Episode 13 …nakomeje kugira ibyishimo, ubwo natangiye kujya nshuruza cyane nka 5000 Rwf ku munsi, nabara nk’inyungu nkabona ni nka 2000 Rwf nkumva birimo neza! Eeeh, rimwe byarantunguraga nkanayarenza nkumva courage ziriyongereye! Ukwezi kwashize nishyuye inzu ndetse byageze mu gihembwe hagati narishyuye na minerval yose nari nsigaje !! Ntacyadushimishaga jye na James nk’icyo! Ubwo igihe […]Irambuye
Episode 12 ……uwo munsi ibyo nasanze biga nabaga nsa n’ureba film, kuko ntari nakagera muri mood yo kwiga neza, kubera ko na none bari baransize byarangoye guhita njyana na bo! Ubwo amasaha yo kujya kurya yageze, ba James bantegereje hanze tujya refec (refectoire) kuko saa sita nari nemerewe kurya mu kigo! Ubwo twahise tuzamuka tugezeyo […]Irambuye
Episode 11 ….Namanutse hepfo gato, ubwo bwari busa nk’ubwahumanye ndakomeza ngera ahantu hari urusengero ninjiramo ariko mu by’ukuri sinari ngiye gusenga ahubwo yari gahunda yo kubona aho nirarira bugacya ngakomeza! Ubwo mpageze narinjiye nshyira igikapu hasi ndicara nubika umutwe nkuri gusenga ndasinzira dore ko nari maze iminsi ntasinzira! Nakangutse, sinzi unkozeho ndebye mbona abantu bose […]Irambuye
Episode 10 … Ubwo ibitekerezo bikomeza kwiyongera! Amasaha yakomeje kwicuma ndetse butangira kwira dufata icyimezo cyo gukatisha ticket tukerekeza i Kigali, ubwo twafashe imodoka ya saa moya jye na James twageze Nyabugogo saa mbiri n’igice nsezera James mfata busi, ngeze mu rugo nsanga ni jye jyenyine mfata urufunguzo aho twarusigaga ninjira mu nzu nshana amatara […]Irambuye
Episode ya 9 … Aba aragafunguye atangira gusoma nk’usoma ibaruwa yanditswe na Matayo! On 4th from Cadette to James, ndabizi ko nta magambo menshi nakubwira, gusa igitumye nandika kano ga short message n’ingingo z’umubiri wanjye zantegetse gukora icyo zinsaba, ndabizi ko n’ubundi ntacyo ndamira, ariko imbaraga zawe zatumye mfata agapapuro nkandika amagambo nk’aya ngaya! Ndazi […]Irambuye
…Jyewe – Kabisa twishimiye kubamenya! Ubwo bahise barebana basa nk’aho batunguwe ! Bose – Wow! Marlene – “Natwe twishimiye kumenya Eddy na James!” Tukiri aho, Animateur aba amanutse nk’iya Gatera, duhita twibwiriza icyo gukora !! Ubwo twahise dutandukana nta we usezeye murabizi iyo Animateur atejemo, uwo mwari muri kumwe wigira nk’aho utamuzi, nta kindi kitari […]Irambuye
….Jyewe – Eeeh! Nanjye buriya wasanze ari bwo nkihagera! James – “Bro, ushobora kuba uri umwana mwiza. Uzi ko wanyakiriye nkagira ngo usanzwe uhiga!” Jyewe – Oyaa! Ni bwo nkiza nanjye! None se wahabonye gute!? James – “Byanyobeye, gusa wenda tuzakomeza tumenyere!” Ubwo twakomeje kwiganirira hashize akanya Animateur aza kuturyamisha, turaryama mu gitondo kare kare […]Irambuye
Episode 6 … Jyewe – Ni ukuri nanjye sinzahwema kubabera umwana mwiza, nzagerageza gukomeza kwibuka aho navuye bitume nkora cyane, kandi Imana izabampera umugisha! Sandra – “Waoow! Ntiwumva! Eddy, humura Imana yabonye ko bigomba kuba gutya izi impamvu!” Ubwo twamaze udufanta twari dufite, Sandra arishyura duhita dusohoka twerekeza mu rugo tugeze mu rugo Mama Sandra […]Irambuye
Episode 5 …kubera ukuntu nari naniwe sinigeze nkanguka nijoro cyangwa ngo ndote, nakangukiye rimwe nka saa yine za mugitondo!! Eeeh mbega kurara ahantu heza! Ubwo narabyutse ndinanura, nkiri aho mbona Mama Sandra arinjiye! Mama Sandra – “Yoooh! Mbese wakangutse? Nahoraga nza kukureba ngo ndebe niba wakangutse mbonye ugisinziriye ndakureka ngo ubanze uruhuke!” Jyewe – Uzi […]Irambuye
Episode 4 …ubwo nahise mfata utuzi nihumura mu maso ngo njye kwitaba uwo muntu ariko nagiye nshidikanya ko wenda atari jyewe ashaka, ndasohoka nkurikira Boss mbona antungiye urutoki muri ka ka Bingaro, ha handi nakubitiwe urushyi. Ubwo nashatse gusubira inyuma niruka ariko ndihangana mfunga umwuka ndagenda nsanga ni umukobwa wari wambaye agakanzu gato numva ndushijeho […]Irambuye