFITE INTEGE NKE CYANE ARIKO ARAGERAGEZA UKO ASHOBOYE UYU MUNSI AKOMEZE GUHERA UYU MUNSI. TUBIJEJE KO BYONGERA KUGENDA UKO BISANZWE KUVA UYU MUGOROBA. MURAKOZE CYANE KWIHANGANA …….. Ubwo naracecetse gatoya biranshanga nawe arabibona nitsa umutima nubura amaso ndamureba, Njyewe-” Boo, ushatse kuvuga ko uzazinga imyenda ,ugashyiramo […]Irambuye
Rwamahungu Desire utuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka kamonyi avuga ko mu gihe cyo hambere muri aka gace hakunze kuvugwa ubusinzi ariko ko ubu bwabaye amateka kuko ntawe ukibasha kubona amafaranga yo kunywera ku buryo yagera aho gusinda. Avuga ko kimwe n’utundi duce two mu gihugu, muri Nyamiyaga naho hagezweho n’amapfa yatewe n’izuba […]Irambuye
Bamwe mu baturage bakora imyuga ibyara inyungu mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko bamaze igihe kinini bategereje ko bubakirwa agakiriro kajyanye n’igihe ngo barusheho kwiteza imbere ariko ko amaso yaheze mu kirere. Aba barwiyezamirimo biganjemo abakora imyuga yo kubaza no gusudira bavuga ko kubakirwa agakiriro biri mu byatuma bakataza mu muvuduko wo kwiteza imbere no […]Irambuye