Episode 1: We – “Munteze amatwi?” Twese – “Yego” We – “Gasongo yari umusore nkamwe, twakuranye duherezanya mu Kiliziya, nyuma tuza gutandukanywa n’amashuri, dusoje twagarutse mu rugo, akomeza kumbera inshuti y’akadasohoka, akazi gakomeje kubura twanze kuba abashomeli, ari nabwo twapanze kujya mu mujyi wa Gisenyi (Rubavu) kwirwanaho. Tugezeyo njye nagiye mu bya me2u naho we […]Irambuye
Iyi mvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mutarama mu murenge wa Muganza, yangije bikomeye inzu 45 inasiga hanze imiryango 22 nk’uko iyi miryango yabibwiye Umuseke, bikanemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere. Umuseke ubwo wageraga mu gace iyi mvura yaraye iguyemo abaturage bavugaga ko basaba Leta ubufasha, burimo no kubashakira aho barambika umusaya. Umwe muri […]Irambuye
*Ngo ariko UNIK na yo nisubira inyuma akarere kazabibazwe… Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere ka Rulindo, JAF rirasaba kaminuza ya Kibungo iherutse gufungura ishami mu karere ka Rulindo kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi cyugarije bamwe mu batuye muri aka karere. Ubuyobozi bw’iyi kaminuza buvuga ko iri shuri rifite inshingano zo kuzamura aka karere ndetse ko […]Irambuye
Ubwo aho twari twicaye twese twari twarangariye mu ma telephone yacu nta numwe uvuga, mbega twari turi Online nta guhumbya, maze Bob ateruye icupa ngo asome asanga nta kintu kirimo, ahita avuga asakuza cyane atonganya aba serveurs. Bob-“Ariko ubundi muba mwaje mu kazi cyangwa muba mwaje kutureba gusa? ubu se aya mavide ni indabo mwateguye […]Irambuye
Mu murenge wa Mpanga, mu kagari ka Nyakabungo Dancile Kabageni yishwe atemaguwe n’abantu bataramenyekana, umurambo we watoraguwe mu nsi y’urugo rwe mu gitondo cyo ku cyumweru, babatu bakekwaho urupfu rwe batawe muri yombi. Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko umurambo wa Kabageni watoraguwe ujyanwa kwa muganga ku bitaro bya Kirehe. Yavuze ko bigoye kwemeza igihe […]Irambuye
Huye: Babiri bakekwaho gusiiga amazirantoki ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mudugudu w’Akamabuye, Akagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu bari mu maboko y’abashinzwe umutekano. Abakoze iki gikorwa kigayitse ngo bafashe amazirantoki basiga ahanditse amazina ya bamwe mu bashyinguye muri uru rwibutso, kuburyo amazina atagaragaraga. Niragire Juliette utuye hafi y’uru rwibutso akaba anafite […]Irambuye
Mu ngendo abadepite bamaze iminsi bakorera mu turere tw’igihugu bareba uko iterambere rigera ku baturage , abari mu karere ka Nyaruguru bashimye ubwiza bw’inzu zubakiwe abimuwe ahazahingwa icyayi mu murenge ya Mata n’uwa Munini. Basabye abaturage kwita kuri izo nzu ntibazifate nk’impano kuko ngo mu mafaranga yazubatse harimo ayabo. Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gorwe wubatse […]Irambuye
Bamwe mu bagenderera umujyi wa Gicumbi banenga abacururiza inyama zitetse ku muhanda kubera umwanda babikorana. Aba bacuruzi biyise ‘Abazunguzayi b’inyama’ iisobanura bavuga ko ntawe ukwiye kubatera ibuye kuko baba bariho bashaka amaramuko. Aba bacuruzi biganjemo urubyiruko biyita Abazunguzayi b’inyama, bakunze kugaragara cyane ku mudoka yose ikandagiye muri uyu mujyi bakabaza abahisi n’abagenzi ko bagura izi […]Irambuye
*Ku kagari baravuga ko arwaye mu mutwe ariko abaturanyi be si ko babibona. *Umurenge ngo ntiwari ubizi ugiye guhita umwubakira. Mu murenge wa Mugesera akarere ka Ngoma umuturage umaze imyaka irindwi aba munsi y’igiti, yitwa Ntezimihigo Erneste yabwiye Umuseke ko adashoboye kwiyubakira kuko afite ubumuga kandi ngo abayobozi muri iyo myaka yose bazi ko aba […]Irambuye
I Washington mu nyubako ya White House aho Perezida wa USA atura akanakorera niho Perezida wa 45 wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump amaze kurahirira…..Mu ijambo rye yavuze ko ubutegetsi ubu bugiye gusubirana abaturage ba Amerika. Mu batumirwa b’imena batambutse ngo bakirwe n’imbaga y’abatumiwe, habanje gutambuka Perezida Jimmy Carter (1977 – 1981) n’umugore […]Irambuye