Digiqole ad

Karongi: Ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amabuye aturikirizwa hafi yabo

 Karongi: Ubuzima bwabo buri mu kaga kubera amabuye aturikirizwa hafi yabo

*Iyo bagiye guturitsa bafata indangururamajwi bakabwira abaturage ngo bahunge
*Mu cyumweru gishize abaturage bakoze ikimeze nko kwigaragambya

Mu kagari ka Gasura Umurenge wa Bwishyura bamwe mu baturage baturiye aho Abashinwa baturikiriza umusozi w’ibitare bashaka amabuye y’ingano inyuranye yifashishwa mu gukora umuhanda, baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga kuko batimuwe ngo bashyirwe kure y’ibi bikorwa. Ubuyobozi bwizeza ko iki kibazo kigiye gukemuka vuba.

Abaturage bamwe bari batuye hafi y'iki kirombe inzu zabo zarasenyutse barimuka, bamwe ntibarishyurwa
Abaturage bamwe bari batuye hafi y’iki kirombe inzu zabo zarasenyutse barimuka, bamwe ntibarishyurwa

Aba ni abatuye mu ntera nto n’aha haturikirizwa amabuye, aya mabuye bayasyamo amato bakayakoresha mu muhanda uri kubakwa wa Karongi – Rubavu, ndetse no mu muhanda warangiye wa Karongi – Rusizi.

Urusaku rukabije, umutingito w’umusozi, umukungu mwinshi cyane n’amabuye mato n’amanini azamuka mu kirere ingaruka zabyo nizo zishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye hano.

Bavuga ko Abashinwa babikora batitaye ku buzima bwabo, ndetse ngo iyo bagiye guturitsa bafata indangururamajwi bakabwira abaturage ngo babe bahunze.

Aba baturage batuye hafi aha babariwe imyaka iri hafi cyane y’aho iki kirombe kiri bayihabwaho ingurane, ariko nta kindi babariwe nk’uko babivuga.

Abakihatuye usanga bakwereka uburyo inzu zabo zagiye ziyasa kubera umutingito uterwa n’iyo baturikije urutambi, bamwe amabati yaratobotse, ariko hari n’abari batuye hafi cyane inzu zasenyutse ndetse barahava baragenda, gusa ngo ntibishyuwe.

Rachelle Mukamasabo avuga ko imyaka yabo yangijwe n’amabuye atumbagira akava aho ku kirombe akagera iwabo.

Ati “Iyo baturikije twumva urusaku rwinshi n’umutingito, amazu ya bamwe yarasenyutse wabibonye natwe yagiye yiyasa. Nk’ubu iyo bagiye guturitsa umukozi afata micro akagenda avuga ngo muhunge muhunge! Ubwo se urumva abantu bose babyumvira rimwe? Urumva tutaba dufite ibyago?”

Amabuye Manini n’amato n’umukungugu mwinshi bizamuka mu kirere bikitura mu mirima n’amazu ari bugufi.

Rachelle avuga ko iri buye ateruye ari rimwe mu ava ku kirombe iyo baturkije urutambi. Ati "reba neza urabona ko atari aya asanzwe hano. Urabona tutari mu kaga?"
Rachelle avuga ko iri buye ateruye ari rimwe mu ava ku kirombe iyo baturkije urutambi. Ati “reba neza urabona ko atari aya asanzwe hano. Urabona tutari mu kaga?”
Aha iwe umutingito n'urusaku rukabije 'iyo baturikije urutambi ntabwo babimenyera
Aha iwe umutingito n’urusaku rukabije ‘iyo baturikije urutambi ntabwo babimenyera
Aratwereka aho inzu ye yiyashije kubera umutingito
Aratwereka aho inzu ye yiyashije kubera umutingito

Munyaneza Ladislas we ati “reba hariya, ntirwari urutoki rwiza se? Ariko ubu se wasangaho  n’igitoki cy’ibere rimwe? amakawa yarangiritse, amasaka ntawavuga ubu uyu musozi wose wuze amabuye iyo baturikije  biratumuka  tugahumeka  umwuka mubi uvanze n’imisenyi, ubu umuntu arahumeka insigane kubera  ibi bikorwa. Ntitwanze ko bikorwa kuko ari ibikorwa by’amajyambere ariko nibabanze bibuke ko natwe turi abantu tubyeregereye bahatuvane.

Twahereye kera dusaba ko  twakwimurwa ariko biranga  n’ubu ubuyobozi twarabibubwiye. Mu minsi ishize twarigaragambije tuzana abana n’amatungo yacu  twese duhurira aha ariko ubuyobozi butubwira ko buri kuvugana n’Abashinwa turatuza. Ariko n’ubu  ntacyakozwe

Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi yabwiye Umuseke ko iki kibazo cyafatiwe ingamba n‘ubuyobozi bureberera abaturage.

Ati “ikibazo kiri mu nzira zo gukemuka, hari urutonde rw’abantu bagera kuri mirongo ine (40) twemeranyijwe n’Abashinwa ko bazabaha ibikoresho bakanabakodeshereza (inzu) muri bo  harimo batanu banze imyanzuro yafashwe inama y’umutekano itaguye. Tuzajyayo ku wa kabiri ikibazo kizaba cyakemutse.

Hakaza n’ikibazo cy’imyaka, tuzajyana n’abatekinisiye mu by’ubuhinzi babare ingano  y’ubutaka bw’umuturage na quantite y’imyaka (yari kweraho) bakurikije…bakavuga  bati kuri hectare hera toni izi n’izi bababarire amafaranga bakurikije n’igihe batahinze.”

Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko n’abatarishyurwa babo biri gukemuka ko bose kuwa kabiri bizarara birangiye.

Uyu ni umusozi baturitsa bagasya amabuye akoreshw amu kubaka umuhanda
Uyu ni umusozi baturitsa bagasya amabuye akoreshw amu kubaka umuhanda
Abatuye uyu musozi ibihe bibi bagira ni iyo bagiye guturitsa intambi, urusaku, umutingito, amabuye n'umukungugu mu kirere...
Abatuye uyu musozi ibihe bibi bagira ni iyo bagiye guturitsa intambi, urusaku, umutingito, amabuye n’umukungugu mu kirere…
Ngo ntibabyanze kuko ari ibikorwa remezo biri kubakwa ariko nabo ubuzima bwabo nibwitabweho
Ngo ntibabyanze kuko ari ibikorwa remezo biri kubakwa ariko nabo ubuzima bwabo nibwitabweho
Aya ni amasabwayi aturuka aho baturikiriza intambi akagera mu mirima y'abaturage
Aya ni amasabwayi aturuka aho baturikiriza intambi akagera mu mirima y’abaturage
Nubwo bitaraba ariko bafite impungenge igihe ibuye nk'iri ryagusanga mu murima rikakwihonda mu gahanga
Nubwo bitaraba ariko bafite impungenge igihe ibuye nk’iri ryagusanga mu murima rikakwihonda mu gahanga
Ladislas ati reba hariya hakurya, ntihari urutoki se? Ubu se hari icyo wavanayo? ababariwe nabo babariwe imyaka yari irimo gusa nta kindi
Ladislas ati reba hariya hakurya, ntihari urutoki se? Ubu se hari icyo wavanayo? ababariwe nabo babariwe imyaka yari irimo gusa nta kindi
Aho yerekana ni aha
Aho yerekana ni aha
Ubuyobozi bwabijeje ko iki kibazo kuwa kabiri kizaba cyakemutse
Ubuyobozi bwabijeje ko iki kibazo kuwa kabiri kizaba cyakemutse

Sylvian  NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

4 Comments

  • abaturage baraharenganiye.Ese ubundi kuki ubuyobozi bwemerera aba bashinwa gutangira imirimo bataramara kubarira abaturage bahegereye ngo bimurwe kandi arbwo bukwiye kubareberera? none ngo bagiye kubikemura kuwa2 ,none se ubu iyo hagira uwo ibuye rigwa mu mutwe agapfa? abayobozi baho wari gusanga bavuga ngo ntabyo bari bazi none bagiye kubikurikirana.ubu se abahandurira indwara z,ubuhumekero bazabavuza? niyo babavuza kandi,kwirinda biruta kwivuza.NIMUTABARE ABA BATURAGE BARABABAYE

  • Bazatore ingirakamaro mumatora yejobundi niba barambiwe ibibyose.

  • Muzarebeko kohari “intumwa”yabaturage ijya kureba ibyaba baturage.Bose bibyagiriye hari mu nteko.

  • kuki bategereje ko bigera mu itangazamakuru?bagiye babikemura mbere ko baba bbazi ingaruka zabyo kweri,ku wa kabiri n vuba ku buryo bataba barangije kwimura abaturage kereka niba bazaba bararangije batazongera gukora ako kazi

Comments are closed.

en_USEnglish