Abantu bamwe batunguwe n’ifungwa ry’imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali kubera uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu mu Rwanda, bamwe bavuga ko hari impungenge ko bishobora kurushaho kuko mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izaba kuva tariki 10 – 18 Nyakanga hazaza abayobozi bandi bakomeye kandi benshi. Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda avuga […]Irambuye
Amakuru Umuseke akesha bamwe mu bari gukora imirimo yo kuvugurura ahahoze hakorera Alpha Palace Hotel ku muhanda wa Kicukiro – Remera – Giporoso aremeza ko iyi nyubako iri kuvugururwa ngo ikoreremo ishami ry’imwe muri Kaminuza zo muri Africa y’Epfo rishaga gutangira serivisi zayo mu Rwanda. Aha, ngo hazajya hatangirwa amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza […]Irambuye
Alphonse Tomorrow yinjiye mu bitaro bya Kirehe mu 2009 ari umwana w’ingimbi w’imyaka 17, ubu amaze kuba umusore w’imyaka 24. Umunsi ku munsi imyaka irindwi irashize arwaye imitsi y’ijosi bitewe n’impanuka. Arwajwe na nyina wenyine watanze ibye byose ngo umwana we akire bikanga kugeza ubu… Umuseke wasanze Alphonse Tomorrow ubu ari kubasha kuvuga buhoro, ngo […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye
Nyuma y’uko ababyeyi bo mu turere duturiye ikiyaga cya Kivu bagaragaje ko hari abana babo batwarwa n’abarobyi (abashyana) bakorera mu makipe, hakaba hari n’ababajyana mu bihugu bya Uganda, abari ku isonga mu gukekwaho gukoresha abana no gucuruza imitego itemewe batawe muri yombi. Umuseke uherutse kuganira na bamwe mu babyeyi b’i Nyamasheke bavuga ko bafite impungenge […]Irambuye
Umuryango nyarwanda hamwe n’abakoresha muri servisi zinyuranye ngo baracyaha akato abahoze barwaye indwara zo mu mutwe nk’uko bitangazwa na Claver Haragirimana wigeze kurwara mu mutwe agakira. We yemeza ko kuba abarwayi bo mu mutwe benshi iyo bakize nyuma bongera bakarwara binafitanye isano n’akato bahabwa iyo bageze mu miryango. Haragirimana yarwaye mu mutwe mu myaka 12 […]Irambuye
Umuntu werekeje Batima avuye i Kigali bimusaba amafaranga 1000 kugera muri Centre ya Ramiro, agafata moto y’amafaranga 1 500 ikamugeza muri Centre ya Batima. Aho Ramiro haba n’imodoka zishobora ku kugeza Batima ariko ntiziboneka buri kanya ari nay o mpamvu ku bantu bihuta bakoresha moto. Ni Centre bigaragara ko itera imbere, amazi akonje ushobora kuyabona […]Irambuye
*Ibihumbi 21 batuye mu manegeka,… Mu rugendo yagiriye mu karere ka Ngororero kuri uyu wa 27 Kamena, Minisitiri w’imicungire y’Ibiza n’impunzi, Sérphine Mukantabana yatangaje ko Minisiteri ayoboye igiye kubakira imiryaango 21 yo mu murenge wa Kabaya na Sovu yari ituye mu manegeka. Muri uru rugendo rwatangirijwemo umushinga wo kuzamura imibereho myiza y’abaturage bafite ubushobozi bucye […]Irambuye
Abaturage basanzwe bakoresha umuhanda Nganda-Mubuga, mu murenge wa Musaza, mu karere ka Kirehe bavuga ko iyangirika ry’uyu muhanda usanzwe wifashishwa mu kugeza umusaruro wabo kuri kaburimbo rikomeje kubateza igihombo. Aba baturage bavuga ko n’ingobyi y’abarwayi (Ambulance) itagipfa guca uyu muhanda, basaba ubuyozi kubakorera uyu muhanda. Uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’abaturage bo mu murenge wa Musaza, […]Irambuye
*Umunyamakuru w’Umuseke yiboneye aya mazi, mu mudugudu wa Mbuganzeri, *Abaturage ntibemera ko azahamara igihe kirekire ngo azasubiranayo na Perezida uteganya kubasura, *Umuyobozi w’akarere ka Bugesera aramara impungenge abaturage ko amazi azahaguma. Bugesera kimwe na twinshi mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba amazi abona umugabo agasiba undi, ubwo Umuseke wasuraga umudugudu wa Mbuganzeri uzimurirwamo abaturage bo mu kirwa […]Irambuye