Nyaruguru: Abimuwe ahazahingwa icyayi bashima cyane inzu bimuriwemo
Mu ngendo abadepite bamaze iminsi bakorera mu turere tw’igihugu bareba uko iterambere rigera ku baturage , abari mu karere ka Nyaruguru bashimye ubwiza bw’inzu zubakiwe abimuwe ahazahingwa icyayi mu murenge ya Mata n’uwa Munini. Basabye abaturage kwita kuri izo nzu ntibazifate nk’impano kuko ngo mu mafaranga yazubatse harimo ayabo.
Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gorwe wubatse mu murenge wa Mata ndetse n’umudugudu wa Ngeri wubatse mu murenge wa Kibeho, uzaturwamo n’abaturage bimuwe ahazahingwa icyayi mu rwego rwo kwagura ubuso buhizeho icyayi muri aka karere.
Abadepite baganiriye n’abaturage bahawe inzu muri iyi midugudu yombi bavuga ko bishimiye uburyo reta yabahitiyemo kububakira aho kubaha amafaranga ngo bajye kwiyubakira.
Mu kwimura abaturage bari batuye ahazahingwa icyayi, umuturage yahabwaga amafaranga y’ingurane ku mitungo yindi havuyemo inzu kuko yo umuturage yubakiwe ifite agaciro ka miliyoni 8,5Frw.
Abatuye aha bavuga ko ari ibintu bitigeze biba no mu nzozi zabo gutura mu nzu nk’izo barimo kuko batatekerezaga ko batura mu nzu y’aka gaciro.
Niyibizi Narcisse umwe bu baturage bimuwe avuga ko atabona uko agereranya inzu ye yabagamo niyo bamuhaye.
Niyibizi ati “Njyewe inzu yanjye bayibariye agaciro ka miliyoni imwe na Magana arindwi ariko uyigurishije ntawayaguha none nahawe inzu ya miliyoni umunani, mbona ari nk’ibitangaza gusa kuko inzu nkiriya yendaga kuntembaho none ntuye muri iyi nakwita umutamenwa.”
Hon. Mukamurangwa Sebera Arriette na Hon. Muhongwayire Christine bagize itsinda ryari mu karere ka Nyaruguru basabye aba baturage bubakiwe izi nzu kutazibona nk’impano ahubwo ngo bumve ko atari izabo kuko ngo nabo bagize uruhare mu kuzubaka.
Hon Muhongayire ati “Izi nzu abaturage bazigizemo uruhare mu kuzubaka kuko harimo amafaranga yabo bagombaga guhabwa ku nzu zabo. Hari abagombaga guhabwa miliyoni imwe, ebyiri ,eshatu cyangwa munsi ariko urwo ruhare rw’umuturage si ruto agomba guhora yumva ko ari iye akayitaho neza akayibungabunga.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
16 Comments
ibi bintu n’ukubyitondera, mbona ikihutitwa n’uguteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bakihaza, ubundi bakaba aribo bayiyubakira. ubwo murabona nk’uyu wahawe iyi nzu, ikirahure kimenetse yakishyiriramo ikindi koko. ntabyo yashobora pe.
ini leta iri gukora ni ukwifotoreza ku baturage inzu nibyo.ariko se azayiriramo iki?nejo nzaramba ikaba iraje ubundi government yo yaragiye kwerekana amafoto ya mazu mu mahanga
@ngoga: iyo ntacyo ufite cyo kuvuga ibyiza uricecekera. Nkawe wumva Leta “yakwifotorezaho” ngo uyimarire iki koko n’imyumvire iteye ityo? Turiya tuzu babagamo se twabahaga ibyo kurya none ukaba wumva inzu nziza zigiye kubihagarika? Utegereje se iyihe Leta izaza kuguhingira ikaguha ibyo urya niba udakora ngo wirinde iyo nzaramba yakubayeho indangamuntu? Ese nibura uziko bariya bantu bagenewe n’aho guhinga kijyambere bagahabwa n’amatungo azabaha ifumbire? Wagombye kugira isoni z’ubujiji bwagusabitse, va mu mwobo w’ingengasi wegere abandi, ukore uve mu matiku, utere imbere.
itonde sha none se aho bagiye gutera icyayi ntihazaboneka akazi ikindi ziriya nyakatsi babagamo urumva arizo zabatungaga kura mu bitekerezo va mumwijima
Kurimwe mwese mugaya iyigahunda,
Nibaba koko aribyo simbona impamvu nimwe mwarwanya iyi gahunda. Ngo inzara, ubundise bahagaga? Ngo barayifotorezaho ubuse urabona bazahatuza aba Depite?
Ubukoko uretse Yesu Christo wenyine wasize abwiye abamwizeye byukuri bose ko agiye kubategurira ahabo ubundi akaza kubajyana. Ahandi tujya twumva bene ayamazu nimuri Isreal no mwijuru, ntahandi ndasoma ngo Leta cg umushoramari yubakiye umuturage.
Ariko ibintibitangaje kuko Ijambo ry’Imana riravugango, Muminsi yimperuka abantu bazaba badakunda ibyiza.
Ngaho nawe reba, bavuye mumazu yuzuyemo ibishorobwa, atuye kumanegeka, yumwanda, yibirere nonengo nibibi?
Imana ikwiye gukiza imitima yacu kuko bitabaye ibyo ndabona mubanyarwanda harimo abafite ibikomere peeeeeeeeee.
Murakoze
ariko nkawe ubwo kweri uretse kuvuga gusa iriya nzu bayihaye nka sogokuru wawe wavuga utwo tugambo !none se bamuhaye iriya nzu bituma atihaza !ubwose tuvuge ko ubakunze ubifuriza kuguma mu myobo !
Umudugudu wa ngeri nturi mu murenge wa kibeho ni mu wa munini.
mbere yo gupinga ibyo reta ikora muge mubanza murebe impamvu babimuye ahazahingwa icyayi kandi icyayi ni cawa nibyo bihingwa urwanda rukuramo amafaranga menshi ndumva ntakibi leta yakoze kuko icyo cyayi bazahinga kizagirira akamaro nuwomuturage
Nyaruguru muri babagome baba tindi!!!!
Ariko koko abantu banga ibyiza ?? koko nk` ubu abarwanya aya mazu bashingiye kuki? aba bantu bahawe aya mazu koko buriya ntibavuye ibuzimu bakaba bagiye i buntu , ahubwo iyaba leta yashoboraga kubikorera abantu bemshi bashoboka , ikindi iriya mirima y` icyayi ntizakorwamo n` umuzungu wahahawe si se , si nyina, bazaza kuhakora si minicofin si local gov izahakara oya , hazakorwa n` abanyarwanda bahaturiye muyandi magambo uriya wahawe inzu , kabone n` ubwo yaba nta handi asigaranye ho guhinga ibishyimbo , we n` umugore we n` abana be 2 disons , bazabonamo akazi tuvuge ko buri wese azahembwa 1500 abantu 4 ni 6000frws buri munsi bivuze 180.000Frws harya ye ??????????????!!!!! . muri uriya muheno babagamo n` amasambu yabo ayo mafaranaga bayinjizaga birakwiye ko abantu duhindura intekerezo kugira hegitari 10 z` ubutaka nkaba mu muheno birutwa no kutagira mm arik o nkabaho neza Vive le Rwanda , Vive LA POLITIQUE RWANDAISE yo gukura abantu mu gisuzuguriro tukiha agaciro nkuko HE AHORA ABIDUKANGURIRA .
Nibyo gukura Abaturage mu bukene rwose, buriya erega n’imyumvire ihita ihinduka iyo bisanze batujwe ahantu hazima. Abanenga ibikorwa nk’ibi ni abadakunda Igihugu, Ni ibigarasha, uriya wiyise Karisa, wowe imyumvire yawe iraciriritse cyane sha kandi abantu nkamwe muba mushaka gusubiza u Rwanda inyuma!!!!
abashyigikiye ibi, ntago bazi ukuri mu bibera mu cyaro, umunyarwanda uri mu cyaro ntago ikihutirwa acyeneye ari iyi nzu ya 8 Million, ahubwo akeneye kw’ihaza mu biribwa. ese ubundi reta izubakira abaturage bose ayo mazu? igisubizo ni OYA. reka rero tugendeshe ibintu neza, tureke gusimbuka za etapes.
Gasana, étape yasimbutswe ni iyihe? tanga urugero! Uriya uvuga ibyo kwifotoreza ku nzu nzaramba ica ibintu nareke mubaze: Uwaguha ibyo urya ukabirira muri kariya kazu yahozemo katagira n’aho umwuka mwiza winjirira kujuje ibisabwa mu kwangiza ubuzima harya ibyo waririyemo byo byakumarira iki? Wowe ubabajwe n’ikirahure kimeneka urabona ari yo mpamvu yabaga muri ka kazu yabagamo katagiraga ikirahure kimeneka !! Eric wabivuze ukuri imyumvire ya ba Ngoga na Gasana uretse no guciririka nta na mike bigirira!Ubwo rero ngo bihaye gu “critiqua” murababaje!!
@Belina , ujye ureka gukurikira ibintu byose buhumyi, kuko ndumva wihaye ababigaye, kandi ntacyo babeshye, ubwo ushyize mu nyurabwejye zawe, urabona uriya muturage icyo yari akeneye cyene ari iriya nzu. ubwo se umuhaye iyo nzi akabura ibyo ayiriramo yakishima, nk’uko byajyenze, kubazihawe ibugesera.
Ikibazo nyamukuru ni uko bashukisha abo baturage amazu meza hanyuma imirima yabo bahingaga Leta ikayitwara ntibongere kuyihinga hanyuma bakicwa n’inzara.
None se iyo mirima y’abo baturage ko Leta yayitwaye ngo iteremo icyayi bo ikabubakira amazu meza, ayo mazu bazayabamo batarya?????
Aho gutura mu nzu nziza nubakiwe na Leta inyatse amasambu yanjye kandi iyo nzu ntacyo nyiriramo, nahitamo gutura mu nzu yanjye iciriritse ariko mfite ibyo kurya nkuye mu murima wanjye.
icyo kibazo rwose cyo kwimura abaturage mu masambu yabo, hanyuma bakabura aho bahinga bakicwa n’inzara cyangwa bagatangira gusabiriza kandi bari bitunze Leta ikwiye kucyigana ubushishozi.
Niba Leta yimuye abaturage mu masambu yabo kandi bari batunzwe n’ubuhinzi, iyo Leta ikwiye kubaguranira ikabaha andi masambu bagakomeza gutungwa n’ubuhinzi. Ibyo kububakira amazu meza bagatakaza amasambu yabo, nyuma bakicwa n’inzara, ntacyo bivuze rwose.
Muvana amatiku aho, bahawe inzu nziza kandi bazabona akazi muri urwo ruganda rw’icyayi cq mu mirima y’icyayi. Intambara y’amasasu yarabananiye ubu muhugiye mubigambo muri Internet ngo niho muzashobora gukwirakwiza iyo ngengasi yanyu no kurwanya initiative leta ikora. Muve I kuzimu mujye Ibintu mwa njiji mwe