Igice cya 11: Eddy mu buzima bwo kurara mu rusengero, ishuri se arivuyemo? – “My Day of Surprise”
Episode 11 ….Namanutse hepfo gato, ubwo bwari busa nk’ubwahumanye ndakomeza ngera ahantu hari urusengero ninjiramo ariko mu by’ukuri sinari ngiye gusenga ahubwo yari gahunda yo kubona aho nirarira bugacya ngakomeza!
Ubwo mpageze narinjiye nshyira igikapu hasi ndicara nubika umutwe nkuri gusenga ndasinzira dore ko nari maze iminsi ntasinzira! Nakangutse, sinzi unkozeho ndebye mbona abantu bose batashye, hasigayemo jyewe, mpita mpaguruka mfata igikapu ndasohoka nkomeza kugenda!
Umunsi wose niriwe nzenguruka, ubwo ngera ahantu haberaga umupira ndicara nanjye ndareba, ariko mu by’ukuri umutima n’ubwenge byari biri kure! Sinzi ukuntu natekereje ngera kure, numva igitekerezo cyo kuzunguza utwenda narimfite mu gikapu Sandra yari yaranguriye nkabona udufaranga two kwirwanaho, ubwo nahise mfungura igikapu nkuramo amapantaro abiri n’udupira mpagarara aho hafi, abantu bakajya banshaho ari na ko bitegereza, ariko ntihagire n’umbaza! Bose bashize ku kibuga ntanumbajije, nsubiza mu gikapu ndagenda, ubwo bwarije na none nsubira ha handi ku rusengero bararaga basenga, ariko murabizi icyatumaga njyayo kwari ukugira ngo mbone aho ndara nere kurara ku muhanda.
Ubwo nkigerayo nakomeje kubika umutwe ngo nsinzire ariko biranga, nanjye nigana abaririmba nshiduka ndi guhimbaza bwarinze bucya numva nabikunze mfata igikapu ndasohoka ngeze ku muhanda nongera gufata twa dupantaro tubiri n’udupira mpagarara aho hafi, ubwo hashize akanya umusore wari unyuzeho yitegereza imyenda nari mfite araza afata ipantaro imwe arayitegereza!
Umusore – “Ino pantaro ni angahe se sha petit!?”
Jyewe – Ni Frw 3000 boss!
Umusore – “Uuuh 3000rwf se ino pantaro irakamwa!!?”
Jyewe – Boss, ariko ni orginal rwose !
Umusore – “Keretse nuzimpa ari ebyiri nkazigurira petit frere nkaguha 3000rwf !!”
Ubwo nahise nibuka ko Sandra buri pantaro imwe yayiguze 10 000rwf numva nongeye kubabara mba ndamubwiye!
Jyewe – Oya Boss, zose basi mpa 5000rwf.
Umusore – “Eeeh 4000rwf ntuyarya!??”
Jyewe – Oya Boss uzuza inote imwe ya 5000f kabisa ugurire petit frere wawe!
Umusore – “Eeeh, ni uko mbonye ari twiza naho ubundi, nako pfa gufata sha!”
Jyewe – Murakoze boss!
Ubwo numvise nishimye cyane mpita njya mu ka restora kari hepfo gato mfata ibiryo bya 300rwf ndangije ndasohoka, ubundi ndeba utundi twenda mfata mu ntoki ntangira kuzenguruka, uwo munsi bwije ngurishije n’udupira tubiri bampa 3000rwf nongera kuri ya 4700f nari nsigaranye aba 7 700rwf bwari bwije nsubira ha handi ku rusengero kuko basengaga buri gihe, njya kurarayo dore ko numvaga noneho ntangiye gusinzira, aho ubwo numvaga ngiye imbere y’Imana, nk’uko nari maze kubimenyera mu gitondo kwari ukujya kuzunguza utwenda nari mfite na none ! Uwo munsi noneho naratunguwe kuko nasigaranye utwenda nka tubiri gusa ndetse na 16 000rwf yose! Mpita njya ahantu hamwe bafunguraga amabalo y’imyenda nanjye njya gutoranya ntanga amafaranga nari nakuyemo yose ubundi bampa amapantaro nk’atandatu n’udupira nka dutanu kuko yari imyenda iciriritse, nshyira mu gikapu ubundi nigira ku rusengero mu gitondo nkomeza akazi!
Aho noneho nari maze no kumenya gutereta abakiliya cyane, mbega muri make nari maze kumenyera akazi! Usibye ko nageraga aho nkananirwa nkagwa agacuho, ariko nageragezaga gushaka akanyungu gake ngo ndebe ko wenda narya rimwe ku munsi, ubwo nakomeje kugerageza uko nshoboye umunsi umwe numva kujya gucururiza Nyabugogo binjemo mba ndamanutse ngezeyo nkuramo imyenda ntangira gukatakata sinari nanamenye ko abanyeshuri batangiye kuko nasaga nk’uwabyikuyemo!
Ubwo ngakomeza kubitekereza numvise ntangiye kujya kure mba ndahindukiye ngwira umusore umwe aba aransunitse, ibyo nari mfite byose birabarara ntangira gutoragura nubuye amaso ngo nsabe imbabazi uwo twakubitanye amaso ntungurwa no gusanga ari James!
James – Yeeee, ooooh! My God, eddy, ni wowe!? I’ m sorry Bro.”
Jyewe – James ni jyewe Bro.
James – “None se ko uri hano koko!?”
Jyewe – Sha nyine ni uko byagenze pe!
James – “Bro, nyine naje iwanyu bambwira ko ngo utakihaba ndetse banyima n’amakuru y’aho wagiye. Bro, kukubona hano bimbereye ikindi kibazo!!”
Jyewe – Bro, nta kundi. Gusa, ni ubuhamya bukomeye!
James – “None se ko uzunguza imyenda, ubu kwiga byararangiye warabyibagiwe?”
Jyewe – Nyine nta kundi, ubu nibwo buzima ntangiye !
James – “None se uri kuba hehe?”
Jyewe – Bro, wowe jya ku ishuri, buriya tuzongera!
James – “None se waje tukajyana ko ndi kumwe na Papa, ari we unjyanye, tukamubwira uko bimeze ko nzi ko yagira icyo akora!”
Ubwo nahise ntekereza byinshi, nsubiza amaso inyuma mpita mubwira.
Jyewe – Bro, ihangane ujye kwiga! Imana nibishaka tuzongera! Kandi uzashyiremo courage uzajye uzirikana aho unsize!
James yahise akora mu mufuka amfumbatiza ibintu!
James – “Rero wihangane kandi humura ndahari nizere ko ugifite aka nomero kanjye, njyanye telephone ku ishuri!”
Ubwo nahise muherekeza tugeze mu nzira hari uwantangiye ashaka ipantaro, James dutandukana gutyo, ngira amahirwe uwo muntu ahita angurira amaze kugenda narebye bya bindi James yampaye nsanga ni 15 000rwf, numvise ntunguwe cyane!! Byarandenze muri make, ikintu cyanjemo bwa mbere ni ugushaka akazu nabamo ariko na byo nkumva bitavamo, kuko n’ubundi hari byinshi ntari kubona mpita mbyirengagiza nkomeza kuzunguza utwenda! Iminsi yaricumye ari na ko noneho ngenda menyera akazi neza! Twa dufaranga James yari yampaye naranguyemo utundi twenda ku buryo nari ntangiye kujya mbika 25 000rwf, ubwo hari ku mugoroba umwe ngiye kurara ha handi ku rusengero nsanga harafunze mbajije bambwira ko urusengero rutagikora. Oohlala!!
Ubwo nicara aho hafi nubika umutwe ntangira gutekereza ukuntu nzakomeza kubaho muri ubwo buzima numva nongeye gutekereza kwiga! Ubwo natekereje uko byagenda, mba mfashe umwanzuro ko najya ku ishuri basi n’iyo nakwiga igihembwe kimwe ariko umutima ukaruhuka!
Ubwo nibwo napanze kujya ku kigo bari bampaye nubwo hari hashize igihe abandi batangiye, mu gitondo nta kindi kwari ukujya mu Ruhango ndiyaranja nshyiramo agakweto nari naranze kugurisha n’utwenda tumwe nari nararanguye njya Nyabugogo mfata ticket yo mu Ruhango mba nicaye mu modoka ndatuza! Irahaguruka ndagenda.
Ubwo nageze ku kigo bari bampaye ha handi n’ubundi James yari ari, mwibuke ko bari baduhaye ibigo bimwe usibye section! Mpageze ninjiramo abambonaga bose bagatungurwa! Bakaza kureba umunyeshuri uje kwiga nyuma y’abandi!
Ubwo narakomeje ngera kuri Direction nsanga Directeur ntawuhari, nicara aho hafi ngo mutegereze! Hashize nk’isaha mbona undi mugabo wagaragaraga nk’umuyobozi araje aba arambajije!
We – “Niko sha, none se nawe uje kwiga!?”
Jyewe – Yego nje kwiga!
We – “Uuuh, ko watinze se?”
Jyewe – Nagize utubazo dutandukanye muranyihanganira!
We – “Yewe sinzi rwose niba umwanya wawe ugihari! Ufite lettre ya orientation yawe se?”
Jyewe – Yego ndayifite!
We – “Zana turebe se?”
Ubwo nahise nkora muri bag muhereza ibaruwa bari barampaye inzana kwiga aho ngaho nagize amahirwe sinari narayitaye! Maze kuyimuhereza ahita ambwira!
We – “Ubusanzwe iyo umunyeshuri aje yarakerewe azana n’umubyeyi agasobanura impamvu ! None wowe uje imbokoboko! Urasubirayo rero uzane umubyeyi, cyangwa ukurera!”
Jyewe – Mumbabarire ni ukuri nanjye si jye! Rwose nagize ibibazo!
We – “Zana nomero z’iwanyu mbahamagare!”
Jyewe – Ntabo ngira mwihangane!
We – “Uuuh, nta babyeyi ugira?”
Jyewe – Oya ntabo!
We – “None se nta n’ukurera!”
Jyewe – Ntawe!
We – “Yampaye inka! None se urabona uziga gute mwa?”
Jyewe – Nzagerageza uko nshoboye n’Imana izamfasha!
We – “Ngaho ngwino muri bureau umbwire neza!”
Ubwo yahise afungura direction mpita menya ko ari Directeur tugezemo ndicara!
We – “None se sha, ngo bari baguhaye kwiga Construction?”
Jyewe – Yego!
We – “None se ufite ibikoresho?”
Jyewe – Nimunyemerera kwiga nzajya mbishaka buhoro buhoro!
We – “None se uzanye amafaranga y’ishuri?”
Jyewe – Nzanye make!
We – “Angahe se ubwo?”
Jyewe – 20 000rwf.
We – “Eeeh, ubu se koko wa mwana we! Ubu wowe uziga gute?”
Ubwo naracecetse ndatuza na we ariyumvira hashize akanya aba arambwiye!
We – “Rero usanze imyanya yo kuba mu kigo yararangiye, abandi bari kuza nyuma bari kujya kuba hanze! Ubwo rero n’ubwo ntumva uburyo uziga, n’ubwo wakwiga uzajya uba hanze y’ikigo wicumbikire!”
Jyewe – Yego, murakoze!
We – “Ngaho jya gutanga imyirondoro, utange n’ayo mafaranga make yawe, ubundi wishyure na uniform byose urare ubirangije, ejo uzatangire kwiga!”
Jyewe – Yego murakoze!
Ubwo narasohotse ngeze ku muryango nsanga James yicaye ku muryango yambaye uniform nyine ubona yaramenyereye ikigo ahita ampobera.
James – “Eddy, Bro, none se uraje? Nkubonye winjira hano mpita nza kugutegereza!”
Jyewe – Ndaje Bro, ariko sinzi tu!
James – “Bakwemereye se?”
Jyewe – Yego Bro, ariko ubu ngiye kuba hanze y’ikigo!
James – “None se, ubu urabaho gute?”
Jyewe – Nta kundi ariko uko biri kose ndagerageza nibura nige ukwezi kumwe!
James – “Banza ujye kwa Animateur nuvayo uransanga hano!”
Ubwo nahise njya muri bureau ya Animateur banyaka ibyo nagombaga gutanga byose, ubundi bambwira kuba ngiye muri class ndasohoka nsanga James ari kumwe n’abandi basore babiri ndabasuhuza!
James – “Uyu mu Bro wanjye yitwa Eddy, yaratinze none bamuhaye externe, mumufashe mube mubanye wenda mu gihe tugishaka inzu!”
Ubwo nagize amahire ya mbere abo basore bahita bemera batazuyaje, ubwo bahita banjyana kunyereka aho class nari gutangira kwigamo yari iri bambwira ko baza kuza kundeba amasaha yo gutaha ageze! Ubwo ku yindi nshuro na none nishimira kongera kwicara ku ntebe y’ishuri………
Ntuzacikwe na Episode ya 12 ……………
UM– USEKE.RW
14 Comments
Njye nsoma iyi story nkarira, is it true story or theatre?
joko kimwe nange kandi ndumugabo harigihe nigeze kugira life nkiyo gato ubu bitumye nibuka byinshi nange amarira araza ariko uko biboneka kose bizarangira neza kabisa.
Buri Munyarwanda wese niba yasomaga iyi nkuru
Iyi nkuru irababaje ariko iratanga isomo ryo kwihangana no kumenya icyo ushaka kugeraho ukakigeraho. ariko uyitanga ajye ashyiraho ikindi gice kuko muratinda cyane. gusa ninziza bravo ku museke
Rwose abantu batekereje iyinkuru nabantu babagabo kabisa ibi byigisha benshi cyaneeeeee byerekanako kugera kure siko gupfa
iyi nkuru irambabaza cyane nyisoma ndira kdi sintareka no kuyisoma!!! niyo yaba atari inkuru mpamo ariko bibaho muri societte dutuyemo.
oya nasomye ibice byose nararize mwumve ngo nararize ariko haricyo mpora nibaza niba iyinkuru ari ayanyayo cga niba ari movie ntabwo byumva ntabwo narinziko habaho ubuzima nkubu pe!!! ntimunyumve nabi gusa birarenze, ikindi numva shaka kureba uyumuntu Eddy niba ujya ureba izi comments uzagerageze kumusozo wubu buzima bwawe uzanyiyereke please???!!!
Iyinkuru irandijije cyane rwose umuseke murakoze cyane ariko ntimugatinde kuduha igice gikurikira
mwambabariye mukanyajya musohora nibura uduce tubiri koko please
Murakoze cyane, ariko mutinda gusohora ikindi gice, rwose mujye mwihangana mugisohore vuba.
MANAWE!EDDY ARANDIZA KUBURYO BINTERA IKIBAZO KANDI NTWITE.KANDI KWIHANGANIRA KUTAYISOMA BYARANANIYE.
EDDY IMANA IZAMFASHE UBE UBAYEHO NEZA BASI.
Rwose iyi nkuru irababaje cyane kandi irimo ninyigisho ikomeye yokwihangana.Imana ibahe umugisha. Murakoze
YEWE KUGERAKURE SIKO GUPFA GUSA ABANTU BARIKWIBAZA NIBA IYINKURU ARI MPAMO CYANGWA ATARIMPAMO NDABAMENYESHA KO IBIBIBAHO BIHUYE NEZA NEZA NUBUZIMA BWAMBAYEHO GUSA IMANA ISHIMWE KO YANGIRIYE NEZA NA EDDY IZAMUTABARA ARIKO RWOSE UBUZIMA NKUBWO BUBAHO CYANE GUSA IYOBIKUGEZEHO WUMVA USA NKURI MUNZOZI INAMA NAGIRA UMUNTU WABA URI MURIYI SITUATION UBU NUKWIRINDA KWIHEBA NO KWISHORA MUNGESOMBI NKUBUSAMBANYI URAMUTSE URIGITSINA GORE CYANGWA IBIYOBYABWENGE UBAYE URIGITSINA GABO KUKO IYO UBAYE IMBATA YIBYO BYOMBI BIKUJYANA KURE YIMITEKEREREZE YAKIMUNTU IKIRUTABYOSE UBUNDI UKIMIKA IMANA MURIWOWE UBUNDI UKIGA KWAGURA IBITEKEREZO URUGERO NKA EDDY URUMVA YATEKEREJE KUGURISHA TUMWE MUTWENDA YARABITE ABASHA KUBONA IGISHORO UBUZIMA BURAKOMEZA NDIBUKA NANJYE NAFASHE IMYENDA YANGE DOREKO NARI MFITE MYINSHI NKORA AKADUKA GATO MBASHA KUBONA IGISHORO NYUMA NAJEKUVAMO UMUCURUZI UKOMEYE NDIGA NDARANGIZA NA KAMINUZA YEWE. NARANGIZA NSABA ABARI MURUBUBUZIMA KWIHANGANA BAKEGERA IMANA NAYO IZABATABARA ARIKO BAKURE NAMABOKO MUMUFUKA KUKO IYO URIYE ICYO WAVUNIKIYE NIBWO WONGERA KUMVA WIGIRIYE IKIZERE CYEJO HAZAZA ABARIKURIZWA NIYINKURI BIHANGANE AHUBWO BASABIRE ABARI MUBIBAZO MURAKOZE.
ko nagerageje gushakisha igice cyambere cya story Eddy none bikaba byanze!! Ntawandusha akambwira uko nayi searchinga??
Comments are closed.