Rusizi: Muri 81 batahutse bavuye Congo 52 basanze babeshya
Makanaki….Iyi ni imvugo yaranze abakiraga abanyarwanda mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare yo mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere ubwo bakiraga abantu 81 batashye bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, basanze umubare munini ari uw’abatashye inshuro ya kabiri bagamije kwifatira inkunga ihabwa abatahutse.
Abataha bava mu mashyamba ya Congo iyo bakiriwe hifashishwa uburyo bwa “Finger Print” butuma umwirondoro wabo utibagirana.
Mukubakira uyu munsi basanze abagera kuri 52 bari barigeze guhunguka bava muri Congo bakongera bagasubirayo, ubu bakaba bari bagarutse bwa kabiri.
Rusi Nyirabikari ikoranabuhanga ryari rigaragaje ko atashye bwa kabiri yabwiye Umuseke ko koko yigeze gutaha akaza gusubira muri Congo mu 2011 ku kirwa cya Idjwi aho afite imiryango ubu akaba yari yongeye gutaha.
Ildephonse Haguma umuyobozi w’inkambi y’agateganyo ya Nyagatare i Rusizi yabwiye Umuseke ko mu batashye harimo abahungutse by’ukuri nyuma y’imyaka 22 ari impunzi muri Congo.
Ati “ariko hari n’abandi bajya gusura imiryango yabo bagera muri Congo bagashakisha abashinzwe gucyura impunzi muri Congo bakabaha amafaranga bakandikwa nk’impunzi, ariko ubu twahagurukiye guca uyu muco w’ububwa, nibakure amaboko mu mifuka bakore .”
Abatashye bose 81 basanze 52 bari baratashye bagasubira muri Congo bazanye n’abakongomani 6, naho 29 nibo batashye nyuma y’imyaka 22, bo barimo abana 12 harimo n’abagore 11.
Abatashye bahabwa ibikoresho bya ngombwa ndetse n’ubwishingizi bwo kwivuza (mutuel de santé) ababeshye bahita bifasha gusubira mu miryango yabo.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
7 Comments
UM– USEKE murakoze kuri iyi nkuru mutugejejeho, ariko mu mwanzuro wayo hari ibyo gukemangwa! Ngo “ababeshye bahita bifasha gusubira mu miryango yabo”! Umuntu yakwibaza ibibazo bibiri:
1. Ese ubu nibwo bwambere bibaye, cyangwa bisanzwe biba? Ubwo se abashinzwe gucunga inkambi, bacunga iki? Ubwo se nti hari isesagura ry’Umutungo wa Rubanda?
2. Ikibazo gikomeye ni ukwibaza ese basubizwayo n’iki? Ese ni “uguhabwa ibikoresho bya ngombwa na mutuelle de santé”? Kuki se umuntu atakwibaza ku bijyanye n’Umutekano? Ese ubwo nti baba baje kuneka amakuru bajyana muri FDLR? Ibi abacunga inkambi n’inzego zishinzwe Umutekano bagomba gukorana kugira ngo bahanahane amakuru, ejo tutazatungurwa! Ese kuki hataha abagore n’abana gusa, abagabo babyaye abo bana babahe? Kuki bo badataha? Murakoze!
Rusagara amakuru? utanze ibitkerezo byiza bakagombye kwitondera kabisa ! wa mugani hataha abagore ni abana gusa ? wasanga bajyana amakuru kuko bazi ko abana na abagore ntawapfa kubamerera nabi uko yishakiye aashaka amakuru;bacunge neza umwanzi ntarunamura icumu pe.ni wawundi wihinduranya.
bamenyereye kurya iby’ubusa, gusagata byakukiyemo
gusagata byabakukiyemo
Ndemeranya namwe rwose. Ariko inzego z, umutekano zifite uko zikora kandi twese turazishima pe. Mureke abashinzwe inkambi nabo bakire abanyarwanda bahutse kumenya ikibasubizayo cg uko bagenda mubiharire
Inzego z, umutekano kandi bo ntibasubiriza muri media igihe bagikora opererer. Ikinshimishije ni uko inkambi yabimenye, ubwo nababikoze mbere bagiye gukurikiranwa
Baramaze niba baratahitse inshuro irenga rimwe…..rwanda is their country and therefore ,it’s their right to come back to rwanda any time they so wish
ark sha ubwo ushyigikiye urwo rukozasoni rwo gusagata ibitakugenewe.bahawe ibibagenewe barafashwa.ubwo ni ububwa nibakore bareke ubugegera.ahubwo abo bantu babakurikirane barebe ko nta ntasi zirimo ibyo mujyenzi wange yavuze haruguru turahuza.ark abanyarwanda twizere ko inzego zumutekano wacu zitaryamye ibi byatekerejweho mbere yuko wowe ubivugira hano usomye iyi nkuru.
Comments are closed.