Digiqole ad

Ruhango: i Gitwe hagejejwe amazi meza

 Ruhango: i Gitwe hagejejwe amazi meza

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango afungura amazi meza yagejejwe muri centre ya Gitwe

Kuri uyu wa kane abaturage bo muri centre ya Gitwe bagejejweho amazi meza yafunguwe n’umuyobozi w’Akarere ka Ruhango. Abaturage b’aha bavuze ko iki ari igikorwa kiza kuri bo kuko bari bamaze igihe kinini basaba ko bagezwaho amazi meza.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango afungura amazi meza yagejejwe muri centre ya Gitwe
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango afungura amazi meza yagejejwe muri centre ya Gitwe

Centre ya Gitwe no mu nkengero zayo abaturage baho bakoreshaga amazi bavomaga ku iriba ryacukuwe cyera ngo rijye riha amazi ibitaro n’ibigo by’ishuri biri muri centre ya Gitwe.

Aya mazi yahoraga ari macye cyane kuko n’abaturage bayakoreshagaho.

Hashize igihe bategereje amazi ya WASAC ndetse bamwe mu baturage bari baramaze kugeza impombo z’amazi mu ngo zabo bategereje ko amazi abageraho.

Kuri uyu wa kane nibwo amazi meza yabagejejweho afungurwa na Mayor w’Akarere ka Ruhango François Xavier Mbabazi.

Kugeza i Gitwe aya mazi ni umushinga wahagaze agera kuri miliyoni 120 y’u Rwanda.

Mayor François Xavier Mbabazi, yavuze ko kuba abatuye i Gitwe bahawe amazi meza ari igikorwa cyatwaye amafaranga menshi bityo bagomba kuyabungabunga no kuyafata neza.

Ati:”aya mazi meza muhawe, aje mu gihe mwari muyakeneye bikaba bivuze ko mugomba kuyafataneza cyane cyane imiyoboro yayo, mwibanda ku mutekano w’ibitembo biyakura ku isoko,”.

Amazi yahawe centre ya Gitwe aturuka ku isoko iri mu birometero 10 ahitwa ku gisoro cya Ruganzu mu murenge wa Kabagali naho mu Karere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yafunguye aya mazi avuye mu murenge wa Kabagali gusura abaturage bari guca imirwanyasuri yo kubungabunga ubutaka aho bazatunganya hegitari 450 ubu bakaba bamaze gukora 150ha, ni umushinga uterwa inkunga na REMA.

Muri Centre ya Gitwe Umuyobozi w'Akarere atanga inama ku gukoresha aya mazi bahawe.
Muri Centre ya Gitwe Umuyobozi w’Akarere atanga inama ku gukoresha aya mazi bahawe.
Bo mu nkengero ya Gitwe bishimiye ko bahawe amazi.
Bo mu nkengero ya Gitwe bishimiye ko bahawe amazi.
Bazarwanya isuri hafi hegitari 450 mu Karere kose.
Bazarwanya isuri hafi hegitari 450 mu Karere kose.
Basobanuriwe ko imirwanyasuri aribo ifitiye akamaro
Basobanuriwe ko imirwanyasuri aribo ifitiye akamaro
Abayobozi baganira ku mikorere y'amazi yahawe abaturage muri Gitwe.
Abayobozi baganira ku mikorere y’amazi yahawe abaturage muri Gitwe.
Abaturage bo mu Kabagali mu guca imirwanyasuri.
Abaturage bo mu Kabagali mu guca imirwanyasuri.

Photos-Damyxon

NTIHINYUZWA Jean Damascene
UM– USEKE

3 Comments

  • Burigihe abaturage baba barinzwe.Dasso na RDF.Dasso inyuma RDF imbere.

  • ariko se koko ?

  • Babahaye amazi, nibajye banayogesha imitima yabo izacye, aho kuyoga inyuma kumubiri gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish