Digiqole ad

Nyamasheke: Kugabanuka kw’isambaza mu Kivu byateye bamwe bajya Uganda

 Nyamasheke: Kugabanuka kw’isambaza mu Kivu byateye bamwe bajya Uganda

Kaningini zafashwe zari zikiri mu bwato

*Imitego itemewe mu Rwanda mu burobyi bw’isamba yitwa Kaningini iri mu yatumye isambaza zibura,

*Abajya Uganda ngo bajyana n’abana ba bamwe mu baturanye,

*Akarere kahagurukiye iki kibazo cy’imitego itemewe.

Nyuma y’uko abaturage bo mu Karere ka Nyamasheke bamaze igihe kinini bataka ko babura isambaza, aho bashinja bamwe mu bayobozi b’abarobyi gukoresha imitego iteme, ubu kubera kugabanuka kw’isambaza mu Kivu hari bamwe bagiye kurobera muri Uganda.

Kaningini zafashwe zari zikiri mu bwato
Kaningini zafashwe zari zikiri mu bwato

Imitego yitirirwa izina ry’Umukongomani rya Kaningini  igurwa amafaranga ibihumbu 400, ngo izanwa n’abambuka bakajya mu igihugu cya Congo yo n’indi mitego yitwa Umubembe yose ngo yambutswa mu buryo bwa magendu.

Umusaza Simbisi Silas  w’imyaka 66 aganira n’Umuseke kuri iki kibazo, yavuze ko umusaruro w’isambaza wabuze ari na yo mpamvu  hari bamwe mu bitwikira ijoro bakarobesha imiraga (imitego) yica isambaza ntoya ndetse ngo bitewe n’utwnge dutoya iba ifite, n’amagi y’amafi ntuyasiga.

Simbizi ati: “Twe kuva kera twaryaga isambaza ariko ubu zirabona umugabo zigasiba undi. Bamwe bajya muri Uganda aho baroba bakunguka, ariko banatujyanira abana ari na cyo kiduhangayikishije.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamali Aime Fabien yabwiye Umuseke ko bahagurikiye abo bangiza umutungo kamere w’igihugu.

Ati: “Turagira ngo tubwire aba baroba ko bagengwa n’amategeko y’u Rwanda, ku by’izi Kaningini na zo tugiye guhangana n’aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro bagatokoza akarere kacu. Twabasaba ko bajya batanga amakuru ku gihe, ariko abahunga bo byaba biterwa n’uko ari amatiku ari hagati yabo (abarobyi) ntabyera ngo de.”

Yavuze ko nk’Ubuyobozi, bagiye kubahumuriza hakaba inama hagati y’abarobyi n’abayobozi kandi ngo bidatinze bamwe bazafatwa.

Imiraga irenga 50 ibarirwa agaciro ka miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda,  yafashwe n’inzego z’umutekano.

Abaturage bamwe bavuga ko hari uko abarobyi bahabwa imiraga n’abayobozi bamwe na bamwe b’abarobyi  aho ngo aguha umuraga akagutegeka kumuha amafaranga ibihumbi 200000 kugeza ku bihumbi 400000.

Hari n’abarenza miliyoni bagura iyo miraga kuko ngo bamwe bagurisha amasambu n’amatungo kugira ngo babone iyo miraga ya Kaningini cyangwa Umubembe.

Imiraga irahenda kuko ifata isambaza ziri no muri m 12
Imiraga irahenda kuko ifata isambaza ziri no muri m 12
Ahambukirwa n'Abanyarwanda bagafatanya n'Abanyekongo kwangiza umutekano w'amazi y'u Rwanda
Ahambukirwa n’Abanyarwanda bagafatanya n’Abanyekongo kwangiza umutekano w’amazi y’u Rwanda
Mayor Kamali yamaganiye kure abatuma abandi bahunga ikiyaga bakajya Uganda
Mayor Kamali yamaganiye kure abatuma abandi bahunga ikiyaga bakajya Uganda

Photos: N F Nelson©Umuseke.rw

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish