Episode 38: John asabye Nelson kwimuka aho baba. Brendah na we iwabo ntiyorohewe
John – “Eh! Erega nabaye muri uyu mujyi kera cyane hashize nk’imyaka makumyabiri! Hariya buriya ni uko utabizi ndahazi!”
Njyewe – “Oh! None se warahabaye?”
John – “Oya, nahacaga buri gihe ngiye ku kazi, nanze kuhaba kuko haba abajura ba bandi batobora n’inzu bakiba n’amakayi y’abanyeshuri!”
Njyewe – “Eeeh! Koko se?”
John – “Urabivuga urabizi? Wowe ni uko ari bwo ukihagera. Mwarangije kwishyura inzu se?”
Njyewe – “Eerrh! Urumva wayijyamo utishyuye? Twabikoze rugikubita rwose, ahubwo amezi abiri yose twarayishyuye!”
John – “Ayayaya! Ubu se nta kuntu bayabasubiza mukimuka mukahava ko bashobora kuzabacucura mukicuza?”
Njyewe – “Uuh! Ubu se duhite dufata umwanzuro wo kuvamo koko? Ko nabonye se, nako ntibabyemera pe!”
John – “Niba batanabyemera rwose njye nanabishyurira ahandi ariya mazu mukayabarekera aho kugira ngo mugende muhangayikire hariya.”
Nacecetse gato ndatekereza ndongera ndatekereza ndeba ukuntu twava mu nzu tumazemo iminsi ibiri yonyine, mbona twaba twirutse kandi nta kitwirukasa ndetse byaba ari ugusesagura kandi bidakwiye.
Byongeye kandi natekereje ko duhise tuvamo twaba duciye intege Aliane witanze ku bwacu bikaba byatuma atazabikorera n’abandi, nkibyibaza John wari ufite byinshi byo kuvuga yahise ambwira.
John – “Fata umwanzuro musore muto, erega mbifuriza ibyiza!”
Njyewe – “None se buriya ntabwo twakwizera Imana tukareka amezi twishyuye agashira tukazaba twimuka? Cyane ko hashize igihe kinini cyane uhavuye, bishoboke ko zaba zarahinduye imirishyo?”
John – “Eeeeh! Oya ntihajya hahinduka mutegereje icyo gihe cyose baba barabacucuye, nako bitekerezeho ufate umwanzuro hato ntazicuza namwe mukicuza.”
Njyewe – “Ni byo! Reka mbitekerezeho neza ndaza no kubiganiriza wa musore tubana dufatane umwanzuro! Kandi urakoze cyane ku makuru uduhaye, natwe turagerageza kwicunga. Hagati aho reka twizere ko ntacyo tuzaba!”
John – “Ok! Reka tubyizere, ariko mubizirikane!”
Njyewe – “Yego!”
John – “Reka rero dusubireyo ndumva nta mpamvu yo kugerayo kandi mpazi!”
John yahise akata imodoka maze dusubira inyuma, mu nzira nakomezaga gutekereza ariko sinkurure neza ibyo John yari amaze kumbwira, twageze kuri bureau araparika, mu ijwi rituje arambwira.
John – “Nelson, reka rero ngende kandi uzajye umpamagara umbwire byose cyane cyane amakuru ya hariya muba. Si byo?”
Njyewe – “Yego! Kandi murakoze! Merci beacoup ni ukuri!”
John – “Uuh! Nari nibagiwe! Reka nguhe n’agatike uze gutega nutaha.”
Njyewe – “Eeeh! Ko nari ngafite, se hari ikibazo!”
John – “Nguhaye n’akandi rwose kakiyongeraho ndumva nta kibazo wagafata da! Akira ahubwo.”
Nitegereje ikinote kibyibushye cya kindi k’imfura mu zindi John yamperezaga nibuka ko ukuboko kurambuye gucibwa intege n’uguhina maze ndagifata ndakibika.
John – “Sawa rero, reka ngende. None se hari icyo untuma ku Gisenyi?”
Njyewe – “Eeeh! Umbwirire Mama nibazajya gusura Brown na Papa azatubwire!”
John – “Ariko ubundi Nelson! Uriya ni Mama wawe?”
Njyewe – “Kugeza ubu ni Mama kuko yambereye umubyeyi aho nari mukeneye ndetse akemera ko muhamagara Mama, akanyitaba ngo karame shenge mwana wanjye!
Iryo ni ijambo rikomeye kandi ni igisubizo kigaragaza ubwuzu umubyeyi agirira umwana, kandi ni ukuri nkura ni cyo nari nkeneye.”
John – “Uuuh! None se Papa wawe uvuga ufunzwe na we ni we wakubyaye mu nda cyangwa ni uwa batisimu?”
Njyewe – “Ni Papa kuko uriya Mama ureba hariya ndetse na Gaju uzi n’abavandimwe be utazi kugeza ubu, ni abavandimwe banjye nabonye nkeneye. Ubu turi umuryango kandi icyo duharanira ni ukugarura ya mateka twibuka tugahogora, ariko kandi ayo mateka yabaye ikiraro kigana ku byishimo bizaza byaba ibyanjye cyangwa ibya bamwe ariko bizaza igihe ni kigera.”
John – “None se Nelson, umugambi mufite ni uwuhe ubwo? Ubwo se si ugufunguza uwo Papa wanyu na mukuru wawe? Ndumva nta kindi?”
Njyewe – “Ayo ni amahirwe azigereka ku yandi, ni ibyishimo bizavubura ibindi, yewe ni izuba rizamurika ku manywa rikamurikira n’ukwezi nijoro, umuryango twisangamo ntube mu mu ijima! Icyo rero ubu twifuza ni umunsi tuzongera kwishima turi hamwe kandi uwo munsi nzi ko hari byinshi tutazi bizigaragaza nk’uko twahangayitse tugafata inzira ndende mu gushyika tukamenya ibyo tutari tuzi.”
John – “Nelson, ko najyaga nkureba nkabona utuje cyane, burya ibyo byose byari bikurimo?”
Njyewe – “Yego rwose byari bindimo! Naho gutuza kwanjye ni ukwigengesera ngo hato ntazaba umwasama nkisenya, ni cyo gituma ibindimo bigaragara cyane iyo biri ngombwa, igihe bikwiye ngatuza ngafata umwanzuro ukwiye!
Iyo ni yo ntwaro idahenze nabonye nk’impano kandi nzayiraga abajye ndetse nyigabire n’abavandimwe!”
John yaracecetse gato aranyitegeteza, arongera areba imbere mu kirahuri cy’imodoka maze arambwira.
John – “Reka mfate urugendo njye ku Gisenyi ubwo tuzavugana ninzana Gaju gutangira ishuri maze mumusezere.”
Njyewe – “Oh! Gaju wacu disi! Ni ukuri uzaba ukoze cyane kandi duhora tugusabira umugisha usendereye, wa wundi uzagusiga amavuta Imana ikazaguhamagara mu izina, maze ugakingurirwa ijuru.”
John – “Urakoze cyane Nelson! Namwe Imana ibahe umugisha!”
Nasezeye John ndasohoka nkinga umuryango, ndakomeza mpagarara ku ruhande imodoka irahaguruka nyikurikiza amaso irinda irenga, ntera intambwe nerekeza muri bureau aho nakoreraga.
Nkigeramo nasanze hicayemo Mireille wenyine birantungura ndatambuka ndamusubiza.
Njyewe – “Oh! Mireille ca va?”
Mireille – “Oui, ca va bien Nelson!”
Njyewe – “Eh! Wambaye neza cyane, kwanza wanakabije!”
Mireille – “Hahhhhhhh! Oya sha, ubu se ni neza?”
Njyewe – “Nkubeshye se? Reka sinakora icyaha izuba rirenga keretse wenda nijoro mu nzozi, kandi ubundi mu gitondo mbanza Imana imbere nawe urabyumva!”
Mireille – “Ariko Maama! Nelson, nako ntacyo reka bibyiganiremo!”
Njyewe – “Hahhhhh! Ntacyo bihe umwanya, none se ko urimo hano wenyine bite?”
Mireille – “Sha nari nje ngushaka…, hari amasoko nabonye ni uko ngeze hano ngasanga udahari… Aliane akaba ansigamo ngutegereje ngo hari akantu bohereje agiye gufata!”
Njyewe – “Oh! Ese? None se ayo masoko se bimeze gute?”
Mireille – “Ayo masoko nyine ngo bashaka kujya baranguza ibikorwa byacu, ngizi contacts zirimo nomero na e-mail ndabizanye.”
Njyewe – “Eh! Nice Job rwose! Ubwo ndaza kubavugisha mboherereze n’ibiciro.”
Mireille – “Yego!”
Njyewe – “Hari ikindi kibazo se, cyangwa igitekerezo?”
Mireille – “Nelson, igitekerezo ni uko nyine wazajya udusura!”
Njyewe – “Oh! Buriya se ni ngombwa cyane kubasura turi mu kazi?”
Mireille – “Yiiiii! Byaba ari umunezero, natwe udusuye ntugume hano na Aliane gusa! Uzi ko wadutera gukora nabi kandi bitagakwiye?”
Njyewe – “Uuh! Mirei, abantu tuba hamwe buriya ni ngombwa kubasura no mu kazi?”
Mireille – “Eeeh! Niba ubyemera na byo ntacyo bitwaye, ubwo uzajya udusura hariya mu rugo? Ahubwo birabaye!”
Njyewe – “Ooh! Nta kibazo rwose!”
Mireille – “Reka rero ntahe nizere ko tuzasubira!”
Njyewe – “Urakoze cyane Mirei! Turasubira ni ukuri.”
Mireille yarahagurutse akubita mu kiganza cyanjye arasohoka nanjye mfata imyirondoro yari anzaniye ntangira kubandikira, ndangije mboherereza n’ibiciro ubundi mpinira akarenge kuri Brendah.
Nasanze disi antegereje, yari Online koko! Nibuka ko yambwiye ko azajyaho kubera njyewe, nandikana ubwuzu ngo.
“Yambiiiiiiiiii Ma Bella!”
Na we ahita ansubiza vuba cyane ngo:
“Yambiiiiiiii Ma Nelly! Maze nakurebaga ko uri Online! Nari ntegereje message yawe byibura imwe!”
Mpita nandika indi ngo: “Oooooh! Ma Beauty, ni ukuri mbabarira si uko nari nakwibagiwe, urabizi ko umutima wanjye uziritse ku murunga w’urukumbuzi rumbuza kureba hirya undembuza! Niyo mpamvu nanjye nje. Maze nakwiciraga akajisho!”
Brendah yahise asubiza vuba ngo:
“Wooow! Urakoze cyane sha! Nanjye disi nsigaye ndi nka wa wundi bajya baririmba ngo asigaye atunzwe n’ifoto y’uwo akunda! Gusa ubwo mbonye typing yawe ndi busome amagambo yawe ansinzirize! Uzi ko nsigaye ndara mfite telephone mu kiganza kubera wowe?”
Nanjye nahise nsubiza vuba vuba n’ibyishimo mu ntoki nandika ngo:
“Yoooooh! Urakoze cyane kunyerurira umutima ngasoma byose, ni ukuri amaso yanjye yageze no mu ndiba yawo, kandi ikizere cyose kindimo kiri kuri wowe ni yo mpamvu nemeza ntasobanya ko ubikwiye!”
Maze gukanda send, hashize akanya mbona ifoto ngo baa! Indi ngo baa!
Uuuuh! Nahise ntungurwa bya nyabyo nkanda ku mafoto ka kantu kizengurutsa karatinda kavamo ari na ko nshyugumbwa, maze kuyifungura koko mbona ya sura nkubita amaso igasana umutima wanjye ugasendera ibinezaneza ugatuza.
Nahise nibuka ko ntajya nifotoza ntangira kwibaza, ubundi impamvu ntajya nifotoza iyo ari yo, maze kubyibaza nandika ngo:
“Wooooow! Bb Amazing! Mbega ubwiza! Ooohlala! Ma Beauty! Ni ukuri urasa n’ umwezi uzira umwijima, wa wundi wamurikiye ukandinda gutsikira no gusitara ngo nshe amano! Ma Bella ikintu kinshimishije nari nkumbuye kuruta ibindi ni za mboni zawe nibonagamo!
Ma Beauty! Iyi si ya mitoma ahubwo ni kwa kuri kwiganje muri njye ndetse ibi mbivuga nakaraze ururimi, nako intoki ku ijosi!
Woooow! Ndagukunda kandi cyane! Nta cyatuma nkureka kuko nta mpamvu gifite yantera kukureka, ikindimo ni wowe kandi wowe uzatuma mba uwo naremewe kuba we!”
Nkimara gukanda send, nabonye Brendah ansubije twa tuntu turira, hashize akanya na none mbona hejuru ngo typing… Ndategereza hashize akanya gato mbona message ndende iraje, yagiraga iti:
“Ma Nelly urakoze cyane! Koko disi urankunda, amagambo umbwira ankora ku mutima kandi akonkomeza nkakora ku mutima nkumva ko ndiho kandi kuri njye uwo ni umugisha ukomeye!
Nelson, uzi ko ejo nari ndi ku kazi Mama akambwira ko Bruce yafunguwe ndetse agahita ambwira ko amuhamagaye ngo aze iwacu maze akambwira ngo njyeyo mwakire, nabyanga tugashwana, sha ubu nyine ndi kwikingirana ngo ntahuza amaso na we.”
Maze gusoma iyo message nagize ngo wenda nsomye ibitekerezo cyangwa inzozi ndi buze kurota nijoro nkaba mbonekewe, maze nsubiramo nibwo nahise mbona neza ko aho najishe igisabo ibuye riri kwerekezayo, ngize ngo nandike mbona ngo battery low! Oh my God!
Natangiye kwisakasaka charger ntazanye, njagajaga aho hafi ngo nkomeza umwiza wankunze igihe numvaga ntabikwiye maze nkagira umugisha ugeretse ku wundi. Byarangiye nyibuze ari na ko telephone yahise izima numva nshitse intege nifata mu gahanga. Ako kanya Aliane aba arinjiye.
Aliane – “Eeeh! Nelson, mbega wowe! Uzi ukuntu wari watwawe! Nageze hano hanze mbonye ukuntu uhanga amaso muri telephone ndavuga nti uri Online tu! Na ko ntakubeshye urimo neza! Mana weee!”
Njyewe – “Byihorere sha wowe ntabwo ubizi! Ahubwo se nta Charger ufite ngo unyitirize ko telephone yanjye inzimiyeho?”
Aliane – “Yoh! Mbese ni yo washakaga? Ihangane disi nanjye ntayo mfite ahubwo reka dutahe ngutize tugeze mu rugo!”
Njyewe – “Ok! Noneho reka mpamagare Gasongo mubaze aho ageze.”
Aliane – “Hahhhhhhhhhh! Uramuhamagaza iki se Nelson?”
Njyewe – “Eh! Nari nibagiwe! Nta kundi nyine dutahe!”
Twahise dusohoka turakinga dutambika tuganira bisanzwe, tugeze imbere numva umuntu usifuye mpindukira vuba nk’uko nari narabimenyereye ku mutaka, mu ntambwe ndende nahise mbona ikiganza kimbwira ngo mpagarare, mfata ukuboko Aliane ndamukomeza.
Aliane – “Uuh! Nelson, uzi ko ari bwo unkozeho nkabyumva!”
Njyewe – “Koko se? Ubwo ni uko ngufashe nkagukomeza, reka turinde Gasongo ndabona aduhamagara!”
Aliane – “Uuuh! Ariko namwe wagira ngo muba muzirikanye! Uzi ko cya gihe muri mu mahugurwa ahantu hose mwabaga muri kumwe? None n’ubu mba mbona ari ko bimeze!”
Njyewe – “Hahhhhhhh! None se iyo mba ntari kumwe na we nari kuba ndi kumwe na nde Alia?”
Aliane – “Wenda wari kuba uri kumwe n’Isaro cyangwa Mireille!?”
Njyewe – “Hahhhhhh! Mbega! Ubutaha nidusubira mu mahugurwa nzizirika kuri umwe muri bo ntacyo!”
Aliane – “Uuh! Nabeshyaga rata! Ubwo se urabona byavamo?”
Njyewe – “Byabuzwa n’iki se Alia?”
Aliane – “Ahaaa! Wasanga byo byanavamo ntawamenya. Eeeh! Ariko Nelson, nk’ubu turamutse duhuye na Boss wanjye wamusobanurira iki?”
Njyewe – “Boss wawe wuhe se?”
Aliane – “Umugabo wanjye! Eeeh, nako Cheri!”
Njyewe – “Eeeeh! Namubwira ko dukorana tukaba twisunganye tugatahana!”
Aliane – “Maze se tukaba dutahanye dufatanye?”
Njyewe – “Oh! Nari nibagiwe! Reka nkurekuze basi!”
Aliane – “Hahhhhhh! Mbega Nelson, ubu se wowe ko utambajije turamutse duhuye n’uwawe?”
Njyewe – “Njyewe uwanjye ni mahoro, atinda kurakara kandi gufatana nawe nta shusho yindi yabiha kuko azi ko ari we mfata akabyumva!”
Aliane – “Ese Maaama! Ahaaa, ndumva ari Malaika!”
Njyewe – “Wowe se ntabwo uri Malaika Alia?”
Aliane – “Sha nanjye ntabwo ndabimenya keretse ushatse uko ubinyemeza!”
Njyewe – “Ubwo urambwira uko ushaka ko mbikwemeza.”
Aliane – “Hahhhhh! Ntacyo, ariko se ko mbona uriya musore wawe ari kumwe n’icyana cyiza kimubereye waretse tukaba twigendeye tukabaha amahoro natwe tukisungana tukitahira!”
Njyewe – “Ahubwo se ko mbona? Uuh, buriya se ni we mbona cyangwa amaso yanjye arimo ibihu?”
Aliane – “Nde se Nelson? Uriya mu Bebe se uramuzi?”
Njyewe – “Nanjye ubu sindasobanukirwa neza niba ari we koko cyangwa ndota?”
Aliane – “Eh! Ariko ni mwiza! Uwampa gusa na we! Oh! Imana imbabarire ndifuje ariko ntabwo nzongera!”
Njyewe – “Oh! Pole sana! Humura nawe uri mwiza ntacyo amaso yanjye yakunengaho!”
Aliane – “Oooh! Nelson, sure se?”
Njyewe – “Yes! Eeeeh! Ntibishoboka! Uzi ko ari we …………………..!”
Ntuzacikwe na Episode ya 39 muri Online Game……………….
ITANGAZO
Online Game & Unity Family WatsApp group inejejwe no kumenyesha abantu bose bakurikira inkuru ya Online Game ko hateganyijwe umunsi wo guhura kw’abasomyi b’iyi inkuru ya Online Game mu rwego rwo kumenyana, kwishimisha ndetse no gushyiraho gahunda y’ubufatanye( abishyize hamwe ngo nta kibananira).
Uwo munsi w’UMUHURO uteganyijwe tariki 12/03/17 ukazabera City Valley Hotel Nyabugogo, kuva saa 10h00 za mu gitondo kugera saa 15h00.
Kwitabira umuhango ni kwishyura 5 000Frw kuri telefone ya Angelique Umulisa ni 0788608117 comptable wa group Online Game & UNITY FAMILY (Iyo umaze kwishyura uhabwa ubutumwa burimo numero izagufasha kwinjira ahabereye umuhuro).
Ukeneye kugira ikindi wabaza kuri iyi gahunda wahamagara kuri iriya numero yatanzwe hejuru.
Ubuyobozi bwa Group ya WatsApp “ONLINE GAME & UNITY FAMILY”.
24 Comments
Hey, kubera aho umuntu akorera, njye mbaye mbiseguyeho ko ntabonetse. ndabifuriza iterambere, Murakoze!
Ohhh nizere ko ari Jojo cg Dovine uhuye na Gasongo! Thx umwanditsi kararyoshye sana kdi kaziye igihe. John ko mbona afite amacenga menshi ra? Ngo bimuke haba abajura! Ayo matsiko se agize yo kubaza Nelson niba koko Mma Brown ari Mma we ahatse iki reka dutegereze wasanga urukundo akunda nelson nuko gusa ari amaraso yakururanye tu! Basore namwe bagabo bagenzi banjye duhuriye kugukunda iyi nkuru twirinde kubyara abo tutazamenyera uburere!
Uziko nanjye muntaye nurukundo kweli!
woow!John ni umubyeyi pe!atekereza abana atavuze!ariko ni iki cyakangiye John mwaruriya rugo koko yararuzinutswe neza neza
Aliane arifuje!uretse se ko ari kwirengagiza Nelson hri icyo atamubwiye koko?uwo mukobwa uri kumwe na Gasongo ni nde se ko mbona Nelson yishimye sha turabashima kabisa izi nkuru ziraryoshye kandi zirimo ubwenge!Inumi zose zirashaka Nelson na Mireille aricotsemo da!!!!ntiyabakwira nimumurekere Brendah arabikwiye!!!1wa mugani ibuye ku gisabo cya Nelson Bruce arafunguwe imiserero iratangiye kuri Brendah barabeshya ariko humura Bre kunda ugukunda ntacyo bazagutwara kuko ingabo mukinga yitwa urukundo kandi irakomeye
bbravo umwanditsi
murakoze
murakoze
Nelson witonde nabo bakobwa ndabona Bose baragukunze
Aliane niyitonde akariro gake na feri Kuri Nelson WA Brenda
Wawoooooooo wasanga uriya mukobwa aro Jojo bakaba bahuriye nzira. Aba bakobwa bashaka kuvangira Nelson mu rukundo ndabona batandukana nabo bakajya gushaka indi nzu kuko utinda mu nturo ukayamburirwamo.
inkuru ibaye isukari bikaze kbs.ariko ikigaragara john afite ibyo ahishe nelson.nonese disi nawe yakuyemo aye?cg yanze kuyakuramo akaba adashakako abana be baba mu gipangu cy’induru?bigeze aho biryoha kbs. gasongo c azanye nande di?aho si jojo cg dovine?amatsiko.com
Umuseke muri aba mbere kbs.John yikanze iki se bagenzi? Nuliso izo nkumi urazikizwa n’iki ko mbona zaka kurusha ibirunga? uramenye utazatatira igihango nyabu!
nizereko uwo uzanye na gasongo ari JoJo cg divine rwose numwe muribo ariko bibaye byiza ndumva yaba JoJo maze Wenda akareka gukomeza kwangara
RWOSE INO NKURU IJYEZE AHO IRYOSHYE ARIKO JYE NDABONA HARIYA BA NELSON BABA WAMUGORE WAJE KWA JOHN WAMAHANE AHAFITE INZU NAWE NONE JOHN NTASHAKA KO AZAHAHURIRA NAWE YAJE GUSURA NELSON.GUSA NDAKEKA UWO ARI JOJO UHUYE NA GASONGO TU.
Ndifuza kumenya uko john ariwe wabyaye Nelson biratuma tumenya na Maman Nelson. Ariko se bazabonana na Maman gaju ryari ngo Nelson amubwire inkuru zimwe zijyanye n’imitungo yabo?nta n’ubwo yigeze abiganiriza gasongo wasanga atarabihaye agaciro disi
Courage Nelson, uwo mukobwa umubwije ukuri rwose niba yumva yumve. Uwo ni Gaju waje i Kigali kwiga uri kumwe na Gasongo
Gaju niwe uzanye na gasongo niba ntibeshye, aliane c koko ari mumaki???
iyi nkuru hari ukuntu irimo ubumenyi buke bw’imiganirire! nta muntu uganira nk’uvuga umuvugo. uburyo nelson asubiza John wagira ngo ni umuvugo ari kumanuka! niba uyu mwanditsi ashaka no kumvikanisha ko Nelson ari intyoza mu magambo ashake ubundi buryo abyumvikanishamo, iyo mitoma nayo siyo muri iyi generation rwose wenda iyi nkuru ivuga ibyo mugihe cya kera byakumvikana kuko nkeka ko aribwo iyo mitoma yakoreshwaga naho ubundi ntawugikoresha ayo magambo pe. hari mo udukosa twinshi muzakosore
ntamugabo umwe nikinyarwanda ariko sinzi nicyo washingiyeho kuko iyinkuru yanditse mukinyarwanda kd kigomba kugita indanga gaciro kacyo ubuse urashaka ko ashyiramo zamvugo bita izomumuhanga zs kibobo ntubonako harimo abantu bakuru nka sogokuru kaka mama gaju nabandi cg inkuru ntiwayitangiye birangiyese jojo gasongo amuguyeho mama!?
wap sigaju ahubwo uriya ashobora kuba ari jojo kbs
ubuse koko brenda abyitwaremo gute sha ihangane ukomere uratsinda ntugye kumwakira ntuzanamubone mumaso yawe numugome ntacyiza cyamuvaho
Woooow.mbega inkuru nziza, mwandangiye ukuntu nabona guhera kuri eposode ya 1.ndi umusomyi mushya.murakoze cyanee.
Reba ahantu handitse soma nizindi ukomeze urazibona
arikose ayamakenga ya John!birabe ibyuya!!uyuse ni Jojo urikumwe nagasongi!?cga nigaju!?Brendan,ihangane ukenyere mukomeze,kdi ushikame!ubwo urugamba nibwo rukomeye!mamawawe,ntuzamusuzugure!ariko uzamuganirize KO urukundo rusanga uwo rushatse!kdiko rutingingwa ntirunagurirwa!nkuko urupfu ntawaruhitiramo,konawe wahisemo kdi wahisemo neza!bakunzi dusangiye gusoma iyinkuru,ndabamenyeshako ntazaboneka kumpamvu zakazi!ariko kuko mbahoza kumutima,muzanyoherereze amafoto nibiganiro uko byari byifashe!kuri whatsap 0722089086 muzaba mukoze.
Go On Br