Episode 50: Mu nzira berekeza ku Gisenyi Mama Kenny abwiye byose Nelson
Aliane-“Nelson! Ntuzave ku Gisenyi utabonanye na wa mukobwa twahuriye inaha ukambwira ko ari Girl Friend w’umuvandimwe wawe!”
Njyewe-“Eeeeh! Dovine se?”
Aliane-“Yego sha! Ni ukuri uzamusure umugarure n’ugira amahirwe ugasanga ataratannye!”
Njyewe-“Humura Alia! Tumaze no kuvugana mukanya, rwose tuzabonana uko byagenda kose!”
Aliane-“Ntiwumva se! Nanjye ino week end ndaba ndi kumwe na…”
Njyewe-“Bruno?”
Twese-“Hhhhhhhhhhh!”
Twakomeje kuganira njye na Aliane amasaha akomeza gusatira ayo gufata umuhanda, Gasongo aba angezeho duhamagara Mama Kenny atubwira ko we na Kenny bafashe iya Nyabugogo dusezera Aliane natwe dufata iya Nyabugogo.
Twagezeyo mpamagara Mama Kenny atubwira aho ari tumusangayo ntibyatugoye kumubona twamusanze yicaye aho bakatishiriza tickets, Kenny akitubona yahise ahaguruka aza yiruka adusanga araduhobera atujyana aho Mama we yari ari tumusuhuza tumwishimiye duhita tujya gukatisha tickets zijya ku Gisenyi.
Tukigerayo twagize amahirwe duhita tubona imodoka igiye guhaguruka ako kanya badukatira ama tickets maze tuyinjiramo turicara dutangira kuganira mu gihe tugitegereje ko ihaguruka,
Njyewe-“Mama Kenny ntabwo twagutindiye se?”
Mama Kenny-“Hoya! musanze natwe aribwo twari tukihagera, ahubwo se Nelson, ubundi mwapanze gute kujya ku Gisenyi uyu munsi?”
Njyewe-“Mama Kenny! Twumvaga bikwiye twanga gutegereza irirenga dufatiraho!”
Mama Kenny-“Gaso! Ko utavuga bite?”
Gasongo-“Eeeeeh! Iyo ndi mu modoka mba ntuje! Buriya imodoka turaziranye bihagije”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Gasongo-“Uziko buriya imodoka yangonze ikangarika ku karubanda ndi umuntu w’umugabo”
Twese-“Hhhhhhhh!”
Kenny-“Mbega Grand Frère! Ubwo se yarakugonze cyangwa ni wowe wayigonze?”
Mama Kenny-“Hhhhhhh! Kenny, ubwo wowe urumva umuntu yagonga imodoka?”
Kenny-“Nonese ko yo itagira amaso umuntu akaba ayagira urumva wayirenganya?”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Nubwo twasetse ariko kwari ukwihagararaho kuko muri twe habuze ugira icyo arenzaho, tukiri muri ibyo imodoka yahise ihaguruka dufata urugendo rurerure rwerekeza ku Gisenyi.
Twarenze ibirometero bicye ntangira kwitegereza imisozi mpindukiye mbona Gasongo na Kenny basinziriye maze njye na Mama Kenny dusigara twiganirira,
Mama Kenny-“Nelson! Nubwo mfashe iyi nzira ariko umutima wanjye urankomanga!”
Njyewe-“Kubera iki se Mama Kenny?”
Mama Kenny-“Buri gihe mpora ntekereza ko ari njye nyirabayazana w’ibibazo byabaye mu muryango wa Pascal!”
Njyewe-“Yooooh! Mama Kenny, humura ariko nubwo ibibazo byaje byahishuye n’ibanga ry’umugisha ryari kuzahera mu ndiba y’amateka yawe!”
Mama Kenny-“Yego ibyo ndabyumva ariko uko biri kose aya n’amateka atambereye kandi iteka anyibutsa ko natsikiye nkanatsikiza n’abandi”
Njyewe-“Mama Kenny! Burya ntawe utsikira mu nzira itagira ibinogo, kandi ubuzima si umurambi, niba byarabayeho hari amahirwe menshi yo gusiza utununga kugirango twe turi i mugongo tuzatambuke twemye”
Mama Kenny-“Nk’ayahe mahirwe se Nelson?”
Njyewe-“Mama Kenny! Wowe na Mama Brown utununga twa mbere mwadusijije kare ndetse neza, akaba ari nayo mpamvu ubu twe nawe turi kuducamo tudatsikira tukerekeza kw’imfundo twese dupfunditseho”
Mama Kenny-“Uziko koko ari byo Nelson! Nonese ubu nyuma yibi?”
Njyewe-“Nyuma y’ibi nubwo hari ibindi byinshi ariko icyo twifuza kuri wowe ni uguhuza umutima nuriya mubyeyi ubereye abo yabyaye ndetse n’abo arera maze mu nzira ndende akirwana ukamubera umwunganizi ugirira twe ndetse na Kenny murumuna wacu!”
Mama Kenny-“Nelson! Ibyo byo Mama Brown n’umubyeyi w’i Rwanda, ni ukuri njye byarandenze kandi biranyubaka wese, buriya si nari nziko yansanga naramusenyeye akanyakira nk’umwana waciwe mu muryango!”
Njyewe-“Mama Kenny! Burya se waciwe mu muryango?”
Mama Kenny-“Ahaaaa! Nelson, ni njye niciye ntawe narenganya”
Njyewe-“Yooooh? Ihangane Mama Kenny! Haracyari ikizere nta rirarenga, ikizima ni ugukiranuka n’umutima nama wawe naho amaboko y’umubyeyi yakira umwana yo ndabizi neza ntabwo ntabwo ajya ahina”
Mama Kenny-“Nelson! Buriya mu rugo iwacu ni iyo kure! Hahandi cyera bitaga ku Gikongoro, navutse ndi umwana wa kabiri ari nawe wanyuma kuko Mama inda yanjye yahise imihitana ampa ubuzima we arabubura, twari umuryango wifashije kuburyo tutacaga inshuro cyangwa ngo tuburare cyane ko Papa wanjye yari Pasteri.
Nakuranye n’abandi ariko nkura nteye ukwanjye bigaragarira bose, nakundaga kwigenga muburyo ubwo aribwo bwose, iyo abandi bajyaga gusenga njye najyaga gutembera, bajya kwiga nkirwaza banshyiraho igitsure bikaba inkoni iryana kuri njye maze nkivumbura rimwe na rimwe n’ibiryo byabo simbirye.
Ibyo Papa byaramubabazaga cyane maze ku cyumweru bavuye gusenga akanyicaza akambwira ngo: “Koko jyane mukuru wawe mu rusengero bavuge ngo abana ba Pasteri bahaguruke ahagahuruke wenyine kandi narakubyaye?
Ibyo sinabyumvaga ndetse iyo yabivugaga nahitaga nigira mu cyumba ngakinga nkiryamira, gusa nubwo nagendaga yankurikizaga ijambo rivuga ngo: “Humura uzakura kandi Imana izagufashe nawe uzabyare” ibyo nkabyumvira mu mashuka”
Njyewe-“Yoooooh? Ndakumva Mama Kenny!”
Mama Kenny-“Ku ishuri nigagaho nazaga mperekeje abandi iyo hazaga umwe inyuma yanjye byabaga ari igitangaza maze abandi bana bakannyega bavuga ngo uwanyuma ni mwene Pasteri.
Ibyo byacaga mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi, mukuru wanjye iyo yageragezaga kubinyumvisha twarafatanaga intambara ikarota hasi hejuru tugakizwa na mbuga.
Ibyo byateraga Papa agahinda ndetse agafata iminsi myinshi mu cyumba cy’amasengesho ari njye ariho ariko nkanga simbinduke, nakomeje kuba umuswa ngeze aho ndabirambirwa nshinga ijosi mvuga nemye ko ntazanasubirayo”
Njyewe-“Oooolala! Koko se Mama Kenny?”
Mama Kenny-“Nelson! Uko ni ukuri kw’amateka yanjye! Nakomeje gukura nkurana uburanga, niba hari ikintu cyanshimishaga ni ukubwirwa ko ndi mwiza, ibyo natangiye kubigendera maze ntangira kumva nshaka kujya nisohokera singume mu rugo kugirango abandi bandebe.
Ni nabwo natangiye kujya jyana n’abandi gusenga ariko ntabwo ari uko nabaga ngiye gusenga bya nyabyo ahubwo bwari uburyo bwo kujya kwiyerekana, mukuru wanjye na Papa baherukaga tugerayo ubundi nkigira hanze amateraniro yarangira ngatahana n’abandi.
Papa yatangiye kugira ikizere ko ntangiye guhinduka maze nanjye nkiyorobeka nkamusaba ibyo nkeneye byose maze akampa amafaranga ngo njye kugura nk’imyenda n’utundi tuntu dutandukanye, uwakubwira imyenda naguraga? Yari yayindi nyine ya mahenure nabonaga abanyamugi bambaraga maze nkayambara nihishe.
Bidateye kabiri natangiye kujya naka impushya za buri gihe, ngaho ngiye mu materaniro, ngaho ngo ngiye mu masengesho ariko mu by’ukuri aho siho nabaga ngiye, ahubwo hari umusore wari waranteye akajisho nabagangiye kwirebera.
Uwo musore niwe wanyigishije byose, umunsi wa mbere njyayo nagiye nsanga yanyiteguye yari yatetse ntako atagize, ibyo kunywa aho hafi maze nkicara muri salon iwe atangira kuntaka ambwira ubwiza bwanjye maze nanjye nkumva ndi mu bicu neza neza!
Icyo gihe narishimye cyane numva urukundo namukundaga rwikubye inshuro magana, twarasangiye maze dusoje amfundurira icupa rya Fanta nawe afata irya mutziiig akurura intebe aranyegera maze amfata ku rutu atangira kumbwira ukuntu yahoraga arota kuzabona umukobwa yishimira nkanjye.
Nelson! Natangiye gutwarwa n’ukuntu yankoragaho buhoro buhoro nkumva utuntu tunyiruka mu mubiri, maze ndamwiyaka mubwira ko nitahiye, arababara cyane ndabibona numva impuhwe ziraje ndamwinginga ndinda ntaha mbona akibabaye.
Naratashye dore ko nagendanaga imyenda ibiri nagera hafi y’iwacu ngakuramo iyo nari nambaye ihenuye nkambara yayindi miremire ishimisha Papa maze nkinjira niyorobetse.
Nelson! Uwo munsi nageze mu rugo ntangira kwibuka ibihe byiza nari ndimo ndetse nkajya nisetsasetsa, mukuru wanjye yarambonye agirango nasaze, ambajije ndamuseka cyane ndetse ndanamwiyama, ubwa kabiri nasubiye kwa wa musore ariko noneho ninjye ubwanjye wijyanye we atantumyeho kuko numvaga nkumbuye bya bihe.”
Njyewe-“Ooooh my God!”
Mama Kenny-“Nagezeyo nkumbuye kumwirebera nk’ibisanzwe aranyakira akurura agatebe atangira kunkoraho kwakundi nanjye ndamwigana biba mahwi, yakomeje gusoma ku nzoga ageze aho arambwira ngo dusangire muhakanira vuba cyane ko kuva navuka ntari nasomaho ku nzoga na rimwe, nawe arambwira ati: “Nta kibazo rimwe ntacyo ritwaye” ati: “Ese ko njye nasomyeho inshuro zirenga icumi wabonye hari icyo nabaye?”
Koko nasomyeho rimwe ndasharirirwa ariko ndamira dukomeza kuganira ari nako yongera kunsomya bwa kabiri hashize akanya aba arambwiye ngo ninze gato anyereke akantu.
Yarahagurutse njye mbanza kwanga mbona arababaye cyane numva ngize agahinda ndahaguruka amfata ukuboko afungura umuryango w’icyumba cye mbanza kwanga kwinjira, gusa amaherezo narinjiye yicara ku buriri nanjye ndicara afata album y’amafoto atangira kunyereka amafoto yose arangira nta foto y’umukobwa mbonyemo.
Ntabwo naripfanye nahise mubaza impamvu maze arambwira ngo “Urumva wifuza kujyamo uri uwa mbere se?” Nanjye nahise musubiza vuba nti “Yego”
Yahise ambwira ati “Ngaho mpa ikimenyetso cyerekana ko unkunda” nanjye nahise mubwira nti “Rwose ndagukunda cyane ni ukuri” nawe ati “Amagambo hoya, ndashaka ibikorwa!” muri ako kanya naratekereje mbura icyo nkora maze ndamubaza nti “Ese urumva wifuza ko ngukorera iki?” nawe yahise ansubiza ngo “Ndashaka ko turyamana”
Nkibyumva nashigukiye hejuru mpita mpaguruka ngo nsohoke maze amfata ukuboko atangira kumbwira uburyo aricyo kimenyetso cyonyine cyamwereka ko mukunda, nanjye nkomeza guhakana ko ntashobora kubikora niyo byagenda gute.
Yabonye nanze maze ahita ambwira arakaye ati “Niba ubyanze fata inzira utahe sinzongere no kukubona hano ugende unyibagirwe burundu kuko utankunda” ako kanya narahindukiye ndasohoka ngeze ku muryango ndiyumvira ntekereza ukuntu ngiye kumwibagirwa burundu kandi namukundaga maze ndakata ndagaruka.
Abonye ngarutse yaramwenyuye nuko aravuga ati “Ntureba se! Iyo ugenda wari uhisemo nabi, ngaho icara maze unyereke urukundo rata! Erega uri mwiza mba ngushaka iruhande rwanjye! Ubwo koko urumva unsize nasigarana iki?
Nakomeje kumwinga mubaza niba nta kindi namukorera cyamwereka ko mukunda kitari ukuryamana nawe maze arahakana ahubwo atangira kunkorakora byabindi byatumaga ngira ibizongamubiri, nyuma y’akanya gato mbona akuyemo ishati ntangira kugira ubwoba iminota micye sinzi ahantu numvaga ndi, nongeye gusa nk’ukanguka mbona njye nawe twambaye ubusa”
Njyewe-“Ooooolala! Mbega?”
Mama Kenny-“Maze kwisanga uko navutse nararize ndahogora maze hashize akanya ndabyuka ndambara nawe arambara njya imbere aramperekeza tugeze mu nzira aransezera mfata inzira ijya iwacu.
Nageze mu rugo bwije ngize Imana nsanga Papa na mukuru wanjye ntabahari maze nihina mu cyumba ndaryama ariko narababaraga bitabaho, bucyeye mvuga ko ndwaye bambwiye ngo banjyane kwa muganga ndanga muga ko bisanzwe biza bikikiza.
Bwarije buracya ngenda noroherwa maze kumererwa neza akayira kajya kwa wa musore ntikasibanganye, najyagayo buri munsi maze ntagenda ntora ibara koko! Icyambabaje n’umunsi umwe nagiyeyo ngasanga yazinze byose ambwira ko yimukiye i Kigali!
Sha nararize cyane ndaboroga, maze nawe arampoza ambwira ko uzajya aza kundeba kenshi, mbonye nta kundi ndihanagura ndamuherekeza aragenda nanjye mfata inzira nsubira mu rugo.
Nkigera mu rugo byaranze, nirirwaga ndira umunsi wose kugeza nimugoroba n’ijoro kuryama bikanga, icyumweru cyashize meze nk’uwarembye mbonye ntabyihanganira mfata gahunda yo kuza kumushaka i Kigali”
Njyewe-“Yampaye inka data! Ye?”
Mama Kenny-“Sha, ubwo nafashe udufaranga twa Papa maze niha inzira nyine nza i Kigali ariko nahahuriye n’uruva gusenya, Nelson ni byinshi nuko tugezeyo ariko iyo nzira natoye niyo ituma ubu ndetse no mu gihe kizaza nzavuga ibigwi Mama Brown”
Njyewe-‘Mama Kenny ihangane kandi ukomere ayo niyo yitwa amateka y’ubuzima, ni cya gitabo utapfa kubumburira buri umwe wese kuko n’ishuri rikomeye wanyuzemo nanubu ukaba ugiharanira gutsinda, ni ukuri urakoze cyane kandi ibyo umbwiye nzabizirikana mu minsi nsigaje kandi nzubakira ku mateka yawe maze nkore igikwiye”
Mama Kenny-“Yego Nelson! Wakoze kuntega amatwi!”
Twavugaga ibyo imodoka irimo guparika muri gare maze nkangura Gasongo na Kenny abagenzi dutangira gusohoka, twageze hanze amatara ya n’ijoro yatse maze maze mfata telephone mpamagara Mama Brown mubaza aho asigaye aba maze arambwira ngo muhe umu motal bavugane barangije kuvugana ahamagara izindi moto dufata umuhanda.
Ntitwatinze kugerayo hari hafi, maze tukiva kuri moto turazishyura ziragenda, zimaze kugenda ako kanya narahindukiye mbona Mama Brown aza adusanganira araduhobera natwe turamwishimira cyane dufata inzira ijya aho yabaga.
Tukigerayo Mama Brown yaduhaye karibu turinjira twicara muri salon, hari heza cyane wabonaga yarakoze ibishoboka byose nk’umubyeyi w’umusirimu, tukimara gutuza,
Mama Brown-“Ambaaaa! Erega koko muraje?”
Gasongo-“Mama! Nubwo naje nsinziriye ariko ndahageze tu!”
Twese-“Hhhhhhhhhh!”
Mama Brown-“Nuko nuko shenge murisanga! Dore musanze ntangiye kwiheba ko mutakije!”
Njyewe-“Oya Mama! Ntacyari kutubuza kuza twariraye kw’ibaba!”
Mama Brown-“Ni ukuri ndishimye rwose, nonese Gaso, warakize neza?”
Gasongo-“Eeeeh! Ndi mushya rwose nta kibazo ahubwo gusinzira mu modoka nibyo mbonye ahari nsigaye ndwaye! Niba aruko twanywanye nayo sinzi”
Twese-“Hhhhhhhhh!”
Mama Brown-“Hhhhhhh! Ariko Gaso! Wagiye umbabarira kutsetsa koko ntazasaza imburagihe”
Gasongo-“Oya Mama wacu! Ntabwo uzi ko guseka byongera iminsi yo kubaho? Mba ndi kugukwedurira ubuzima ahubwo!”
Mama Brown-“Yego shenge! Disi Urakoze mwana wanjye”
Mama Brown yahise ahaguruka ajya gushyashyana ariko Mama Kenny abibona vuba ahita amusanga bajya mu byabo nanjye na Gasongo ndetse na Kenny dukomeza kuganira hashize akanya twumva umuntu ukomanze, Kenny agikingura tubona John arinjiye,
John-“Eeeeeh! Mwaje se? Bite byanyu basore?”
Twese-“Ni byiza cyane!”
John-“Uziko nagiragango murabeshya?”
Njyewe-“Oya! Ntabwo twababeshya rwose gahunda twayifashe tuyifashe!”
John-“Byari kumbabaza impamba nari mbazaniye nyusubijeyo, Nelson! Akira urufunguzo ujye ku muhanda ufungure imodoka urebe mu ntebe y’inyuma uzane akantu mbazaniye ngo dusangire!”
Twese-“Eeeeeh! Murakoze!”
Twashimiye bya Avance kuko tutari tuzi icyo azanye maze ndahaguruka mfata urufunguzo ngo ngende ngeze ku muryango.
Gasongo-“Hhhhhhhh! Ese Nelson! Ubwo urashobora gufungura urugi rw’imodoka?”
Njyewe-“Hhhhhhh! Gaso, niba ukumbuye kureba imodoka ngwino tujyane ariko ureke kunyiha wana!”
Gasongo-“Nyamara uraza kunyitabaza, erega wowe ndakuzi, wenda inzugi za telephone warebaho ariko imodoka nuyifungura ungaye! Singaha aho nibereye”
Njyewe-“Gaso! Ubwo ushatse kuvuga ko ari wowe ubizi rero? Ngaho akira ujyeyo!”
Gasongo-“Ntiwumva se! Zana ndagutabaye byo, erega njye buriya nafunguye nyinshi ni nayo mpamvu buriya zingonga!”
John-“Hhhhhh! Gaso! Ibiri mu gikarito ubyihorere utarebamo!”
Gasongo yafashe urufunguzo yikiriza agenda natwe dusigara duseka reka John we yari yagiye hasi, maze hashize akanya ahita ambwira,
John-“Mwihangane rero nabuze uko nza kubafata, nari ndi kumwe na Martin niwe wantindije gato, numvishe ariko akunshimira ngo uri umukozi mwiza!”
Njyewe-“Koko se?”
John-“Yego rwose ukomereze aho!”
Njyewe-“Murakoze cyane ni ukuri!”
Tukiri aho Mama Brown yahise aza muri salon aho twari turi maze akibona John ahita atangara cyane,
Mama Brown-“Uuuuuuh? John! Waje ryari?”
John-“Eeeeh! Mama Gaju! Nje nonaha rwose!”
Mama Brown-“Nari ngiye kumuhamagara ngo uze urebe abahungu bawe!”
John-“Hhhhhhh! Nabahumuriwe bakigera ino ahubwo Kiki mu gitondo namubwiye ngo ateke byinshi bari buze abyinira ku rukoma, none ndabona ambipa wasanga aribyo ashaka kumbaza”
Mama Brown-“Nti wumva se! Ahubwo dore nibagiwe kubakira”
John-“Eeeeh! Mama Gaju, wikwigora naje kugufasha kubakira ntumye wa musore wundi ngo azane ibyo nsize mu modoka, umbabarire ntago nigeze nkubaza ariko nakuzaniye ka vin rouge!”
Mama Brown-“Oooooh! Nti wumva se! Nuko disi urakoze, ariko ni ukuri niba abantu beza babaho ni nkawe!”
John-“Urakoze Mama Gaju! Kandi urisanga rwose!”
John akivuga gutyo ako kanya Gasongo yahise yinjira maze atereka ibyo yari azanye ku meza ahita andembuza nibaza icyo abonye ashaka kumbwira twihereye maze ndahaguruka turasohoka tugeze hanze,
Njyewe-“Gaso! Ko umpamagaye se….”
Nkivuga Gasongo yahise amfuka umunwa vuba vuba maze arambwira,
Gasongo-“Umva ceceka!………………..
Ntuzacikwe na Episode ya 51 ejo mu gitondo…
21 Comments
Thanks.
Mbega episode nziza
Number 1 !!!Maman Kenny nsanze atari we nyina wa Nelson disi!Umuseke courage
URI UWAMBERE ! KOMEZA UTUGEZEHO UBURYOHE !!!…
Murakoze cyane
Inkuru yihariye ikiganiro cy’abantu babiri gusa. ndabona izaba ndende kurusha iya Edy kbs. Gasongo se agiye kubwira iki Nelson bahu! n’ahejo.
Mbega byiza
komurikuduha uduce dutoya
Komerezaho rwose
Gasongo se agiye kubwira iki nelson
Thanks umuseke. Erega mama wa Nelson ni wa mugore wigeze kuza kwa John avuga nabi agasanga adahri. Na cyane ko John ashobora kuba ari we babyaranye Nelson dore ko ngo banasa kandi ngo aba yaje gusaba indezo nyamara umwana ntibazi aho ari.
Ubuzima bukomeje kujya mbere gusa Nelson akwiye kuzirikana ko hari ushaka kuzamugira ikirangiti cg ishuka rimukingira imbeho, aha asabwa kwitonda hato atazasanga yamennye ibanga agasandaza amasaro yapfunyikiwe na Brendah ngo ajye amufasha kubara iminsi, amabara yazo agashushanya ibyapa by’ubuzima yagiye ahura nabyo ndetse n’ibimuri imbere. Akwiye kandi kuba umushishozi agacukumbura igihishe mu magambo ya Dovine kuko nataba maso azikangura ahemukiye Brown, Brendah kandi, umuryango mugari yungutse natwe abasomyi muri rusange yewe nawe ubwe atiretse. Nazirikane inzozi yarose yibuke ko Imana burya ijya ivuganira kenshi n’abantu kuri uwo murongo nubwo ababizi ari bake, yibuke kandi ko mama Brown nawe yarose Business ye ihomba (Urukundo rwe na Brendah) atangire arebe uko yashinganisha umushinga we ku Mana ireba ikamenya ibitamenyekana. Mama se Pascal noneho yaracururutse cg urwishe ya nka ruracyayirimo?
Mwaduhaye akandi koko? Mutuma nkomeza kwicwa n’amatsiko
habaye iki c gasongo Niki abonye cg byamucanz mwa
mamase Gasongo abonye iki hanze!cga mumodoka!?Nelson se araceceka nkuko Gasongo amubwiye?!ubuse baribubonane na Brendan ?! m.Kenny ndumva nawe yaranyuze mumateka ye!?reka dutegereze,ariko amatsiko ngo mutage!
Umuseke Courage bigeze aharyoshye
Manawe mbega inkuru iryoshye gasongo abonye iki mama keny ndumva yaraciye mu mateka kweli Imana ikomeze gufasha abo babyeyi mubumwe bafite
agahinda kuri brenda niba nulisoni ataretse dovine
Mana we mwazihanganye mukajya muduha 2 kumunsi koko!gusa courage kuko mutwigisha byinshi
Ubwoba bwa Nelson ndumva nange buje. Gusa Martin ukorana na John niwe Papa Brendah ushaka guhangana na Nulisoni. Niwe wamutelefonye amutonganya kandi yari kumwe na Martin. Wasanga hari amabanga Gasongo asanze mu modoka avuga kuri Nelson.
Inzozi zo ni Dovine ushaka kwitambika urukundo rwa Brendah
Nelson KO mbona aka akazi katazamuhira nako c.
Comments are closed.