Digiqole ad

Igice cya 9: Eddy na James barikura bate imbere ya Animateur usanze biteretse inzoga? – “My Day of Surprise”

 Igice cya 9: Eddy na James barikura bate imbere ya Animateur usanze biteretse inzoga? – “My Day of Surprise”

Episode ya 9 … Aba aragafunguye atangira gusoma nk’usoma ibaruwa yanditswe na Matayo!

On 4th from Cadette to James, ndabizi ko nta magambo menshi nakubwira, gusa igitumye nandika kano ga short message n’ingingo z’umubiri wanjye zantegetse gukora icyo zinsaba, ndabizi ko n’ubundi ntacyo ndamira, ariko imbaraga zawe zatumye mfata agapapuro nkandika amagambo nk’aya ngaya! Ndazi ko James kuri jyewe ari uwundi wundi ariko ngufata nk’umuntu namenye kandi ntazigera nibagirwa! Mu by’ukuri uwo twari kumwe ejo nta ntwaro yari afite yo kukubuza kunyegera ndetse nta nkingi mbona yatuma utaza unsanga! Ahuwo byambereye ingabo n’imbaraga, ubwo wowe na Bro wawe Eddy mwagaragaje ubutwari bwo kwitwara uko benshi batatekerezaga igihe twari muri Cantine! Ndakwinginze tuza muri wowe kandi wumve ko mpari ngo nguhumurize! Plz James mbabarira ku byabaye, nanjye si jye ni uko nabuze icyo nkora ngo nkurengere! Yours Cadette!

Ubwo James yarangije gusoma nanjye nteze amatwi turarebana mpita mukora mu ntoki ariko mbona ntabwo abyumva neza atangira gusubira inyuma ngo asome neza ibyo Cadette yanditse gusa muhumuriza muvana mu nzozi yari arimo mwereka ko ari ukuri!!

Jyewe –  Bro, wikwirirwa usubiramo, komereza aho ahubwo usubiza!

James – “None se nkore iki my Bro?”

Jyewe – Hari icyo utumva se! Imiryango irakinguye! Tambuka winjire wemye!

James – “Eeeh, Bro ubu se nsubize??”

Jyewe –  None se  urabona udasubije byagenda gute?

James –  “None se Bro, ko ntazi amagambo y’urukundo nakabwiyemo uno mwana w’umukobwa, ko mukunda kandi koko nari mbonye amahirwe yo nkwinjira mu mutima we wa mugani wawe?!”

Jyewe – “Eeeh, ok. Ngufashe iki se Bro!?

James – “Nyine niba hari amagambo wambonera yamubwira uko merewe kabisa wamfasha!”

Jyewe – Uuuh, amagambo se? Ok. Reka tujye douch nituvayo ndayishakamo ndebe ko biza! Gusa ndabizi neza ko umukunda kandi nzi byinshi bikurimo! Nituvayo ndabikora!

James –  “Waba unkoreye kandi urabizi ko ari wowe mfite hano uzi ibyanjye, Cadette ndamukunda.”

Jyewe – Hahhh! Nta kibazo turagerageza turebe ibizavamo!!

Ubwo twahise tujya Douch twambara bisanzwe duhita tujya class mfata agapapuro n’aka bic ntangira kwandika! “On 5th, from James to Cadette Cade, ntiwakumva uburyo nishimiye short messge yawe, ndabizi kandi bindimo ko ari wowe byishimo byanjye! Nakumenye ngukeneye kandi wanyinjiyemo utabanje gukomanga kuko wasanze nanjye nakinguye umuryango w’umutima wanjye!! Umunsi wowe na za nshuti zawe Marlene na Darlene mugira umutima wihanganira kwitwa abanyamitwe, mukagaragaza intimba yazanye amarira ku matama yanyu, byambereye igikomere ku mutima wanjye, nta wundi ushobora kunkiza uretse wowe mukobwa umutima wanjye ushaka! Cade, ndagukunda kandi ndagukeneye mu buzima bwanjye, igihe cyose uzabona amaso yanjye aguhanzeho binyibutsa umunsi wa mbere nkubona Cantine,  nabaye nk’ukubiswe n’umuriro, ibishashi by’ibyishimo birankongeza ndaka! Ubu nditara rimurika Cadette mu ijoro n’umunsi! Sinzi niba ntari mu nzozi ariko kuva ubonye aka gapapuro ndabyemeye ko ntari mu nzozi, Cade, mbabarira unkure mu gihirahiro! Your James!

Ubwo narangije kwandika James wari wampojejeho amaso buri kimwe nandika ariko na we agisoma ahita ambwira!

James – “Man, kabisa naragenze ndabona, ariko sinigeze mbona umuntu nkawe. Bro, uzi ko winjiye mu mutima no mu bwenge ukabona ibindimo byose!”

Jyewe – Hahhh, koko se?

James – “Reka wimbwira ahubwo numiwe! Gusa sinzi niba ari gusa, ushobora kuba werekwa!”

Jyewe – Hahhh, wapi man, urabona kakubereye se??

James – “Eeeh, ahubwo narimbye!!”

Jyewe – Ngaho akira rero wirwarize ukandikure ubundi ugahe uriya mwana w’umukobwa dutegereze ikizavamo!

James – “Ibyo na byo!”

Ubwo James yahise yandikura vuba vuba, ubundi na we akazinga kwa kundi icyari gisigaye ni ugutuma umuntu kandi nta wundi yari jyewe. Ibintu na none byambereye ihurizo rikomeye!

Ubwo yararumpereje nanjye ubwo nta kindi kwari ukujya kumushaka, feri ya mbere nagiye class yabo nsanga ntawurimo nkomereza kuri salle ngezemo nsanga bari kumva musics ndabyibuka nasanze bumva uturirimbo twabikoraga muri icyo gihe nka Mwana Yoyo ya Michel Loss, ndetse na Nyota Yako ya TID ni zo zari hit!

Nk’ibisanzwe Cadette yari ari kumwe na Marlene na Darlene, ndabasuhuza sinzi aho imbaraga  zavuye mba ndamufashe mujyana ku ruhande!

Jyewe – Cade, bite se!?

Cadette – “Ni byiza Eddy, urantunguye sinari nzi ko uvuga!”

Jyewe –  Uuuh, uratunguwe se?!!

Cadette – “Hahhh,  iyo uvuze utungura benshi!”

Jyewe – Ok, byiza cyane wenda uraha agaciro igitumye mvuga!

Cadette – “Uuuh ibyo byo! Ni ukuri ntubeshye!”

Jyewe –  Okey! Noneho ndi hano kubera James wampaye kano gapapuro gato ariko kavuze byinshi kuri we! Ugasome witonze kandi yakandikanye imbaraga zirenze ize! Nubwo ntazi ibirimo ariko nanjye naje ndemerewe !

Cadette yahise atangira kubunga uturira mu maso mpita mbona uko afata James mu buzima bwe!!

Cadette – “Eddy ntacyo nakubwira gusa urakoze!”

Jyewe –  Nawe urakoze kunduhura umutwaro!

Ubwo Marlene na Darlene babonye Cadette ahindutse bahita bamwegera nanjye mbona umwanya wo gucaho ngeze hanze ndiruhutsa nkomeza nsanga James aho nari namusize class ngezeyo mukora mu ntoki  ndamuhumuriza dore ko yari yahangayitse, iryo joro yaraye adasinziriye muri make yandaje ijoro ariko nakomeje kubona imbaraga ziva mu rukundo kuva uwo munsi mpigira kuzaba nanjye umunsi umwe mu rukundo!

Umunsi wakurikiyeho nashidutse ubintu byabaye ibindi! Cadette yari azi ubwenge ntiyiriwe asubiza James  ahubwo yavuye mu magambo ajya mu bikorwa by’urukundo! Nibwo rimwe na rimwe naburaga James nkabona aje iminwa yahehereye namubaza aho avuye akisetsa! Bikanshanga! Nabimenye neza umunsi twagiye gukina hanze y’ikigo James ankatana ahantu aba anguriye ka primus rya cupa rinini rimeze nk’ikibindi! Nibwo bwa mbere nari ndisomyeho!

Ubwo nari natunguwe namwe murabyumva, James aba arambwiye!

James – “Bro, ndagira ngo ngushimire ko wabikoze!”

Jyewe –  Ibiki se Bro? Nijye nakoze primus se??

James – “Wapi man, ni wowe wabaye ikiraro kinganisha ku byishimo mfite uyu munsi. Bro, ubu ndi mu rukundo jye na Cadette kandi byose ntekereza ko ari wowe ! Inama wangiriye zanyeretse ko uri uwundi wundi kuri jyewe!!  You are my Brother wabyemera utabyemera!! Ahubwo baguhe akandi ga primus gahuzamiryango wumve umerewe neza!”

Ubwo jye nari natangiye gusinda !! Gusa numvise nishimye tukiri muri ubwo buryohe, Animateur aba atuguyeho. Eeeh!  Noneho numvishe aho nagendeye ngeze iwabo wa Ndabaga! Tukimukubita amaso twatangiye guhisha amacupa ariko biranga biba iby’ubusa yari yatuvumbuye!

Animateur –  “Eeeh, mugumishe ku munwa! Niko sha! Kuva ryari muza kunywa inzoga hano mu kabari?”

Jyewe –  Mutubabarire rwose ni ukuri nako ntituzongera!

Animateur – “Ngo iki! Ko urya indimi sha! N’ubundi byabarangiranye mugomba kuzinga ibyanyu mugataha!”

Jyewe – Oya wee! Animate, ni ukuri munyirukanye ntaho naba nkigiye ni ukuri tubabarire!

James – “Animate, rwose, ihangane utubabarire irya none! Nawe ariko baguhe kamwe!”

Guys, James noneho naramurebye n’ubwoba nari nifitiye numva namupima ingumi ariko nkomeza gutakamba! Yewe ndanapfukama! Aho niho naboneye ko burya hari byinshi umuntu akora yirengagije iby’ejo hashize ndetse n’ejo hazaza ariko ugashiduka wabyisanzemo! Byatumye nitekerezaho ndetse mbona koko ahantu ndi ntagakwiye kuba mpari, gusa byose byabaye nta n’umwe wabipanze!

Animateur – “Harya sha wowe eddy, siko witwa!”

Jyewe – Yego ni ukuri Animate! Mutubabarire rwose!

Animateur – “Wa mushiki wawe muhamagare?”

Jyewe – Oya wee! Animate, ni ukuri mbabarira!

Animateur – “Kwanza banza umpe nomero ze muhamagare wumva!”

Jyewe – Oyaaa, oya! Ni ukuri mbabarira sinzongera!

Ubwo nakomeje gutakamba, uko biri kose twaciye bugufi bishoboka ! Hashize akanya Animateur ariyumvira aba aratubwiye ngo tugende ariko azadukuraho 10 points muri conduite. Ubwo natwe si ukwiruka twagiye nk’abakurikiwe twisanze mu kigo. Kuva uwo munsi nacishije make ngarukira hafi nitekerezaho jye na James duhindura imico. James iyo yabaga ari kumwe na Cadette jye nabaga ndi class niga naruha ngashushanya ari na ko abenshi bakundaga kunyibazaho cyane ariko nkabigira ibisanzwe!

Ntibyatinze twakoze tronc commun turataha nongera kwishimira mu muryango mwiza wa Sandra na Mama we, aho niho namenyeye byinshi, ha handi najyaga no gusura James n’abandi bana twiganye ngataha igihe nshakiye ariko sinkabye! Mbega byari byiza pe! Nari mbayeho neza numva icyizere imbere yanjye, ntibyatinze amanota yarasohotse ubwo Sandra ahamagara ku kigo ngo abaze amakuru yanjye!

Ubwo twese twari muri salon tubona Sandra yitereye hejuru natwe twiterera hejuru tutazi n’ikibaye!! Nyuma nibwo yatubwiye ko natsinze! Ntiwakumva ibyishimo byari bira aho hantu! James ni we wamenye iby’iyo nkuru mbere ubwo umunsi wo kujya gufata ikigo i Nyanza wahuriranye n’uko Sandra yari bujyane na Mama we iwabo w’umusore bari hafi kurushingana wari utuye i Nyamagabe, biba ngombwa ko tugomba kujyanirana bakansiga i Nyanza! Mpita mbwira James na we ngo tuzajyane!

Ubwo umunsi warageze ndazinduka nambara utwenda twiza  murabizi iyo wajyaga ku kigo wizeho wagombaga kugenda n’ibikabyo! Nanjye rero sinari gutangwa  nambaye utwenda twiza dushya Sandra yari yaranguriye anshimira ko natsinze nsohoka muri chambre njya muri salon, hashize akanya Mama Sandra araza ansangayo yambaye umukenyero mwiza !

Jyewe – Eeeh, mama wacu wambaye neza!

Mama Sandra – “Uuuh urakoze mwana wanjye dore ngomba kwambara nkiriho!”

Jyewe – Eeeh humura ntaho uzajya Mama wacu!

Mama Sandra – “Eddy oya mwana wanjye ntawamenya umunsi nisaha, gusa uzazirikane ko ndi Mama wawe w’ibihe byose!”

Ayo magambo ya Mama Sandra numvise ankoze ahantu numva nshatse kumubaza impamvu ariko ndatuza! Sandra ahita asohoka na we yambaye agakanzu keza kagera hasi aransuhuza mubwirira ko yambaye neza aranyishimira ampa ibihumbi icumi (Frw 10 000) ngo nze kwitwaza ubundi turakinga twageze ku muhanda tuhahurira na taxis voiture yari kudutwara turayinjira tugeze Nyabugogo James wari udutegereje arinjira dufata umuhanda wo mu Majyepfo!

Bidatinze tuba tugeze i Nyanza twumvikana ko nkoresha phone ya James tukababaza aho bari, bakaza kudutwara tukagaruka i Kigali.

Ubwo twageze mu kigo namwe murabyumva n’abatarakuvugishaga icyo gihe baba bagomba kuza, ibyayi turagura n’amandazi birumvikana twagombaga kwihagararaho! Ubwo baduhereza ibigo byacu dusanga twese baduhaye ikigo kimwe usibye sections zari zitandukanye!! Ibyishimo byari byinshi ko twongeye kwiga hamwe! Ubwo ibyo birangiye dusohoka mu kigo tujya ku muhanda aho twari burindirire ba Sandra! Twahageze nka saa kumi, mba ndamuhamagaye arayitaba ambwira ko bagiye guhaguruka nanjye mubwira aho badusanga !

Ubwo dukomeza gutegereza hashize amasaha nk’abiri nongera gucishamo number ya Sandra, wapi numva ntayiriho! Ndongera bwa kabiri nabwo biranga ! Jye na James dutangira kwibaza uko byagenze! Ariko twishyira mu mutuzo , Ubwo twakomeje kurindira indi saha irashira ari na ko nanyuzagamo number ya Sandra ariko ikanga gucamo! ……

Ntuzacikwe na Episode ya 10…..

UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Mana yange birabe ibyuya ntibibe amaraso ndumva ibikoba binshitse pe!!!!

    • iyi episode iza hashize igihe kinganiki ese umuntu ashaka ibice byatambutse yabibona gute

      • Uzakande kuri search kuri main page wandikemo day of surprise, bizaza byose

      • kanda munsi ya title y’iyo episode ya 9 ahanditse na rouge ngo soma izindi urazibona zose.

        thanks

  • Ntuzatibwire ko hari icyo sandra yabaye ndakwiginze nsishaka kumva warasubiye mubuzima bubi weeee warugeze aharyoshye

  • oya weeeeeeeeeeeeeeeeeniba hari icyo babaye mubyihorere

  • birabe ibyuya weeeee!

  • hahahah igikuru niba ariwe byabayeho uyu ubyandika nuko ubu amezeneza uko sandra yaba yarabaye kose ntakundi nyine ariko uyu ariho.

  • Ko numva umutima undiye ????hoyaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee ntimutubwire Ko harikibi cyababayeho.

  • Mukoneze twumve suite

  • Man… Reka nkubwire uri uwa dange peee.. Ndakwemeye; uziko naryohewe bikaba byananiye kurekera gusoma di… Ahubwo zana n’utundi maze ngurebe ngo abanyarwanda barasoma babyanga babyemera… Mfite amatsiko wa mugani wa Nasson arenda kundenza impinga… Hinga ntegereze.. Uziko watuma umuntu avugishwa wa…

Comments are closed.

en_USEnglish