Amavubi U20 ashaka itike y’imikino nyafurika yatsindiwe i Kigali 1-0 na Misiri
Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, atsinzwe na Misiri 1- 0, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.
Ikipe y’u Rwanda, yari yagerageje kwihagararaho cyane, mu gice cya mbere cy’umukino, aho kapiteni wabo Savio Nshuti Dominique yahaye imipira itatu Biramahire Abedi, ariko ntiyashobora gutsinda igitego.
Mu gice cya kabiri, ikipe ya Kayiranga Baptiste yagaragazaga inyota y’igitego, babona ‘Corner’ ebyiri mu minota itatu ya mbere y’icyo gice.
Izo ‘Corner’ zashoboraga guhesha u Rwanda igitego cy’umutwe watewe na Nsabimana Aimable ku munota wa 49, ariko umupira ukubita ku giti cy’izamu.
Nyuma yo guhusha icyo gitego, Misiri yahise izamuka kuri ‘contre attaque’, kapiteni wabo Ramadan Sohhi wari wazonze ba myugariro b’u Rwanda, ahereza neza Tader Mohamed Ahmed, wahise atsinda igitego umuzamu Bonheur Hategekimana ntiyabasha gukuramo umupira.
Abasore b’u Rwanda nka Muhire Kevin, Niyibizi Vedaste na Manishimwe Djabel bakomeje gushaka igitego cyo kwishyura bakoresheje amashoti ya kure ariko kirabura.
Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo hagati ya tariki 10-12 Kamena 2016. Naho imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, izabera muri Zambia hagati ya tariki 26 Gashyantare na 12 Werurwe 2017.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Aba banya Misiri barengeje imyaka we
ubuliye umubyizi mu kwe ntako aba atagize
Comments are closed.