Huye – Abakekwaho gusiga amazirantoki ku rwibutso bafashwe
Huye: Babiri bakekwaho gusiiga amazirantoki ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Mudugudu w’Akamabuye, Akagari ka Nyakibanda mu Murenge wa Gishamvu bari mu maboko y’abashinzwe umutekano.
Abakoze iki gikorwa kigayitse ngo bafashe amazirantoki basiga ahanditse amazina ya bamwe mu bashyinguye muri uru rwibutso, kuburyo amazina atagaragaraga.
Niragire Juliette utuye hafi y’uru rwibutso akaba anafite abe barushyinguyemo, yabwiye ikinyamakuru Kigali Today ko atamenye igihe ibi byabereye.
Gusa avuga ko ahagana saa tanu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru we n’abana babonye abantu bacanye amasitimu mu muhanda hafi y’urwibutso.
Yavuze ko yaketse ko ari abajura kuko bari bamaze iminsi bamutera, agahita afata telefoni ye igendanwa agahamagara atabaza.
Abo bantu ngo bumvise Niragire avugira kuri telefoni atabaza, bahita biruka baragenda, ariko ngo ntiyamenya niba hari icyo basize bakoze ku rwibutso.
Avuga ko mu gitondo aribwo yabwiwe n’abantu bari baje kumuhingira ko ku Rwibutso hari imyanda, yajya kureba agasanga ari amazirantoki basizeho.
Ati”Abantu baje kumpingira barambaza ngo ese ibi ni iki abana bakoze ku rwibutso? N’uko ngiye kureba nsanga ni iriya myanda iriho. Twe twibwiraga ko twabatesheje kwiba kuko bari basanzwe badutera“.
Gashugi Jean Marie Vianney nawe ufite abo mu muryango we bashyinguye muri uru rwibutso, avuga ko bibabaje kuba hakiri abantu bashobora kuba bakora ibikorwa bigayitse nk’ibi mu Rwanda.
Ati” Birababaje kubona tumara igihe dutunganya aho abacu baruhukira, hanyuma abantu bakaza bakahakorera ibintu nk’ibi bigayitse.”
Gashugi yongeyeho ko ibikorwa nk’ibi bisubiza inyuma abarokotse Jenoside bari bamaze kwiyubaka, ndetse bikanadindiza urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Twari tumaze kubyiyibagiza, twifuza kubana n’abantu baduhemukiye bakadusaba imbabazi tukazibaha tukabana neza ,ariko ibi biradusubiza inyuma kandi biradukomeretsa“.
Abarokotse jenoside batuye muri aka gace bavuga ko uretse amagambo bagendaga babwirwa n’abaturanyi yumvikanamo ingengabitekerezo, ubusanzwe ngo nta bindi bikorwa bipfobya cyangwa bihakana jenoside byahagaragaraga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishamvu Alphonse Mutsindashyaka, avuga ko ibi bintu bibabaje cyane ndetse bigaragaza ko hari abantu bagifite ibitekerezo bibi, bakaba bakeneye kwigishwa.
Avuga ko hagiye gukorwa inama iri buhuze abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego z’umutekano, bakaganiriza abaturage bakanabagira inama z’uburyo bakwitwara.
Iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa mbere 23 Mutarama 2017, saa munani z’amanywa.
Nyuma y’uko ubuyobozi n’abaturage bahageze uru rwibutso rwongeye gukorerwa isuku, amazirantoki yari yashyizweho avanwaho.
Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 248, muri bo hakaba harimo bamwe mu bari bagize imiryango 48 y’Abahenda bari batuye kuri uyu musozi.
Na KigaliToday
UM– USEKE.RW
9 Comments
arko aba babaye bate,jye narumiwe mwaremanywe ubutindi pee ntimushirwa??
Ibi bintu ntibyari bikwiriye muri ki gihe tugezemo,Leta y’ubumwe ijye ikurikirana bene aba bantu bahanwe bikwiye kuko igihe tugezemo sicyo kugirana amakimbirane ahubwo ni gihe cyo kubana neza mu mahoro.Tugahana imbabazi.Murakoze
Nonese muriyinkuru aho ivuga abafashwe ko ngaho mbonye ,ubwo titre yinkuru ninkuru birahuye cg namwe hari uko byabisobye mwandika ibyo mutateguye neza!muge mukora kinyamwuga “abasize amazirantoki kurwibutso bafashwe” inkuru ikarangira ntaho ubyumvise!!!!!
Nanjye nabibuze
Okey mwagombaga kuvuga amazina yabo numubare wabo .mukadevelopa inkuru mwatangiye.mukanavuga proposons yicyo bahanishwa icyaha kiramutse kibahamye.
Aha isi nabantu bamutanyurwa bakaba bamudashirwa batuje tugaturana ko ahahise had uhamije gusa ntibyoroshye bikomeje bityo ntaho tugana
ibi birababaje cyane nukuri narinziko umunyarwanda arangwa nubupfura ariko harinyamaswa zabanyarwanda
bigaragaza ko hari imitwe irimo imyanda myinshi ikeye gusukurwa bihagije!
Mbega ibintu bibabaje. Birambabaje pe. Mbega ubugome. Ego Rwanda ????