Burundi: Buyoya asanga guhuza abatavuga rumwe bikiri kure
Nyuma y’ikiganiro yagiranye n’umuhuza mu bibazo by’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize Pierre Buyoya wayoboye u Burundi inshuro ebyiri( 1987-1993; 1996-2003) yabwiye abanyamakuru ko akurikije ukuntu hari zimwe mu mpande zihanganye ziseta ibirenge mu kwitabira biriya biganiro, bigaragara ko hazabaho kudindira kandi abaturage bagakomeza kubigwamo.
Pierre Buyoya ubu ahagarariye Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri Mali no mu gace ka Sahel(Africa y’Amajyaruguru y’Uburengerazuba).
Pierre Buyoya yemeza ko ibiganiro yagiranye Benjamin Mkapa bitanga ikizere ariko ko Mkapa bitazamworohera kuko ngo usanga buri ruhande rushyiramo amananiza igihe cyose hari inyungu zarwo zitagerwaho.
Buyoya asanga ibiganiro biganisha ku mahoro mu Burundi bizafata igihe bityo ko Benjamin Mkapa yabigendesha gahoro gahoro kuzageza igihe buri wese urebwa nacyo azumva ko ari ngombwa ko ibibazo biva mu nziza u Burundi bukaramutswa amahoro nanone.
Buyoya yabwiye RFI ati: “Intsinzi izagerwago igihe umuhuza azabasha guhuriza Abarundi bose hamwe binyuze mu biganiro hagati y’abatavuga rumwe… gusa mbona tukiri kure kuko hari impande zigaragaza ubushake buke mu gukurikiza inzira yashyizweho n’umuhuza.”
Ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize Leta y’u Burundi yakuriye inzira ku murima umuhuza ivuga ko itazitabira ibiganiro biyihuza n’Ihuriro CNARED (le Conseil National pour le Respect de l’Accord d’Arusha pour la paix et la réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit), ibi bikaba byarafashwe n’umuhuza nko gutuma ibiganiro bitaganda neza.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW