Digiqole ad

Burera: Yebenze umusore, uyu azana bagenzi be 2 bamusambanya ku ngufu ari 3

 Burera: Yebenze umusore, uyu azana bagenzi be 2 bamusambanya ku ngufu ari 3

Kucyumweru tariki 12 Kamena 2016, mu mudugudu wa Nyagisenyi, Akagali ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, ahagana mu masaa moya n’igice z’ijoro (19 :30’) umukobwa w’imyaka 21 yafashwe ku ngufu n’abasore batatu barimo n’uwamurambagizaga.

Mu karere ka Burera
Mu karere ka Burera

Umwe muri aba basore witwa Jean w’imyaka 26 warambagizaga uyu mukobwa ashaka ko bazashingana urugo, yajyanye na bagenzi babiri Claude na Niyonsaba b’ikigero cye, maze Jean yongera gusaba uyu mukobwa ko aza bakabana ariko umukobwa ngo aramuhakanira kuko yashakaga ko babanza gushyingiranwa imbere y’amategeko.

Uyu mukobwa amaze guhakana aba basore bamusabye ko abaherekeza maze ngo bakomeza kumujyana bagera aho Jean yari atuye kuko yumvaga ko nta kibazo bafitanye kandi yari yaramwemereye ko bazabana ariko byemewe n’amategeko.

Bakigera aho uyu Jean warambagizaga we na ba basore bombi bahise bafata uyu mukobwa ku ngufu bamusambanya bose uko ari batatu aratabaza abaturanyi barahurura ndetse n’irondo ryo muri ako gace nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyanika.

Faustin  Kayistinga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika avuga ko ubu bugizi bwa nabi bwakorewe aho uriya musore acumbitse ariko abaturage bagatabara bafatanyije n’irondo.

Aba basore batatu bahise bacika ariko biba iby’ubusa bafatwa ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa mbere ubu bafungiye kuri sitation ya Police ya Cyanika aho bakurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu.

Uyu mukobwa we ubu ari kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri i Musanze anasuzumwa nib anta ndwara yaba yandujwe.

Akarere ka Burera Umurenge wa Cyanika mu kagari ka Kabyiniro
Akarere ka Burera Umurenge wa Cyanika mu kagari ka Kabyiniro

 

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 196 ivuga ko gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato ari ugukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba cyangwa uburiganya.

Ingingo ya 197 ivuga ko igihano cy’ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko  ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iyo gufata ku ngufu byakozwe ku muntu ugeze mu zabukuru, ufite ubumuga cyangwa w’umurwayi, igihano kiba igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe uburwayi budakira, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15).

Iyo gufata ku ngufu byateye uwabikorewe urupfu, uwabikoze ahanishwa igifungo cya burundu.

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imyaka 5 yigifungo kumuntu wafashe kungufu is a joke nagashinyaguro to the victim.Nizereko izo nyamaswa zizakanirwa uruzikwiye

Comments are closed.

en_USEnglish