Mutenderi: Abajyanama b’ubuzima bubakiwe inzu zo gukoreramo
Mu murenge wa Mutenderi mu karere ka Ngoma hamaze kubakwa ibyumba 22 bitangirwamo service z’ubufasha mu buvuzi bw’ibanze zitangwa n’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu. Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abaturage n’ingabo muri Army Week, igikorwa gishimwa cyane n’abaturage.
Mu mudugudu w’Agatonde mu kakari ka Mutenderi murenge wa Mutendeli twasanze Mme Annonciata Iragena umujyanama w’ubuzima muri uyu mudugudu ari gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi mu cyumba yubakiwe mu byumweru bibiri bishize.
Iragena avuga ko yari amaze imyaka 11 ari umujyanama w’ubuzima ariko akenshi akorera iwe mu rugo cyangwa mu ngo z’abaturage aho abasanga.
Ati “Hari nk’igihe umurwayi cyangwa undi ukeneye ubujyanama yazaga iwanjye turi nko kurya n’umuryango ugasanga biragoye, ugasanga utaye umugabo n’abana ku meza ugiye gutanga umuti.”
Kimwe na bagenzi be bo mu murenge wa Mutenderi bavuga ko byabagoraga batarubakirwa ibi byumba nibura byo kwifashisha mu kwakira abaturage bakeneye ubujyanama mu buzima cyangwa ubuvuzi bw’ibanze mbere yo kujya kwa muganga.
Mechak Uwizeyimana twasanze umujyanama w’ubuzima amaze kumupima amusangamo Malaria amuha n’ibinini.
Uwizeyimana yabwiye Umuseke ko yishimiye kuba ubu hari aho aba yizeye gusanga umujyanama w’ubuzima kuko ubundi byasabaga kumusanga iwe, wasanga adahari bikaba ikibazo.
Ati “Mu gihe wajyaga iwe ukamusanga nko mu gikoni ugasanga arakunyuzaho inkono ukabona atari byiza, ubundi nk’ubu imyaka yeze ugasanga mu nzu haruzuye akakwakirira hanze. Ariko ubu urabona ko ikibazo cyakemutse bafite aho bakorera.”
Ibi byumba aba bajyanama b’ubuzima bubakiwe byavuye mu gitekerezo cy’abaturage ubwabo babisabye. Maze muri Army Week bafatanya n’ingabo kubyubaka mu midugudu yose igize Umurenge wa Mutenderi.
Igikorwa cyatangiye no mu yindi mirenge y’Akarere ka Ngoma.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma