Abaturage bafatanyije n’abayobozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi uyu munsi batangije ibikorwa byo guhinga imboga mu gishanga cya KAJEKE kiri hagati ya Kabeza (Kanombe) na Nyakabanda (Niboye). MINAGRI yasabye za koperatives bahaye kugihinga ko bahabyaza umusaruro bagahaza imboga aka gace. Iki gishanga cya KAJEKE (cyera hahoze ikigo kitwaga Camp de Jeunesse de Kabeza, niho havuye izina […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma hatangijwe icyumweru cyo kwita ku buzima, mu murenge wa Jarama aho abaturage bigishijwe kuri gahunda yo kwita ku mwana mu gihe cy’iminsi 1000 banakangurirwa kugaburira abana indyo yuzuye. Mu murenge wa Jarama haracyagaragara abana barwaye bwaki nk’uko bamwe mu baturage baho mumurenge babitubwiye. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwasabye by’umwihariko abatuye kugira […]Irambuye
Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya […]Irambuye
Tukigera hanze Numvishe umuntu unkuruye ndikanga mpindukiye uzi umuntu nabonye?” Njyewe-“Eeeh! Wabonye nde se?” Aliane-“Sha nakubitanye amaso n’umusore witwa Fiston inshuti ikomeye y’umukunzi wanjye Bruno maze nsa n’utaye ubwenge nyoberwa ibimbayeho mureba ntahumbya sinibwiraga ko yaba ari aho hantu, hashize akanya andeba ahita ambwira atangara. Fiston-“Eeeh! Alia! Uzi ko ari wowe?” Nahise ntangira kugira ubwoba […]Irambuye
Mu nyandiko ndende umwanditsi Andrew Mwenda yasohoye mu kinyamakuru cye The Independent yasobanuye ko kutavuga rumwe hagati y’itangazamukuru ryo muri USA na Perezida Donald Trump ari uko uyu muyobozi yabonye ubutiriganya bw’abanyamakuru bityo akiyemeza kubushyira ahagaragara. Ibi ngo byatumye ibinyamakuru bikomeye byo muri USA bimwishyiramo byiyemeza guhangana nawe bikoresheje uburyo bifite burimo kwandika, kuvuga ndetse […]Irambuye
Rusizi- Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urubyiruko rwiga mu mashuri ya Kiliziya Gatulika rwo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwaje guhura na bagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo rushakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano mucye wugarije akarere babinyujije mu bihangano, ruvuga ko rutazihanganira kubona hari umunyagihugu uhohoterwa. Aba basore n’inkumi 400 bahuriye mu karere […]Irambuye
Njyewe-“Uuuuuuh! Ngo? Hakurikiyeho iki se?” Aliane-“Batangiye kuganira ibyabo nanjye na Dorlene tuganira ibyacu, ariko uriya mukobwa we yavugiraga hejuru akaturusha amajwi, nta kundi nyine yatumye ibyo bavugaga byose tubyumva tutabiteguye” Njyewe-“Eeeh! Nonese hari icyo wumvishe kidasanzwe Alia?” Aliane-“Sha, numvishe byinshi ni nayo mpamvu isura ye yansigaye mu maso, ahubwo se mbwira, ni uwawe cyangwa ni […]Irambuye
Nitegereje Gasongo wazaga adusanga, mba nkubitanye amaso na Dovine ngira ngo ndi kureba macuri! Yari yambaye neza cyane birenze mba nibutse ya ntambuko ye yajyaga indangaza, ubwo yabaga azamuka ku mutaka ajya kwa Brown yagira atya akaba arampepeye nkazamura amaboko n’amaguru! Oh my God! Nahise nihuta ngenda mbasanganira maze mbagezeho ndamuhobera cyane, ndamugumana abatambukaga bakajya […]Irambuye
John – “Eh! Erega nabaye muri uyu mujyi kera cyane hashize nk’imyaka makumyabiri! Hariya buriya ni uko utabizi ndahazi!” Njyewe – “Oh! None se warahabaye?” John – “Oya, nahacaga buri gihe ngiye ku kazi, nanze kuhaba kuko haba abajura ba bandi batobora n’inzu bakiba n’amakayi y’abanyeshuri!” Njyewe – “Eeeh! Koko se?” John – “Urabivuga urabizi? […]Irambuye
Abakozi bo ma mazu acuruza imiti (pharmacies) no mu bitaro bitandukanye mu turere twose 30 bagera muri 59 bari guhugurwa kuri gahunda nshya yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa SIDA igiye kujya itangwa mu mezi atatu mu gihe yari isanzwe itangwa buri kwezi. Abafata iyi miti bavuga ko iyi gahunda izabarinda ingendo bakoraga bajya kuyifata. […]Irambuye