Huye: Umushinga uvuga ko wavanye mu bukene bukabije abantu 2 500
Mu muhango wo kubaziturira inka zivuye ku borojwe mbere ubuyobozi bw’umushinga APROJUMAP bwatangaje ko bwishimira ko mu gihe bumaze mu bikorwa byo gufasha abakene kuzamuka hari abagera ku 2 500 bavuye mu bukene bukabije kubwo kubakirwa inzu no korozwa amatungo. Bamwe muri bavuye mu bukene babitangamo ubuhamya.
Kuri uyu wa kabiri mu mirenge wa Kinazi na Rusatira imwe mu yo uyu mushinga ukoreramo abaturage 22 batishoboye bazituriwe inka na bagenzi babo bazorojwe n’uyu mushinga ubu bakaba baravuye mu kiciro cy’abakene cyane.
Vestine Mukandida wo mu murenge wa Rusatira avuga ko atarafashwa kuva mu bukene yahoranaga umujinya, akumva nta kiza kiba mu Rwanda n’abaruvuga ibyiza babeshya.
Mukandinda ati “Nabaga ku gasozi urebye, ntagira icumbi, nta mwambaro nta na kimwe, natinyaga kujya aho abandi bari. Uyu mushinga waranyegereye uranyubakira uranyoroza ubu meze neza navuye mu bukene bukabije.”
Eugene Niyigena Umuhuzabikorwa w’umushinga APROJUMAP avuga ko icyo bashishikariza abaturage cyane cyane abakennye ari ukwishyira hamwe bakishakamo uko bava mu bukene ntibumve ko baheranwa nabwo bagaharanira kubwivanamo.
Buri mwaka tariki ya 17 Ugushyingo ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ubukene, kuri uyu wa 6 Ukuboza nibwo APROJUMAP yahisemo kuwizihiza mu mirenge ya Rusatira na Kinazi muri Huye aho batanga ubufasha ku bakene burimo; inka, inzu, amashuri y’abana n’ibindi.
Uyu mwaka hariho insanganyamatsiko ivuga ngo “ubukene burahunga iyo abantu bishyize hamwe mu kuburwanya.”
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye