Rwanda: 60% by’abasuzumwe barwaye amenyo. Mu byaro ho ngo ni ibindi bindi…
Gicumbi – Kuri uyu wa 20 Werurwe mu murenge wa Rukomo niho bizihirije umunsi ngarukamwaka wo kuvura indwara z’amenyo no mu kanwa, izi ndwara ngo abanyarwanda benshi cyane barazifite, mubo ishyirahamwe ry’abaganga bamenyo basuzumye basanze 60% bazirwaye, mu bice by’icyaro ho ngo birakomeye kuko usanga ari benshi cyane kandi batanazivuza.
Ikibazo gishingiye ahanini ku bikoresho bicye n’abaganga bacye, ku bigo nderabuzima ngo ntaho bavura amenyo, mu cyaro urwaye amenyo agomba kujya ku bitaro by’akarere. Urugendo ruba ari rurerure kuri benshi batabituriye.
Ibi bituma abantu benshi barware indwara z’amenyo ntibazivuze, kandi bakaba banazi ko kuvura amenyo ari ukuyavanamo gusa igihe abarya.
Venuste Kagarama umuturage wo mu murenge wa Nyamiyaga yumvise ko abaganga baje aha Rukomo kuvura amenyo ku buntu maze araza, iryinyo rye ryari ryarangiritse nta gisigaye uretse kurikura.
Yabwiye Umuseke ko yishimiye kubona ubuvuzi ku buntu kuko byari byaramunaniye kujya kubitaro bya Byumba aho yari gukora urugendo rurerure kandi agacibwa amafaranga avuga ko adafite.
Christine Uwamwezi uhagarariye urugaga rw’abaganga b’amenyo mu Rwanda avuga ko mu byaro hari ibibazo by’abaturage benshi cyane barwaye amenyo.
Mu cyumweru kimwe ngo bakiriye abagera kuri 360, kuri uyu wa 20 Werurwe honyine bakiriye abandi barwaye amenyo 100.
Ikibazo cy’ibikoresho n’abaganga bacye cyane ku bigo nderabuzima nizo ngorane ku barwayi b’amenyo bakagiye kuyivuza ku bigo nderabuzima hafi yabo, bigatuma abenshi bativuza.
Mu bushakashatsi bakoze ngo abantu bapimye izi ndwara basanze 60% bazirwaye kuruta izindi ndwara. Bityo basaba MINISANTE ko hakorwa ibishoboka abaganga b’amenyo bakagezwa no ku bigo nderabuzima.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/ Gicumbi