Digiqole ad

Kayonza: Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k’amezi 3 yo mu 2010

 Kayonza: Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k’amezi 3 yo mu 2010

Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k’amezi atatu batahawe mu 2010

*Imyaka irindwi irashize bishyuza kugeza ubu
*Akarere ngo gategereje igisubizo kuri MINECOFIN

Abarimu bigishaga mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2010 bakoresha diprome ya A2 barasaba Akerere ka Kayonza kubishyura amafaranga yabo y’ikirarane angana n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na magana atanu (32 500) kuri buri umwe y’agahimbazamushyi (prime) batahawe. Imyaka ibaye irindwi bategereje.

Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k'amezi atatu batahawe mu 2010
Abarimu barishyuza agahimbazamusyi k’amezi atatu batahawe mu 2010

Aya mafaranga ngo ni ay’amezi atatu bagombaga guhabwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashri wa 2010 aho bavuga ko bayijejwe kenshi ko bazayahabwa ariko kugeza ubu batarayabona.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwemera iki kirarane cy’aba barimu ariko ntibuvuga neza igihe bazishyurirwa, ngo bari mubiganiro na Minisiteri y’imari kugira ngo aya mafaranga atangwe gusa ngo bashobora kuyabona mu minsi ya vuba.

Umwe mu barimu wo kuri Groupe Scolaire Buhabwa mu murenge wa Murundi ati “Ayo mafaranga twayishyuje kuva 2010, icyo gihe twese twari dufite diplome ya A2. Kugeza ubu ntitwayabonye.”

Abarimu bavuga ko bagiye bizezwa kenshi ko ayo mafaranga azabageraho vuba, bigahora ari vuba ubu imyaka ibaye irindwi.

Undwi mwarimu ati “N’abadepite bigeze kuza ino aha tubageho icyo kibazo ndetse na Mayor Mugabo John yari ahari batwizeza ko ibyo birarane bazabiduha ariko n’ubu twarahebye, ibi rero bituma tubakuraho ikizere kuko baratubeshye”.

Harerimana Jean Damascene umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  avuga ko ikibazo cy’aba barimu hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya Minisiteri y’uburezi na Minisiteri y’imari kugira ngo aba barimu bishyurwe.

Harerimana ati”Ikizere cyo kirahari, turimo turabikurikirana dufatanyije na MINEDUC na MINECOFIN gusa ntabwo byoroshye ko tuvuga igihe {bazishyurirwa} ariko dutegereje igisubizo cyo muri MINECOFIN vuba, baraduha ikizere ko babirimo”.

Uyu muyobozi avuga ko kubasabira ayo mafaranga byakozwe aba barimu bakomeza gutegereza bihanganye.

Abarebwa n’iki kibazo ni abarimu hose muri aka karere bigishirizaga kuri diprome za A2 gusa kuko aribo bari bagenewe guhabwa agahimbazamusyi.

Bamwe muri bo baracyari mukazi abandi bagiye mu yindi mirimo nubwo umweenda wabo bawuzirikana.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko imvugo “hari ibiganiro biri gukorwa hagati ya………” na “baraduha ikizere ko babirimo” zisobanura iki koko ! Akarengane karagaragara; barangiza ngo baraganira. Mu biganiro nyine nta myanzuro ibamo kuko imyanzuro iva mu manza cyangwa mu nama.

    Mwa barimu mwe mbagire inama isumba izindi. Nimuhumirize muse naho bitariho bizabatungure naho ubundi mushobora gutakaza na duke mwari mwifitiye !

Comments are closed.

en_USEnglish