Abatalibani bongeye kwigarurira akarere gakomeye ka Afghanstan
Abarwanyi b’Abatalibani bigaruriye umujyi wa Sangin n’intara ya Helmand ifatwa nk’ikomeye muri kiriya gihugu. Iyi ntara niyo bivugwa ko ingabo z’u Bwongereza n’iza USA zaguyemo cyane ubwo zari mu rugamba rwo guhiga Ossama Ben Ladan byavugwaga ko ariho yihishe.
Kuri uyu wa Kane muri Afghanistan umupolisi yarashe bagenzi ubwo bari basinziriye yicamo abagera ku icyenda.
Kuva ingabo za USA n’abo bari bafatanyije guhiga no kwica Ossama Bin Laden batahiye, agace ka Sangin kasigaye ari ihurizo ku ngabo za Afghanistan zagombaga guhangana n’Abatalibani bifuzaga kongera kuhigarurira.
Umuvugizi wa Police ya Afghnistan muri kariya gace yabwiye VOA ko Abatalibani baraye babirukanye muri kariya gace, ubu bakaba babigaruriye.
Yavuze ko ikigo cya Police n’icya gisirikare byari bicunzwe nabi kandi nta ntwaro zihagije bafite, ngo hari abapolisi umunani n’abasirikare 30 gusa.
Kugeza ubu ngo abasirikare bari kwisuganya mu nkengero z’aka gace ngo batere igitero cyo kwirukana abatalibani.
Abatalibani nibo bayoboraga iki gihugu birukanwa n’ingabo za USA n’inshuti zabo. Gusa aba ntibagiye kure bakomeje kuzonga umutekano w’igihugu baturutse mu misozi y’ubutayu bahungiyemo mu majyaruguru y’igihugu n’ahandi henshi.
Hari ubwoba ko Abatalibani nibongera kugira imbaraga bazihuza n’abarwanyi ba Islamic State iterabwoba rikarushaho kwaguka hariya.
Ossama Bin Laden bahigiraga muri Afghanistan baje kumwicira muri Pakistan ahitwa Abbotabad ndetse hafi cyane y’ikigo cya gisirikare.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW