Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Sangin n’intara ya Helmand ifatwa nk’ikomeye muri kiriya gihugu. Iyi ntara niyo bivugwa ko ingabo z’u Bwongereza n’iza USA zaguyemo cyane ubwo zari mu rugamba rwo guhiga Ossama Ben Ladan byavugwaga ko ariho yihishe. Kuri uyu wa Kane muri Afghanistan umupolisi yarashe bagenzi ubwo bari basinziriye yicamo abagera ku icyenda. Kuva ingabo […]Irambuye
Aliane-“Nelson! Ntuzave ku Gisenyi utabonanye na wa mukobwa twahuriye inaha ukambwira ko ari Girl Friend w’umuvandimwe wawe!” Njyewe-“Eeeeh! Dovine se?” Aliane-“Yego sha! Ni ukuri uzamusure umugarure n’ugira amahirwe ugasanga ataratannye!” Njyewe-“Humura Alia! Tumaze no kuvugana mukanya, rwose tuzabonana uko byagenda kose!” Aliane-“Ntiwumva se! Nanjye ino week end ndaba ndi kumwe na…” Njyewe-“Bruno?” Twese-“Hhhhhhhhhhh!” Twakomeje kuganira […]Irambuye
Ni politiki nshya y’amazi meza n’isuku yatangaijwe kuri uyu wa gatatu igamije gufasha kugera ku ntego za Guverinoma za Vision 2020 no ku cyerekezo 2030 ngo izaba yagejeje amazi meza ku baturarwanda 100% banagerwaho na serivisi z’isuku n’isukura nk’uko byemezwa na Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi. Kamayirese ati “Ni Politiki nshya y’amazi […]Irambuye
*Ngo nta Ambulance babona kubera umuhanda mubi *Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara burabihakana Bamwe mu baturage mu baturage mu kagari ka Rukara mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko kuko nta muhanda muzima bafite hari ubwo batwara abarwayi barembye ku ngombyi berekeza ku bitaro bya Gahini bakifuza ko umuhanda uva iwabo uca Karubamba […]Irambuye
Tucyumva Aliane atatse, buri wese aho yari ari yahagurukanye icyo yari afite, ibiyiko n’amafurusheti muri ako kanya byabaye intwaro maze dusohoka duhuruye ariko dutabaye, njye wari impande y’umuryango nagezeyo mbere mpita mfata Aliane ndamukomeza n’abandi babaga mu yindi miryango na bo baba barahageze. Njyewe – “Alia! Ubaye iki? Mbwira humura ntacyo uba dore turahari.” Aliane […]Irambuye
Mu Murenge wa Mwulire, Akagari ka Bicumbi mu ijoro ryakeye abanyerondo bafashe uwitwa Nyamuyumbu Jean Damascene ngo wari uvuye kwiba inkoko baramukubita arapfa. Abaturage babonye umurambo w’uyu mugabo mu ijoro ryakeye, bavuga ko uyu wari umucumbitsi muri akagace ashobora kuba yishwe n’abanyerondo bagahita baburirwa irengero. Mukashyaka Chantal umuyobozi w’umurenge wa Mwulire yavuze ko uretse kuba […]Irambuye
*Imyaka irindwi irashize bishyuza kugeza ubu *Akarere ngo gategereje igisubizo kuri MINECOFIN Abarimu bigishaga mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2010 bakoresha diprome ya A2 barasaba Akerere ka Kayonza kubishyura amafaranga yabo y’ikirarane angana n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na magana atanu (32 500) kuri buri umwe y’agahimbazamushyi (prime) batahawe. Imyaka ibaye irindwi bategereje. […]Irambuye
Gicumbi – Kuri uyu wa 20 Werurwe mu murenge wa Rukomo niho bizihirije umunsi ngarukamwaka wo kuvura indwara z’amenyo no mu kanwa, izi ndwara ngo abanyarwanda benshi cyane barazifite, mubo ishyirahamwe ry’abaganga bamenyo basuzumye basanze 60% bazirwaye, mu bice by’icyaro ho ngo birakomeye kuko usanga ari benshi cyane kandi batanazivuza. Ikibazo gishingiye ahanini ku bikoresho […]Irambuye
Njyewe-“Gaso! Uriya Fabrice twamenyanye igihe njya muri anniversaire ya Brendah, niwe Brendah yampaye ngo nsuhuze bwa mbere, Breandah yamunshyize mu maboko ye maze ajya kwitegura, nagumanye nawe maze dutangira kuganira nyuma yo kumbaza icyo nkora nkamubwira byose ntacyo mukinze aho niho havuye kariya kazina ka Agent yavugaga” Gasongo-“Ewana! Agent kabisa! Nari narakuburiye akabyiniriro none burya […]Irambuye
Gicumbi – Ku mukino wahuje ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye AS Kigali kuri stade yayo mu mujyi wa Byumba ukarangira amakipe yombi aguye miswi, nibwo hatanzwe igihembo cya “Umuseke Player of the Month” warushije abandi mu kwezi kwa kabiri. Igihembo yagihawe ku bufatanye na La Galette. Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu […]Irambuye