Politiki nshya y’amazi n’isuku izayageza ku baturage 100% mu 2030
Ni politiki nshya y’amazi meza n’isuku yatangaijwe kuri uyu wa gatatu igamije gufasha kugera ku ntego za Guverinoma za Vision 2020 no ku cyerekezo 2030 ngo izaba yagejeje amazi meza ku baturarwanda 100% banagerwaho na serivisi z’isuku n’isukura nk’uko byemezwa na Germaine Kamayirese Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi.
Kamayirese ati “Ni Politiki nshya y’amazi n’isuku n’isukura dutangije yemejwe n’inama y’abaminisitiri mu mpera z’umwaka ushize ije isimbura indi politike yakozwe muri 2010 itari ikijyanye n’igihe. Iyi nshya iradufasha kugera ku cyerekezo 2020 kandi ikanadufasha ku cyerekezo 2030 cy’iterambere rirambye.”
U Rwanda ruri ku kigero cya 85% mu kugeza amazi meza ku baturage na 83% ku isuku n’isukura nk’uko bigaragazwa n’ibarura rusange rya EICV4. Iyi ngo ni intambwe ishimishije, intego ikaba ariko ari ukugera ku 100%.
Iyi politiki nshya ku bufatanye na UNICEF, iteganya guteza imbere cyane ibyo gutunganya amazi yakoreshejwe akongera kuba meza agakoreshwa ibindi no guhuriza hamwe imyanda kugira ngo ikorwemo ibindi bintu kandi ubutaka bw’igihugu bufatwe neza kuko ari buto.
Iyi politiki nshya ngo izibanda kandi ku kubyaza umusaruro imyanda idashobora kubyara umusaruro nayo igashyirwa aho idashobora guteza ibibazo.
Imyanda ngo igomba kubyazwa umusaruro nk’amafumbire kandi abantu ntibazongere gufumbiza imyanda ishobora kubyazwamo ibindi bikoresho.
Iyi politiki ngo abaturage nibo ba mbere bagomba kuyigiramo uruhare babungabunga amazi n’ibikorwa remezo byayo kuko ari ibyabo.
Iyi politiki irimo kandi ingamba zo gukangurira abashoramari gushora mu bikorwa byo gutunganya amazi mabi akongera kubyara umusaruro no mu bikorwa remezo byayo yabyaza umusaruro.
NDUWAYO Callixte
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyiza turabyishimiye,ariko Natwe abantu bo mumurenge wa MWOGO akarere ka bugesera mukwiye kutwibuka imyaka ibaye myinshi tutarigeze tubona amazi numunsi numwe tuvoma ibishanga .birababaje rwose indwara ziterwa namazi mabi zatumaze kurubyaro
ibi byose nukubeshye ngo 85% byabatutage bafite amazi meza.bazahere no mimurwa mukuru wa kigali nta 10% none ngo mugihe mukibeshya abanyarwanda inzara izakoneza.itumare
Comments are closed.