Umukinnyi witwaye neza muri Gashyantare yahembwe
Gicumbi – Ku mukino wahuje ikipe ya Gicumbi FC yari yakiriye AS Kigali kuri stade yayo mu mujyi wa Byumba ukarangira amakipe yombi aguye miswi, nibwo hatanzwe igihembo cya “Umuseke Player of the Month” warushije abandi mu kwezi kwa kabiri. Igihembo yagihawe ku bufatanye na La Galette.
Myugariro wa AS Kigali Eric Iradukunda bita Radu niwe abakunzi b’umupira w’amaguru n’abatekinisiye mu ntangiriro z’uku kwezi batoye nk’umukinnyi wigaragaje kurusha abandi mu kwezi kwa Gashyantare muri Shampionat y’umupira w’amaguru mu Rwanda iterwa inkunga na AZAM.
Kuri uyu mukino usoza umunsi wa 21 wa Azam Rwanda Premier League waberaga i Gicumbi nibwo igihembo cyashyikirijwe uyu myugariro wanitwaye neza mu kugarira ikipe ye ntitsindirwe igitego i Gicumbi.
Igihembo cyatanzwe none, cyatanzwe ku bufatanye na La Galette, kompanyi ifite umwihariko mu bucuruzi bw’imigati n’ibikorwa mu ifarini ndetse n’ubucuruzi bw’inyama n’ibizikomokaho (boucherie) ikorerera hagati mu mujyi wa Kigali munsi y’isoko rya Nyarugenge.
Gicumbi FC niyo yihariye cyane uyu mukino ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ndetse mu gice cya kabiri yateye umupira ukubita ku giti cy’izamu rya AS Kigali, umukino warinze urangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi.
Imikino yose y’uyu munsi wa 21:
Sunrise 1 – 0 Entincelles (igitego cya Fred Etienne)
Kiyovu SC 0 – 1 Kirehe FC (igitego cya Ndagijimana Benjamin)
Mukura VS 3-2 Espoir FC (Ally Niyonzima, Bukuru Christophe,Samba Cedric – Albert, Mbogo Ally)
Amagaju FC 1-0 Marines (Bokatola Yves)
Kuwa gatanu
Police FC 2 – 2 Musanze FC
Kuwa mbere, March 20
Gicumbi Fc 0 – 0 AS Kigali (Stade Gicumbi)
Evode MUGUNGA & Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW
3 Comments
Muraho neza umuseke, namwe mugira abasomyi n’abakunzi benshi, nkaba nari ngize igitekerezo ko byibura mubasomyi n’abakunzi banyu mwazajya mutoranyamo uwakadasohoka agafata agashimwe, mukanamutangaza tukamumenya. Murakoze!
Ubu se azajya mû mavubi?Reka turebe KO umutoza azamugamagara.Nibitaba ibyo muzaba mwabogamye.
ziriya mpanga,, zifana gicumbi,,, ntimukatubeshye!!!! naho ba Iradukunda mugezweho,, harya siko miss yitwa.
Comments are closed.