Digiqole ad

Episode 86: Eddy yazamuwe mu ntera mu kazi aba Manager wa company akorera

 Episode 86: Eddy yazamuwe mu ntera mu kazi aba Manager wa company akorera

MUTWIHANGANIRE; UMWANDITSI W’INKURU YA EDDY YAGIZE UBURWAYI KUVA KUWA GATANU, AFITE INTEGE NKE CYANE ARIKO ARAGERAGEZA UKO ASHOBOYE UYU MUNSI AKOMEZE GUHERA UYU MUNSI.

TUBIJEJE KO BYONGERA KUGENDA UKO BISANZWE KUVA UYU MUGOROBA. 

MURAKOZE CYANE KWIHANGANA

 …….. Ubwo naracecetse gatoya biranshanga nawe arabibona nitsa umutima nubura amaso ndamureba,

Njyewe-” Boo, ushatse kuvuga ko uzazinga imyenda ,ugashyiramo n’inkweto ugafata valise yawe ukerekeza mu buhinde?”

Jane-” chérie nyine ni uko yambwiye, kandi nyine niba atajyayo nta wundi wajyayo usimbye njye, kandi chérie iyo company niyo iduha ibikoresho hafi ya byose dukoresha!”

Njyewe-” Bb, ubu wambwira ko uramutse unsize nabaho gute ntagufute?”

Jane-” nanjye niyo mpamvu nanze kugira icyo musubiza kuko kugusiga najye ndumva ntabishobora, niyo nabishobora byanyangiriza umutima bikomeye!”

Njyewe-” nonese Bb, ko nabonye Papa wawe akomeye kandi agifite imbaraga? harya buriya ntasanzwe agira ingendo hanze y’igihugu?”

Jane-“chérie asanzwe azigira ariko muri iyi minsi afite uburwayi bugiye butandukanye koko ntabwo abeshya afite imbaraga nke!”

Njyewe-” Bb nonese, uramutse ugiye hanze next week wagaruka ryari?”

Jane-” chérie nanjye icyo nakimubajije, yambwiye ko byibuze nagaruka nyuma y’ukwezi!”

Njyewe-” Bb, basi se niba wenda kujyayo byemejwe ko ari wowe uzajyayo, ntago bakwihangana tukabanza gushyingiranwa hanyuma ukazagenda nyuma?”

Jane-” chérie ahubwo ako kantu pe!, oooh mbega wee! yego sha! ndabimubwira pe! kandi koko birashoboka!, ibyo aribyo byose niyo nagenda ndabizi nubwo  nzajya ngukabakaba impande yanjye sinkubone  ariko  nzaba nsize umugabo wanjye!”

Njyewe-“  erega ndagukunda cyane kandi wanyibagije byinshi nanyuzemo, ku buryo ndamutse nkubuze nagira échec mu buzima!”

Jane-“humura Eddy, nawe urabizi ko ngukunda cyane kandi ni ukuri bindimo pe!, nanjye  byanyangiza kugusiga undeba, gusa iyi ntambara ni wowe nyirwanira kandi tuzatsinda!”

Ubwo tukiri muri ibyo James yahise antera umufuniko  njye na Jane duhita twikanga dusanga we na Sarah bari kudufotora, ndebye ku meza nsanga hari aga plateau kariho ifi n’ifiriti ku ruhande,

Njyewe-” eeeh! Cherie, hano hahindutse inyanja ndikubona amafi yaduteye!”

Twese-“hhhhhhhhhhhh”

James-” hhhhhhh, nyine natwe twabonaga muri mu bwato niyo mpamvu twabafotoraga!, gusa mugira amafoto meza kabisa, umufotographe uzabafotora ku munsi w’amafi yanyu azabanze abishyure!”

Guys twese twarasetse tugwa hasi reka Jane we nabanje no kumuhungiza,

Njyewe-” ariko James ushaka kundwariza umugore imbavu atarambyarira petit Eddy kubera kuvugishwa koko?”

James-” ihangane nanjye sijye ni  iyi nyanja turimo ifite ibiremwa by’Imana bihumura neza!”

Ubwo Jane yamaze gutuza afata amazi atangira kudukarabya intoki asoje dutangira kwirira agafi tuniganirira, dushoje ni Sarah wahise uhaguruka aba ariwe utwoza intoki ibintu byari biryoheye amaso yanjye cyane, ubwo asoje aragaruka aricara.

Njyewe-“ reka mfate umwanya  muto nongere kubashimira ko mukomeje kutubera inkingi ya mwamba mu buzima bwacu, ibyo bikaba byaraduteye amahirwe menshi harimo nay’uko  ubu nurijwe muntera nkaba Manager wa Company nkorera!”

Jane, James, Sarah-“ what?”

Njyewe-“nibyo rwose, bidasubirwaho!”

Jane, James, Sarah-“woooooow!”

Njyewe-“tunywe,turye dushimire Imana kuko ikomeje kwerekana imbaraga zirenze izacu kandi ikatwereka ko byose bishoboka nta kwiheba mu gihe dufite ubuzima!”

Jane, James, Sarah-“ wooooooow!

Ubwo twazamuye ibirahuri turasoma turacurura Sarah na Jane sinzi aho bahise bajyana gato, nsigarana na James ahita atangira kumbaza,

James-” Bro, felicitation! ni ukuri ibyiza nkibi njye birandenga, ariko se  ko nabonye usa nk’uwinginga Jane kandi nziko bitajyaga bibaho, noneho byagenze bite?”

Njyewe-“Bro ni  ngombwa ko mubimenya wowe na Sarah, Jane afite urugendo vuba aha mu buhinde azagaruka nyuma y’ukwezi, gusa twumvikanye ko azagenda tumaze gushyingirwa!”

James” eeeeeeh! ok, nanjye nicyo nari kukubwira mbere, humura natwe turahari kandi  tuzabafasha muri byose, coût de chapeau rero  wabonye n’inzu ibereye Manager wa Company!”

Twese-“hhhhhhhhhh!”

Njyewe-” hhhhh ni iyajye se?”

James-” reka iyawe yo ndabizi izaba irenze iriya, ariko buriya iriya iragukwiriye njye nayishimiye pe!”

Njyewe-“urakoze cyane Bro, najye nabonye ari nziza  gusa burya ubukode buraryana sha James!”

James” ibyo byo Bro !”

Ubwo tukiri aho twahise tubona ba Jane baje Sarah afite porte documents ushobora kuba yari irimo impapuro, barongera baricara,

Sarah-” twatinze?”

Njyewe-“eeeh cyane! ahubwo narintangiye gufungura google ngo nyibaze aho muri!”

Twese-“hhhhhhhhh!”

Sarah-” ngaho Jane nababwire akantu tuvuye kuzana!

Jane-” wowe se wababwiye! ufite isoni?”

Sarah-“hhhhhhh! rata ubu nari mvuye gufata contract nabonye akazi!”

Twese-“ woooooooow!”

Ubwo Sarah twamuhaye Felicitation  nyinshi, James atuma indi round dukomeza kwishimira Sarah, gusa amasaha akomeza kwicuma ariko ntawifuzaga gutaha gusa umunyarwanda yabivuze neza ngo amaherezo y’inzira ni munzu byabaye ngombwa ko duherekeza abana twishimira bagasanga ababyeyi, ubwo turahaguruka twerekeza ku muhanda dutegera Sarah na Jane ubundi turikubura turataha.

Ubwo nahise mfata aka moto kangeza mu  Biryogo, ngezeyo  nsanga Kadogo yaryamye najye mpita nihina mu buriri nakangutse mu gitondo ntangira gutekereza ibihe bibi nagira Jane aramutse ansize mbura igisubizo, mpita mbyuka jya douche nditunganya ndasohoka nsigira Kadogo ayo kurya angeza ku muhanda nurira moto nshaho, ngeze ku kazi mba mbonye imodoka iparitse hanze, mbona ni iya President wa company yacu ndakomeza nyura kuri bureau ye ndakomanga ndinjira, ahita ahaguruka aransuhuza birantungura!

Président-” bite sha Eddy, ndabona wazindutse ni byiza , najye naje kare hari ibyo nshaka kurangiza gukora hakiri kare!”

Njyewe-“ ni byiza rwose courage Boss!”

President-“cyane rwose, ahubwo se sha, nari naribagiwe kukubaza, nturagira amahitamo ngo umugisha wiyongere kuwundi? erega abakobwa banjye ndabazi narabibyariye ni abana beza kandi bavukanye Imbuto!, ubu ubwo ari wowe wasanga ukijijinganya!”

Njyewe-“eeeh! Boss byo ufite abana beza cyane!”

President-” hhhhh nti wumva se ahubwo kora aha sha! nonese ni Chanelle cyangwa ni Chanisse?”mbwira sha! mbwira ntangire mutoze uko azajya agufata neza!”

Njyewe-” eeeh! Boss, buriya bariya bakobwa bawe usibye nanjye nundi wese umuhaye guhitamo byaba ari ikizamini gikomeye, gusa nuko njye narangije guhitamo naho ubundi sinari kubishobora pe!”

President-“Ntiwumva se, uvuze ijambo ry’abagabo sha! ahubwo dukwiye kwicara tukaganira neza nkamugushyingira rwose kumanywa y’ihangu, ukambera umuhungu wanjye ndetse n’umukwe wanjye!”

Njyewe-” Boss, uwo nahisemo yitwa Jane!, turateganya no gushyingiranwa mu minsi iri imbere!”

President-“uuuuh niko se sha, ko nziko abakobwa banjye mbazi neza, ubwo wasanga kandi nanone baratangiye kwiyita twa tuzina twanyu mwiyita muri iyi minsi, ubuse ndamenya Jane ari uwuhe koko mu bakobwa banjye?”

Njyewe-” erega ntabwo ari umwe mu bakobwa bawe, ahubwo baje basanga buriya narahisemo!”

President-“uuuh niko se sha Eddy ngo baje basanga warahisemo?, eeeeh! oya rwose !oya Eddy ugomba kurongora umwe mu bakobwa banjye nabonye ari wowe Musore nashyingira!”

Njyewe-” Boss, erega nanjye simbanze ahubwo nuko baje basanga n’ubukwe twararangije kubutegura kandi biri vuba cyane!”

President-” reka reka!, maze no kumunsi w’ubukwe birapfa nkanswe ubu nta na invitation yawe ndabona!”

Njyewe-” Boss nta kundi gusa ndabashimira ko mwampaye bashiki banjye, mu gihe gikwiye nari mbakeneye cyane!”

President-“Eddy ubwo koko byageze aho ubagira bashiki bawe kandi naratekereje kuguha umwe muri bo ngo umbere umukwe?!”

Njyewe-” Boss, mwarakoze cyane kungabira ibyiza, kandi kuri ubu ni bashiki banjye nkunda cyane kandi namwe muri ababyeyi bajye nkunda cyane!”

President-” ahaaa! nibyo sha, bajyaga bambwira ko urukundo rugana aho rushatse kandi ngo amahitamo y’umuntu iyo aje ntamusiga, ubwo nawe yakugezeho rero ariko ntacyo ntibizambuza kugufata nk’umuhungu wanjye, rwose buriya nabonye umuntu abakobwa bajye bishimira!”

Njyewe-“murakoze cyane ndabashimiye!”

President-” ngaho komeza ujye mu kazi buriya turashaka umwanya muri iyi minsi twicare tuganire ndebe ko hari icyo nagufasha muri iki gihe witegura kwikiza imbeho yo mu buriri!”

Njyewe-” murakoze cyane kandi nongeye kubashimira!”

Ubwo nahise nsohoka nkomereza muri bureau yanjye mpura na Roro ansuhuza nk’umuntu tudaherukana!”

Roro-“Eddy uraho mwana wa, gira ukingure nkubaze aho ugeze utegura ubukwe!”

Ubwo koko nakinguye Roro andi inyuma aba aricaye.

Roro-“Niko se Eddy, ko numvishe wabuze amahitamo aho urarongora nde?”

Njyewe-” hhhhh, wabyumviye he se Roro?”

Roro-” uuuuh!, najye sinoroshye  di!, nabonye winjiyemo hariya ngirango hari ibindi bibazo byakuziye, nawe urabizi ko ndi umusirikare wawe nahise ntega ugutwi rero numva ibyo mwavugaga byose gusa najye ndagushimiye muhungu wa!, kora aha rwose uzi guhitamo kandi nahise mbona ko iyo wakunze uba wakunze!”

Njyewe-” hhhhhh, urakoze Roro! humura kandi ukomeze kunsengera najye bizampire!”

Roro-“Bikiramaliya wee!, humura ndahari rwose nzakubera marraine!”

Njyewe-“hhhhhhhh, urakoze cyane marraine wacu!”

Ubwo Roro yasohotse n’ibyishimo byinshi nanjye ntangira akazi na courage nyinshi, numvaga ndi en forme rwose!, bigeze nka saa tanu mbona urugi rurafungutse mbona Destine arinjiye ariko yari yarananutse cyane bikabije, numva ndikanze ndetse mugiriye impuwe ndekeraho ibyo nari ndimo byose, arakomeza aza aho nari nicaye akurura agatebe yitonze aricara!

Destine-” Eddy wihangane kuba nkurogoye ndetse nkaba ngiye kugutesha umutwe ariko ntayandi mahitamo nari mfite!”

Njyewe-” nta kibazo rwose, ahubwo se warakize neza?”

Destine-“ Eddy n’umutima wanjye wose ndagushimira ko wapfashije ukankiza urupfu!, rwose mbabarira kubyabaye byose, mugihe namaze hariya kwa muganga, nasubije ibihe inyuma mbona ahari ntari umuntu, nakoze mbyinshi cyane ngirango wenda unkunde ariko mu by’ukuri njye sinari ngukunze ahubwo niyibagije ko umutima w’umuntu ariwo umutera gukundwa, Eddy nshiye bugufi imbere yawe, mfukamishije amavi y’umutima ndakwinginze umbabarire kandi numfasha ukambabarira witegure Destine mushya utigeze ubona mu buzima bwawe!”

Ubwo njye namwitegerezaga mu maso ntahumbya, ariko mbona koko ibyo arimo kumbwira bimurimo, buriya iyo umuntu avuga ukamureba mu maso ubona ukuri cyangwa ukabona ikinyoma, uwo munsi nabonye ukuri kwa Destine numva koko ibyo ambwira bimurimo, maze  akomeza  kumbwira.

Destine-“Eddy ndabizi nshobora kuba ntakwiye imbabazi ariko nanone ndabizi ko imbabazi zibaho, basi niba utanambabariye nyumva byonyine!,umunsi wa mbere nshaka kuguhemukira nagishije umutima inama ariko nawe uranga unyemeza ko ngomba gukora ibishoboka byose ngo nkwibe urukundo aho rushoboka hose, yewe nibyo nagukoreraga nkubwije ukuri kuri njye byari ubwa mbere, gusa nabonye uri umusore wifitemo byinshi byiza kandi wiyubaha mpitamo kubungabunga mubandi ngo wenda ngire umunezero gusa nasanze byose nta mutuzo ahubwo byari ibyishimo by’akanya gato ,Eddy ngushimiye ko wambaye hafi ukirengagiza igihome nagushyizemo nyuma yabyo ukaza no kunsura ndetse ukanzanira na Brandine nari nashatse kugira igikiresho cy’ubugome bwanjye,Eddy nirengagije imbabazi zawe ubwo nari maze gusebera mu nama y’akazi nshaka kukwirukanisha”

Ubwo nabonye Destine atangiye gucika intege n’utubaraga ducye yari yifitiye turashira, mbona amarira atangiye gushoka ku matama,ikiniga kimubuza kuvuga,

Njyewe-” Destine, ihangane wirira rwose narakubabariye!”


Destine-“oya Eddy, nubundi ntacyo ndamira!,kumbona inyuma ariko ku mutima narashize ntacyo bimaze!”

Njyewe-” Destine,humura imbabazi ntaho jya kuzigura ,zindimo rwose kandi zihora hafi!”

Destine-“Eddy urambabariye?”

Njyewe-“humura rwose nakubabariye cyera, erega nta gukosa kutagira imbabazi, kandi ntagukoserezwa kudatanga imbabazi!, ibyo bitariho umuntu ntiyakwitwa umuntu!, kandi nanone wakwitura ineza uwayikuguriye ariko ntiwakwitura inabi uwayikugiriye!”

Ubwo nkimara kumubwira ibyo, Destine yahise arambura ukuboko buhoro asatira ukwanjye kwari kurambitse ku meza amfata mu kiganza arankomeza yubika umutwe yongera kurira, najye ntangira gukora iyo byabaga  ngo hatagira ubona umwana wabandi arira imbere yanjye,hashize akanya aratuza,

n’akajwi gato arambwira,

Destine-Eddy iyaba abantu bose twagiraga umutima nk’uwawe, iyaba nanjye wantiza ibikurimo nkabaho nkuko ubayeho aya marira ureba  n’imbamutima ziyanteye!, Eddy urakoze cyane kandi nintakwitura Imana izakwiture icyigukwiye!”

Njyewe-” urakoze gushima Desti!”

Ubwo Destine yahise ahaguruka ageze ku muryango arahindukira duhuza amaso ubundi arakinga nanjye ntangira gutekereza byinshi kubyo Destine yari amaze kumbwira, ariko nanga kubitindaho mba mfashe  telephone  nsangamo missed call ndebye nsanga ni iya Jane mpita muhamagara vuba vuba nawe ayifata yihuse!”

Jane-“Hello sweet!”

Njyewe-“ mbabarira mukundwa wambuze nari busy ukuntu!”

Jane-“humura nabiketse gusa nyine nagushakaga cyane nagiragango uvugane na Papa ariko ndaza kukubwira!”

Njyewe-” ngo mvugane n’umusaza!?”

Jane-” yego sha,nyine ni kuri biriya byo kugenda  gusa nako ndaza kukubwira!”

Njyewe-“Boo, nizereko uzana inkuru nziza!”

Jane-“uuuh! Cherie, humura ndakubwira!”

Njyewe-” ndagutegereje kandi ndagukunda cyane Jane!”

Jane-” nanjye ndagukunda Eddy wanjye,bye!”

call end.

Ubwo nahise nkomeza akazi nkuko bisanzwe,amasaha akomeza kwicuma ,bigeze igihe cyo gutaha nzinga ibikoresho nerekeza mu Biryogo ngikata ngo manuke agahanda kajya murugo mba numvishe ihoni ndahindukira, nkitegereza neza mbona Jane asohotsemo nsubira inyuma musanga, mugezeho ndamuhobera cyane ariko mbona atishimye,

Njyewe-” Boo ko mbona utishimye, wagize ikihe kibazo?”

Jane-” cherie,sha mbabarira unyumve ubu nje nguhungiraho!”

Njyewe-“ yeeeh! ngo umpungiraho?  humura disi iyizire sha! nonese ni iki kiguteye kumpungiraho ?”

Jane-“sha ntangiye kwiheba pe, noneho amahitamo yacu ndabona atangiye kugerwa ku mashyi!”

Njyewe-” Bb, bimeze bite koko? mbabarira umare impungege!”

Jane-” Cherie, nyine kare nguhamagara nashaka ko uvugana na Dady ukamusaba ko yakwihangana nkazajya mu buhinde nyuma y’ubukwe ariko yambwiye ngo ntacyo twahindura ku cyemezo cye ngo kuko contract dufitanye niyo company yo mu buhinde ivuga ko  iyo bibaye ngombwa ko bakora prolongation bagomba kuyisinya mbere yuko iya mbere irangira, kandi ngo iya mbere izarangira mu byumweru bibiri biri imbere, cherie nakomeje kumubaza uko byagenda ,mubwira ko kujyayo ntabyanze ahubwo nshaka ubukwe ubundi nkabona kugenda, mubwira ko kugusiga bimpangayikishije,ibyo arabyumva ariko akomeza kumbwirako nta kibazo kirimo niba koko dukundana kandi nkaba ntazatinda twakwihangana ukwezi kumwe navayo tugahita dukora ubukwe ,yewe yambwiyeko azadufasha muri buri kimwe cyose tuzakenera  mu bukwe, Cherie, ubu amaze kumbwira ko ibyangombwa byose yabibonye ndetse ngo nonaha musange  mu mugi amfashe gushaka ibindi  nzakenera! Chou, ko numva ntangiye kugira agahinda koko?”

Njyewe-“Boo, ko numva se ahubwo byose byarangiye kweli?”

Jane-“Cherie, njye sinshaka kujyayo rwose!”

Njyewe-“Bb, njye nari nateganyije ko basi ugiye tumaze gukora ubukwe ,twajyana ukwezi kwa buki tukakuryoherezayo  none ndumva nabyo bitagishobotse!, ubu koko ntacyo twebwe twabikoraho?”

Jane-” Cherie, reka mbyange ariko ubundi!”

Ubwo naratuje ndatekereza neza, ntangira kwibuka gaciro k’umubyeyi mbona bidakwiye ko Jane asuzuguye Papa we , ndetse akirengagiza n’inshingano z’akazi kuko nubwo company ari iya Papa we ahembwa nk’umukozi, byongeye kandi akaba nta wundi wasinya contract igihe Papa we atagiyeyo  ndamwitegereza  maze ndamubwira,

Njyewe-” Boo, niba koko naragenewe kubana nawe  nta kizabibuza , ndumva bitaba aribyo usuzuguye Umubyeyi wawe ndetse n’akazi kawe kubera njyewe najye nta mugisha nabigiramo Please,  Bb emera ugende kandi nziko tuzabana sinshidikanya ko Imana ari wowe yampaye ngo umbere byose,nzagutegereza nihanganye nziko utazatinda ngo mpogore!”

Ubwo Jane yatangiye  kubunga amarira mu maso,

Jane-“Eddy mbabarira wintera agahinda, ndakwinginze ndagukunda kandi nindamuka ngiye nzajyana intimba ku Mutima!”

Njyewe-“Boo, nanjye sinzasigara norohewe , gusa wumveko aho bigeze ntacyo twabikoraho kitari gusaba inema yo kwakira ibidutegereje kandi tukazabisohokamo neza, I sware my lovely Jane ndagukunda!, humura nzagutegereza nyuma y’iminsi mirongo itatu yonyine nziko tuzongera kwishima”

Ubwo agahinda kaduteye amarira, ayanjye atemba ajya munda, Jane andyama mu gituza   nkomeza kumuhumuriza hashize akanya katari kanini mureba mu maso muhanagura amarira ubundi muha kiss turahindukira dusubira ku muhanda  ngo ajye kureba Papa we wari umutegereje, tugitera intambwe mbona James amanuka aza tuba turahuye ahobera Jane nanjye ndamusuhuza biba ngombwa ko dusubirana inyuma, tugeze ku modoka mpobera Jane wari wasuherewe cyane  mu maso asezera na James ubundi yinjira imodoka aradupepera najye nkibisanzwe nitegereza imodoka irinda irenga,…………….

……… UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017 KU BAKUNZI BA EDDY MWESE………………….

39 Comments

  • Umwaka mushya muhire namwe, turabakunda. UWITEKA azawubarindiremo, azabahe agakiza gakwiriye abantu be, n’ibyiza bizashimisha imitima yanyu mwese mu izina tya CHRISTO YESU.

  • Number1.papa wa jane kombona ubukwe abwishe la?!

  • Yooh mbaye uwambere 2017kuyisoma gusa mwarakoze twararyohewe cyane eddy kwihangana bitera kunesha humura uyumwaka nuwinsinzi gusa

  • Oohh uru rugendo Imana irujyemo
    Namwe umwaka mushya muhire umuseke

  • Yoooooo,mbega agahinda ariko koko Eddy azishima ryari? Nyamara ndabona papa Jeanne ashaka kwica ubukwe.
    Ese hagati ya papa Jeanne na Eddy nta kintu kirimo koko?

    • Muraho…Eddy wacu rwose hari ibyo Papa Jane amuziza aba baba batazi.. Hari icyo uyu musaza azi ku mateka ya Eddy nawe ubwe atazi. Muribuka uko Kabebe yavanywe kwishuri? (Siwe Jane)?

      • Se wa Jane ashobora kuba ari we wicishije abavandimwe ba Eddy agirango amutware Company.Akaba yanga ko umukobwa we Jane yazavaho akamenya ko se ariwe wicishije uwakabaye Sebukwe na Nyirabukwe wa Jane.
        Ahubwo se namara kohereza Jane ntashakisha ubundi buryo bwo kwikiza na ka Eddy gasigaye.

  • Mbaye uwa1 ugasomye muri uyu mwaka wooow

  • Umwaka mushya,Eddy isezerano ntirihera,courage ,Papa Jane ntahinduka pe ariko azabona isomo,president wa company wese kdi ntazihimura kuri Eddy? Gusa humura muhungu wacu Imana iragukunda cyane,

  • Ubwoba mporana budashira ni uko Eddy azisanga ari musaza wa Jane cg se Papa Jane akaba ariwe wishe ababyeyi ba Eddy..

    Birabe ibyuya.
    Happy New Year bakunzi ba Eddy…

  • ndabona impanga ziramutsindira

  • Ah a a a a reka dutegereze ibyuru rugendo gusa Simon simushira amakenga Jane ashobora kuzagaruka Eddy yaraburiwe irengero gusta Imana yamubereye byose ntaho igiye

  • Ntawushobora guhindura gahunda y’Inana nubwo wakora iki,ibyo se wa Jeanne atekereza byose yibuke ko har’Imana itavuguruzwa Eddy hunura jeanne nuwawe.naho president we ashobora kuba afite ubumuntu muriwe atari nka se wa jeanne.niba harushaka kujya kuri grp ya whatsap y’inshuti za Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo anazina yaww na nimero za whatsap kuri 0782848247.

  • Umuseke Murakarama. Uyu mwaka muzawubonemo ibyiza byinshi:iterambere muri byose,udushya twinshi kubakunzi banyu.mbifurije amahoro n’imigisha y’Imana.
    Eddy na Jane bakomeze kurwana intabara nziza y’urukundo ruzira icyasha bisanzemo Imana ikomeze ibigaragarize muribyose .President nizereko igisubizo Eddy amuhaye ntacyo kizahungabanya mukazike kdi nyamara connection Eddy agize mubuzima iba ihishe ibyiza byinshi biruta ingorane ahuriramo Nazo. Jane utate umusaza neza ataba ashaka kongera kubabaza umutima wawe agutandukanya na Eddy. Congratulations kuri Eddy ndetse na Sarah icyizere mwagiriwe muzagikomereho kandi mukomeze gutera imbere muri byose. James nawe ndabona ubukwe bwawe ari impanga y’ubwa Eddy. Bakunzi ba Eddy,Imana ibahe umugisha.Mbifurije Umwaka mwiza w’ibyiza byinshi kurimwe n’abanyu. Shalom

  • Umuseke murakarama. Uyu mwaka uzababere mwiza. Muzawubonemo ibyiza byinshi: Iterambere muri byose, udushya twinshi kubakunzi banyu. Mbifurije amahoro n`imigisha y`Imana.

    Eddy na Jane,mukomeze kurwana intambara nziza y`urukundo ruzira icyasha mwisanzemo, Imana izakomeza kuba murunde rwanyu kdi amaherezo muzanesha. Jane utate umusaza ataba ashaka kongera kugutera agahinda agutandukanya na Eddy ariko sinshindikanya ko ukuboko kw`Imana kuri kurimwe Izarogoya imigambi mibi yose.Gusa birakwiyeko igihu kivaho Eddy akamenyako Jane ari Kabebe na Jane akamenya kwari Eddy azi yabwiweko yapfuye byatuma basubiza amaso inyuma bagafatira hamwe ingamba zo kumenya neza ikihishe inyuma y`ingorane bagiye bahura nazo n`impamvu umusaza ahungabana iyo yumvise izina rya se wa Eddy. Congz Sarah na Eddy, inshingano n`icyize mwagiriwe muzabikomereho. James ubukwe bwawe ndabona ari impanga n`ubwa Eddy.President nizereko igisubizo Eddy amuhaye kivuye mu mutima uvugisha ukuri kitazahungabanya akazi ke,gusa connection yose Eddy agize mubuzima iba ihishe ibyiza byinshi biruta ingorane uhiriramo nazo. Nshuti Za Eddy mbifurije Umwaka muhire w`amahoro n`ibyishimo n`iterambere. Imana ibahe umugisha. Shalom!

  • Umwaka mushya muhire kubao dusangiye gukurikira inkuru za Eddy , nabazitugezaho

  • ayiweeeeeeeee papa jani ahungishije umukobwa we NGO atazabana na eddy . icyo mbona nuko simon ashobora kuba agiye kwimura umuryango wose. ariko hamwe n’imana eddy na jani bazabana

  • Jane urugendo rwiza naho Eddy nategereze yihanganye kuko kwihangana bitera kunesha
    Umwaka mushya Muhire Imana izawubahemo ibyiza muyifuzaho byose

  • najyaga nsoma nkicecekera ariko Ndabona ari hatari!! uyu musaza arashaka kubabihiriza yica ubukwe. njye ndabona ari impamvu zurwitwazo kugira ngo abatandukanye, ariko niba koko ari ibigomba kubaho bizabaho nta kabuza!! courage Eddy wacu.

  • Nangiye kugira ubwoba. Rutiya rugendo rwa jane rurerekana iherezo ry urukundo rwe na eddy .

  • Eddy humura horana ubutwari bwa kigabo agati kateretswe n.’I mama ntigahungabanywa numuyaga kid ntabutaha butagezwe intorezo icyonzi muri 2017 ntugomba kubabara Jane muzabana kid papa Jane azicuza kabiri ibyo arimo akomeza kubabaza umwana we.
    Ngaho Eddy muhungu mwiza Imana ikomeze kukuba hafi.

  • Uyu munsi ko mwabuze bite ni ubunani? Ndabaza abakunzi ba Eddy? Ndashimira umuseke ko ari inshuti idatenguha

  • Umwaka mushya muhire banditsi dukunda namwe basomyi bagenzi banjye, nukuri Imana idufashe kuko bigeze aho bikomeye pe Simon arashaka kwica ubukwe rwose ariko nizereko Imana itazabyemera reka dutegereze

  • Yoooo Mana we iyi nkuru n ubwambere nyisomye ariko inyibukije byinshi nange nahuriye nabyo m ubuzima gusa Imana ibe hafi ya Eddy

  • Umuseke muramenye ntimudutenguhe kubunani nyamuneka, dire ubu turategereje kandi ndabona mwatinze nabibutsaga kugira mugire icyo mukora, mugire vuba mukaduhe ka next episode, ubu turategereje. Thk u!

  • Mwaramutseho , Eddy yaramutse ate ko ntamakuru ye muraduha?Amatsiko niyose mutubangukirize

  • Mwaduhaye indi episode koko

  • Ariko se ababo bavuze niba inkuru ya Eddy yatangiye tukabimenya ntibakomeze kutwicisha amatsiko uziko ntaminota 10 ishobora gushira ntarebyeho!

    • Umwaka mushya nawe wadukunze ukaduha Eddy

  • Umuseke mwiriwe? Amatsiko aratwishe nimudutabare rwose.

  • Burinze bwira koko
    Ejo ubwo muzaduha 2

  • Umuseke se byagenze bite? Retro ejo muzaduhe episodes ebyiri dore uyu munsi ntayo mwaduhaye! Amatsiko aba yatwishe!!

    • Mwaramutseho neza abo mu Museke ese ko amatsiko yakomeje kutwica mwayishoje tubimenye???

  • Ejo nukuduha 2!kuko twose mwadutangije umwaka nabii!!

  • Mwaramutse,
    Uyu munsi tariki 03/01/17 turabasaba epiepisodes 2 nubwo bigaragara ko habaye ikibazo.
    0788573952 cyangwa muyimpe kuri Watsaap.
    Murakoze

  • @ Nelson Hhhhh uti muyimpe kuri watsap Hhhhh njye nihanaguye kuva ejo amaso yaheze ku museke

  • Ariko c niba story ya Eddy yararangiye mwatubwiye tukavanayo amaso mukareka kuduhemukira mutwikisha amatsiko??

  • Nagizengo ninge gusa urebaho buri 5 min

  • Mbega ibyo umuseke mudukoreye!!!
    Habe no kutumenyesha icyabaye ngo twe guhangayika?
    iminsi ibiri yose koko?

Comments are closed.

en_USEnglish