Episode 48: Aliane aratabaje ubwo yari yaje gusura Gasongo na Nelson
Njyewe-“Gaso! Uriya Fabrice twamenyanye igihe njya muri anniversaire ya Brendah, niwe Brendah yampaye ngo nsuhuze bwa mbere, Breandah yamunshyize mu maboko ye maze ajya kwitegura, nagumanye nawe maze dutangira kuganira nyuma yo kumbaza icyo nkora nkamubwira byose ntacyo mukinze aho niho havuye kariya kazina ka Agent yavugaga”
Gasongo-“Ewana! Agent kabisa! Nari narakuburiye akabyiniriro none burya uragafite?”
Njyewe-“Gaso! Banza unyumve ibyo ntacyo bitwaye nushaka utangire urinyite kuva uyu munsi, ubwo tumaze kuganira Fabrice niwe wanyinjije mu nzu kwa Brendah ajyana muri salon maze mbuze aho nicara nihagararira inyuma,
Igihe cyarageze Brendah arasohoka baba bamuhaye umwanya ngo yerekane uwo yahisemo ko bafatanya gukata umunsima uwo munsi maze ankura mu bandi basore bari babukereye maze ndakandagira ndahamya ndatambuka dukata gateau ari nako abari aho basohokaga umwe ku wundi dusigara mu kibuga cya twenyine”
Gasongo-“Eeeeeh! Uziko koko wabakosoye! Reka babyigambe ni mu gihe!”
Njyewe-“Gaso! Nakosora nagira, igihe cyarageze natwe turasohoka tujya hanze ahantu ha twenyine maze dutangira kubwirana amagambo yari yuzuye imitima kuri uriya munsi w’ingenzi mu mateka yanjye maze tukiri aho uriya Fabrice niwe waje ayoboye igikundi cyari kigaragiye Bruce!”
Gasongo-“Eeeeh! Ngo Bruce?”
Njyewe-“Yego Bro! Bruce uzi!”
Gasongo-“Bruce wawundi waguhondaguye akagupfurika mu mufuka Kenny akagutabara?”
Njyewe-“Winsubiza mu bihe Muvandi! Niwe rwose! Ubwo Brendah amaze guhamiriza ukuri kwari kumurimo niho kwahereye kumurya maze final nisanga hariya Kenny yankuye, nonese Gaso! Urumva nakongera gusubiza ikirenge mu rwobo narenze kweli? Oya utabara nawe ntabarwa reka twitahire tujye kurya ducye twacu twiryamire”
Gasongo-“Nelson! Njye nikundira ibirori buriya, ndumva njye twakwikozayo gato tukiganirira n’abandi ba Djama tu!”
Njyewe-“Gaso! Ibyo ntabwo mbyanze ariko jya umenya kugenda ingendo yawe, aho twanyuze naho tugeze ubu ntago ari aho kubona ababyina tukababyinamo tutazi n’icyo babyinira, Gaso! Nanubu koko uracyashudukira ibyiruka? Reka twitahire mwana wa Mama”
Gasongo-“Nelson! Mbabarira ni karabaye nkunda zari zinkirigise ariko kugira umuvandimwe umenya ko wacumbagiye akaguhereza inkoni ukicumba urugendo rugakomeza ni ukuri nta kibiruta, ahubwo reka twigendere bajyane isombe zabo!”
Twasubiye inyuma tugana aho Fabrice yari ari mu kumugeraho atangira guseka ashyushya intoki ukuntu maze ahita avuga..
Fabrice-“Hhhhhhhhh! Rwose mwikwigora mwisakasaka ngo murebe ko mwagura Lound, ibintu hano biraza kuba byatse mukanya, mwebwe ahubwo mwinjire mube mwicaye babahe nka ka Bond 7 tube dutegeteje n’abandi”
Gasongo-“Eeeeh! Icyo kirori ko ndumva araba ari danger wana?”
Fabrice-“Eeeeeh! Erega Bru…. Nako mwebwe mwinjire kabisa n’ubundi erega ntako utadukosoye Agent we! Mwinjire rwose murisanga”
Njyewe-“Ewana, iki kirori ntabwo twakiburamo Bro! Tugize chance tubonye ligne! Ahubwo reka twikoze mu rugo twikoreho natwe tuze dusa nkamwe, sibyo se Fabu?”
Fabrice-“Aaaaah! Kwambara erega si ngombwa! Ubwo se mutagarutse navuga ngo iki ko ngize Imana nkababona?”
Njyewe-“Eeeeeh? Burya bwose utubonye wanadushakaga?”
Fabrice-“Byihorere, ariko muri izi cartier ubanza batabazi, uzi ko hano nahiriwe kuva mu gitondo mbashaka?”
Gasongo-“Wari uzi ko tuba inaha se? Eeeeeh! Fabu, uramutse wari uhazi byo nahita nemera ko uri umusaza muri game wangu!”
Fabrice-“Hhhhhh! Njye ndarenze! Buriya aba Djama bose baranyemera bya hatari! Niyo mpamvu bampa gahunda yo gushaka abantu nkamwe ngahita mbagwaho niturije nk’umusaza!”
Njyewe-‘Eeeeh! Erega turakwemera buriya! Ahubwo twari twaranakubuze, ahubwo se ninde buriya wakurangiye aho tuba Musaza?”
Fabrice-“Hhhhhhhh! Buriya si mwe mwenyine munyemera, n’abandi bose baranyemera, kwanza bakimpa map yanyu, nahise nikubita kwa Brendah mubwira ko nkumbuye wa mu Djama wakosoye Bruce, aba ambwiye ko mwaje i Kigali musigaye muba i Remera mbega aranshushanyiriza neza, ewana ibyo byari bihagije ku mwana uzi umugi nkiza ino nahise nigumira aha none indobani yanjye irobye ebyiri, Guys kabisa mwinjire mube mwicaye muri kariya kumba ibyo kwambara mubireke n’ubundi waratwemeje dushaka kugushimira”
Njyewe-“Eeeeh! Uri umusaza wa mugani wawe, reka ahubwo tugere mu rugo ntabwo ari kure tubanguke ubundi dutere Stories mbamenere n’ibanga nakoresheje”
Fabrice-“Eeeeh! Ubwo se koko muragaruka Basaza?”
Gasongo-“Eeeeeh! Ubwo se tutagarutse nti twaba turaburije wangu? Erega turi abasaza nkawe wowe humbya gato! Ahubwo se twambare nk’ama nigga cyangwa nk’aba Djama?”
Fabrice-“Hhhhhhhhh! Nyumvira Djama wallah! Ubwo se bitaniye hehe? Mwe mwambare nk’aba Gizzo wana! Ahubwo mufatireho kabisa!”
Twahise duhindukira tujya ku muhanda moto nazo ziba zitangiye kutwibunzaho tuzurira vuba dufatiraho ariko uwababwira ahantu twategeye moto? Hari hafi cyane hashoboka kuko twagiye nk’iminota itatu gusa tuba tuvuyeho turishyura moto ziragenda natwe twinjira mu gipangu ndakingura turinjira tukigera mu nzu.
Gasongo-“Bro! Mbega mbega weee! Navuka mbonye Biry wa nyawe!”
Njyewe-“Uuuuuuuh! Biry se ninde Gaso?”
Gasongo-“Uriya Fabrice? Yayayaya! Uriya ni Biry original!”
Njyewe-“Uuuuuuh! Nonese yitwa Biry? Wari usanzwe umuzi se?”
Gasongo-“Eeeeh! Nari nibagiwe ko ako kantu utakazi, ubundi Biry ni aga terme kavuga Birihanze! Muvandi, mbonye Birihanze wa nyawe kuva navuka, uzi ko byose abitubwiye wana? Kandi ngo byari ibanga ra?”
Njyewe-“Eeeeeh! Ese nibyo Biry wavugaga?”
Gasongo-“Uriya ni Biry wuzuye kuva hasi kugera hejuru, buriya kugirango ahinduke cyeretse umuhindurije ukamwanika”
Njyewe-“Hhhhhhh! Gaso! Winsetsa noneho, gusa kuba Biry kwe ni akanzu kacu, ibaze noneho ngo yiriwe hariya adushaka ubwo se kwirirwa hariya ni impuhwe z’ikirori ra?”
Gasongo-“Bro! Umva ko wavuye mu mufuka, uyu munsi bwo wari kujya mu ijerekani, ahubwo se buriya nanubu urazira Brendah ra cyangwa ni ikindi?”
Njyewe-“Reka reka ntabwo ari Brendah ahubwo wenda n’ikindi ntazi, erega nziko buriya babonye ko nta mahirwe yo guhemuka, Bruce niba yarafunzwe agafungurwa nziko yahindutse, abaye atarahindutse akaguma mu buhemu nawe ubwo yazahinduka aruko bamuhindurije wa mugani wawe Gaso!”
Gasongo-“Ahaaaa! Reka tubitege amaso, Eeeh! Biry yanamvugishije menshi none ndumva nshonje reka mbe niryamiye”
Gasongo yahise yinjira mu cyumba cye nanjye mba nicaye aho ariko ibitekerezo byari byinshi muri njye, numvaga ya magambo Brendah yambwiye yisubiramo mu amatwi yanjye nabifata ngateranyaho nibyo nari maze kubona muri ako kanya nashyiraho ikimenyetso cya bihwanye nkabona ikindi kimenyetso cy’akabazo.
Nakomeje kwicara aho ndetse nkomeza no gutekereza nshiduka nasinziye, nakanguwe na Aliane maze nshigukira hejuru mbona itara ryaka, nihumura mu maso maze ahita ambwira.
Aliane-“Nelson! Ihangane ndagukanguye, ko wasinziriye aho ngaho se matera yakwanze?”
Njyewe-“Oya! Ahubwo naguye agacuho ubanza ari iminsi maze ntaryama ngo nsinzire neza!”
Aliane-“Ooooolala! Ihangane ni ukuri, nonese Gasongo ameze ate? Bruno yambwiye ko babasezereye!”
Njyewe-“Ameze neza murebe hariya mu cyumba niho abaye yirambitse”
Aliane yahise akomeza yinjira mu cyumba kwa Gasongo njye nguma aho, akigenda telephone yanjye iba irasonnye mu kureba neza mbona ni numero ntazi nyitaba vuba vuba numvaga ko uko byagenda kose ari Brendah ariko ngishyira ku gutwi nahise numva ari ijwi ry’umugabo nikangamo.
We-“Hello!”
Njyewe-“Yes Hello!”
We-“Bite byawe?”
Njyewe-“Ni byiza rwose nta kibazo!”
We-“Ni wowe witwa Nelson tuvugane se?”
Njyewe-“Yego niwe rwose! Mwe ko tutabamenye se muri bande?”
We-“Ariko abasore b’ubu ntimucyubaha kabisa niko sha, wabonye hehe agasore nkawe kabaza izina umugabo nkanjye, intare yiragira ikicyura ikanywa amazi ishatse?”
Njyewe-“Mumbabarire Boss! Ntabwo nari ngamije kubasuzugura ahubwo nababazaga kugirango mbamenye maze tuvugane mbazi, mwanyibwira rero cyane ko mwe numva mwiyizi bihagije!”
We-“Ngo ndashaka kukumenya? Kumenya uzamenya kwasamiye hejuru! Icyo nshakaga ni ukumenya niba ari wowe koko Nelson numvishe avuga kenshi mu matwi yanjye!”
Njyewe-“Ariko se ko muvuga nabi mwifuzaga ko tubafasha iki?”
We-“Umva ngo aravuga, ahubwo se uri hehe sha?”
Njyewe-“Njyewe ndi mu rugo rwose!”
We-“Hehe se nyine? Ariko sha uzi icyo ndi cyo?”
Njyewe-“Oya ntabwo nshaka kumenya icyo uri cyo ahubwo nshaka kumenya uwo uri we!”
We-“Ok! Uraje umbone noneho ngiye guhangana nawe sasa”
Njyewe-“Uuuuuuh! Nonese ko numvishe uvuga ngo uri umuntu w’umugabo urashaka guhanganira iki n’umusore nkanjye unywa amazi atashatse ntiyiragire ngo yicyure?”
We-“Tuza uraje ubone sha! Agasuzuguro wazanye mu rugo rwanjye ndashaka kukagusubiza ukagacuruza muri me2u!”
Njyewe-“Eeeh! Ngo muri me2u?”
We-“Ndagirango nkumenyeshe ko niba ushaka amahoro, sinzahuze amaso nawe n’umunsi n’umwe! Niko sha, ibyo wakoreye umwana wanjye? Ninkubona uzabyishyura ukubye inshuro ijana”
Njyewe-“Uuuuuuh? Ngo umwana wawe? Ni njyewe se cyangwa wibeshye numero?”
We-“Ceceka se nyine? Ariko uzi uwo uvugana nawe? Cyangwa?”
Njyewe-“Nonese ko mutanyibwiye murumva nabamenya nte? Ntabwo mbazi da!”
We-“Ntuzanamenya ariko njye nzakumenya byanga byakunda ni njye nawe tu”
Njyewe-“Ariko nta mpamvu yo guhangana, niba koko umugabo nyawe nzi yanga umugayo, agatekereza kure, ntategekwe n’umujinya ndumva wambwira ikibazo mfitanye nuwo mwana wawe uvuga?”
We-“Njye nta mishyikirano ngirana nawe, ariko uwakumpa gato njye nako ndahari s’amano, nzagukurikira isata burenge aho nzagufatira tuzabyenga iminyagara”
Njyewe-“Uuuuuh! Ibi ni ibiki ra?”
We-“Nako reka ndeke mayibobo nkawe! urye ndye sha”
Call end.
Telephone nayikuye ku gutwi vuba nkaho iri kunyotsa, nitegereza nimero yari imaze kumpamagara sinzi ukuntu nubuye amaso mbona Aliane ampagaze hejuru anyitegereza maze ahita ambazanya igihunga.
Aliane-“Uuuuuh! Nelson, bigenze gute ko numvaga uvuga usa n’utakamba?”
Njyewe-“Oya nta kibazo rwose ni umuntu wansobanuzaga iby’akazi!”
Aliane-“Uuuuuuh? Cyangwa ni Martin?”
Njyewe-“Oya ntabwo ari we da! Ni uriya… nako ni wawundi ushinzwe stock yo ku ruganda wari umpamagaye”
Ubusanzwe kubeshya cyari icyaha natinyaga, ariko muri ako kanya nari maze kukigwamo ntabigambiriye, aho niho naboneye neza ko ibintu byageze iwa Ndabaga ndetse numva ibyanjye bisa n’ ibinyobeye.
Aliane-“Nyamara wambwira niba ibyo yagusobanuzaga naba mbizi nasanga mbizi nkagufasha tukamusobanurira, cyane ko bibaye ari iby’akazi bikakunanira byatuma bakugabanyiriza ikizere maze bakaba banagusimbuza undi!”
Njyewe-“Reka reka ntabwo bansimbuza rwose ahubwo reka tunabiveho, mu kazi se bimeze bite?”
Aliane-“Sha nta kibazo nyine abazaga kukureba bose nabakiraga gusa Martin niwe waje arambaza ngo: “Wa musore se ari hehe?” nahise mubwira ko arwaje Gasongo, maze ahita avuga ngo: “Yatse uruhushya se?” Sha natangiye kumusobanurira byose uko byagenze maze arabyumva aransezera aragenda, ariko rero Nelson ubanza Martin atari akuzi!”
Njyewe-“Uuuuuh? Gute se kandi? Siwe wampaye akazi ra?”
Aliane-“Nonese ko yakumbajije cyane? Sha ubanza ashaka kukumenya birushijeho Nelson!”
Njyewe-“Hari icyo bitwaye se ndumva nta kibazo rwose! Abaye ashaka kumenya birenze ko ndi umukozi we kuri njye ntako byaba bisa”
Aliane-“Ooooooh! Imana ishimwe pe! Nari nziko ubifata nabi kuko namuhaye numero yawe ukoresha kuri WhatsApp n’amazina yawe yo kuri facebook wenda ubwo hari akazi ashaka ko muzajya mukorana Online nka kuriya n’ubundi ukorana n’abakiriya”
Njyewe-“Alia! Nta kibazo rwose, byaba ari byiza cyane dore ko byoroshya n’akazi!”
Aliane-“Sha, sawa rero nari nje kubabaza uko mumeze, reka nze ndebe ko byahiye kandi uyu munsi mumenye ko turarira hano!”
Njyewe-“Oooooh! Nta kibazo Alia, murisanga rwose hano ni iwanyu!”
Aliane yaragiye ndahindukira mbonye arenze ya roho nari nafunze ndayirekura ndiruhutsa ntangira kwibaza ibiri kumbaho bitampa na konji, natangiye kwibaza uriya mugabo wari umpamagaye akambwira amagambo nkariya nyoberwa uwo ariwe, nabihuje n’ibya Brendah nanone mbona cya kimenyetso cy’akabazo.
Muri ako kanya natangiye gusa nk’uta umutwe mpita mpaguruka ntangira gutera intambwe muri salon nzenguruka, nkongera ngakata ngasubira inyuma ariko mbura inguni ngumamo ngo mbone igisubizo, nkiri muri ibyo urugi rwarafungutse mbona Mireille yinjiye afite ibiryo maze ndiyumanganya ntangira kubara.
Njyewe-“Imwe, Ebyiri, Eshatu, ubu se yajyamo ra?”
Mireille-“Hhhhhhh! Ese igihe watereye intambwe wari urimo kubara metero Nelson?”
Njyewe-“Cyane Rwose, nari ndi kubara niba tapis nshaka kugura yajyamo hano!”
Kuri iyo nshuro nongeye kubeshya, bwari ubwa kabiri umunsi umwe nako mu minota micye, nahise mbona ko burya gukora icyaha bitizana ndetse mbona ko niyo wagikora utabigambiriye haba hari gitera, icyo gihe kandi nibwo nabonye ko koko iyo amagorwa aje akenshi biza byikoreye byinshi harimo n’ibicumuro gusa nanone ni naho twibuka Imana.
Mireille-“Ese mama? Yego sha maze nugura aga tapis nzajya nza kwikandagiriraho nambaye ibirenge, uzi ukuntu mbikunda!”
Njyewe-“ Humura Mirei! Hano se ko ntawe uhejwe kalibu rwose!”
Mireille-“Uuuuuh! Mwabyemeye se wowe na Gasongo? Ahaaaa! Wagirango nta mbeho yo mu buriri mujya mwumva, njye maze mba natitiye nkabura n’ibitotsi!”
Njyewe-“Ooooolala! Pole sana Mireille wacu ntago imbeho izongera, sibyo?!”
Mireille-“Woooooow! Ntiwumva se?”
Ako kanya Aliane, Isaro na Betty bahise binjira ngiye kubona mbona na Gasongo ahise abyuka ibyo ari byo byose ubanza yarakanguwe n’umuhumuro wamusanze mu buriri.
Aliane-“Uuuuuuh! Mirei! Wowe na Nelson muri gusenga se ko udatereka iyo plateau ku kameza?”
Mireille-“Eeeeh! Uziko nari nibagiwe!”
Bose-“Hhhhhhhhh”
Isaro-“Mana we! Uziko ahubwo Mireille yari agiye kuyitereka mu maso ya Nelson?”
Betty-“Ariko nawe uzi gushyushya di! Jyana ayo”
Isaro-“Ni ukuri pe! Nonese ko ariho nabonaga yirebera!”
Gasongo-“Suuuuuu! round mutugaburiye y’amagambo irarangiye hakurikiye iyo kurya, Uuuuh! Ko bihumura nkaho ari bicye se? Mube muzanye n’ibisigaye hakibona”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Aliane-“Gaso! Humura rwose, wirekure urye uhage ni wowe turagenderaho nuhaga twe nibwo turatangira kurya!”
Gasongo-“Erega ndacyari muri test y’igifu, ndacyareba niba nta kibazo cyo kwifunga cyagize kuko nirwo rugingo rungora buri munsi runsaba ngo nduhe”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Aliane-“Sha reka nzane n’ibindi pe!”
Aliane yahise ahaguruka yambara utukweto maze arasohoka natwe dutangira kurya tugiye kumva twumva,
Aliane-“Ayiweeee! Mana wee! Muntabare weee! ……………
Ntuzacikwe na Episode ya 49 ejo mu gitondo
25 Comments
Ayiwe Ariane se abaye iki? Wasanga ya kipe ya Fabrice itabateye?? Uwo Martín wabazaga Nelson cyane se aho ntiyaba ariwe umuhamagaye amuhabura mbega akaga!
Thanks.
Martin ni se wa Brendah se?
Uwo mugabo witerabwoba ntazi ko na Bin Laden yapfuye!!
BIRABE IBYUYA ! ALIANE BIGENZE UTE ? UHAMAGAYE NELSON YABA ARISE WA BRENDAH ! KO NUMVA YABA ARI DANGER IMANA ITABARE ! KURI NJYE MURACYARI No:1 MURAKOZE
we murihe ko mudatera comment? iyinkuru ndabona izaba ndende, gusa umwanditsi ntazage atinda ahanu hamwe. nkaburi ikiganiro cya fabrice cyihariye agace kose. murakoze
Ayiweeee,ibyo John yababwiye bigiye kuba impamo se koko muri iyi cartier nta mahoro bazahabonera? reka tubaragize Imana.
ehee!! ariko noneho iyi ko itangiye kuba inkazi ra! mama alian ahuye nababicanyise? ah!birabe ibyuya
kwa nelson wabona batabateye ra??ayiga mana weee tabara Abana bawe pe sha nelson afite ibibaz byinshi utakwivanamo pe kuk aragoswe impande zose ngaho da na papa brenda nawe atejemo ngo umukobwa we ahaaa dore bruce nawe araguhiga ubu c kok biragenda bte ra wamungani wa gasongo noneho ngo azajya mwijerekani hhhhh ni danger pe blendah ari mubyago pe
Ayiiiiiweeeee,Ariane abaye iki koko?Wabona batari baje gutega Nulson wacu bahu?Imana ibarinde
Mana weeeeee!!!! Ngize ubwoba
Ayi we!!! Nelson noneho arabicika gute?Ndumva Bruce yamupangiye pe
Wouuuu mbaye uwa 1 kugasoma
Ariko abanzi b’ibyiza babaho koko, Nuliso aranze akomeje kuvutswa ibyiza aba baritswemo na shitani ntimuzabemerere gukora amabi muri episodes zikurikira mugerageze bajye babyifuza ariko baswate kubwo kugira amakenga kw’aba basore. Ndumva Aliane atabaje rwose mutabare ntihagire ugira icyo aba.
Yoooo nsanze mbaye uwa nyuma ahubwo
Mwaramutse!! ndabona imbeho yababujije kwandika comments, sha Nelson Imana imutabare peee ndabona ari mu kigeragezo kubera urukundo rwe na Brenda.
Ariko Gasongo ni Kiki neza nezaaaaa
Yesu we,Aliane abaye iki ?njye numvaga Nelson yabwiza ukuri Aliane ibyo avuganye nuriya mugabo,kdi ndabona Martin ariwe wahamagaye Nelson akamubikamo ubwoba.NDABASHIIYE CYANE
Ndabashimiye kuba mutangije inkuru ngo Episode: 48, mbere mwari mwatangije izina Aliane, noneho bigateza urujijo kuko tutari tubimenyereye.
ayiiiga mana, yewe kubaho ninko kurira umusozi uhanamye pe. nulison we! urambabaje gusa.
Ba bicanyi ba Bruce barabateye!!inama nagira aba basore nibimuke kuko kuva abo bagome bamenye Cartier ni ikibazo!!Nelson wasanga martin adatangiye kumugirira ishyari akaba ari we umuhamagaye?ko numvise yikundira abana wabona yarageze kuri Brendah!!ariko se Brendah yihishe iki disi!?
Bjr, Martin akundana na wamukobwa w’inshuti ya Brown, birashoboka ko ariwe wamutamitse Nelson, akaba agirango amuhabure atazongera no kumureba.
Martin ni se wa Brendah tu.cg na joh ara ba kanga kugira ngo bazemere kuva muri irya nzu nabyo bira shoboka.
ariko mana!kuki ahari ibyiza,shitani yivanga koko!ibibazo brend arimo,bifitanye isano nuwo mugabo uhamagaye Nelson!Fabrice nawe abirinyuma!ikigaragara cyo,Nelson nabwize ukuri aliane nagasongo ibirimo kumubaho!kuko arimungorane PE!!ngaho John yarabihanuye!?
Aliane abayiki raa
nizereko aribiryo bimucitse bikamaneka ntakindi kibyihishe inyuma
mbega weeee aliane abaye iki manawe gusa courage kumuseke
Comments are closed.