Digiqole ad

Igice cya 10: Sandra na Mama we ko bakomeje kutitaba Telefoni, Eddy arabigenza ate? – “My Day of Surprise”

 Igice cya 10: Sandra na Mama we ko bakomeje kutitaba Telefoni, Eddy arabigenza ate? – “My Day of Surprise”

Episode 10 … Ubwo ibitekerezo bikomeza kwiyongera! Amasaha yakomeje kwicuma ndetse butangira kwira dufata icyimezo cyo gukatisha ticket tukerekeza i Kigali, ubwo twafashe imodoka ya saa moya jye na James twageze Nyabugogo saa mbiri n’igice nsezera James mfata busi, ngeze mu rugo nsanga ni jye jyenyine mfata urufunguzo aho twarusigaga ninjira mu nzu nshana amatara ndeba utuntu natunganya ngo Sandra na Mama baze gusanga bihiye.

Ubwo nicaye mu gikoni nteka umuceri kuko ni wo wari kutandushya, nteka n’utuboga duke ubundi nshyiraho amazi ngo baze no koga kuko bari kuza bananiwe, ubwo ndarura nshyira ku meza ubundi mfungura televiziyo mba ndeba, saa tanu ziragera ntangira gusinzirira mu ntebe! Gusa nanga kujya kuryama ngo bataza kuza bakabura ubakingura.

Ubwo agatotsi karantwaye nongeye gukanguka ndebye ku isaha mbona ni saa munani z’ijoro! Ibitekerezo bitangira kumbana uruhuri! Rimwe natekerezaga ko wenda imodoka yaba yabapfiriyeho, ubundi ngatekereza ko baba barayeyo wenda nta network zihaba ariko kuko nzi ko nta mugeni urara kwa sebukwe nkumva icyo kiranze!

Ubwo nakomeje gutegereza bigera saa cyenda siniriwe njya ku meza ahubwo nerekeza muri chambre ngo nirambike amasaha abiri yarasigaye ariko mu by’ukuri sinigeze nsinzira, byari ibitekerezo gusa.

Mu gitondo nashigukiye hejuru mpita mbyuka ndasohoka, njya hepfo ku kabutike kari gahari mbwira umusore wakoragamo ngo antize telephone mpamagare ansaba kubanza kugura ama unites ndayagura ubundi nshishamo nomero ya Sandra ntungurwa nanone no gusanga ntayiriho. Ubwo narakomeje ndagerageza ariko kabisa biranga ndikubura nsubira mu rugo ndatuza nta kindi nari bukore, ubwo byageze nka saa tanu nta nkuru ya Sandra na Mama we.

Nicaye ku kabaraza numiwe numva umuntu akomanze, niruka njya gukingura nsanga ni umusore ariko ubona ko akuzemo araza aransuhuza ariko anyitegereza cyane turakomeza muha karibu muri salon.

Umusore – “Bite se musore muto!”

Jyewe –  Ni byiza!

Umusore – “None se wahoze hano?”

Jyewe – Yego rwose, navuye hano ngiye gushaka phone ngo mpamagare umuntu!

Umusore – “None se usanzwe uba hano!”

Jyewe – Yego!

Umusore – “None se ni wowe witwa Eddy!?”

Jyewe – Yego. Ni jyewe! Muranzi!?

Umusore – “Yego, Sandra yarakumbwiye!”

Jyewe – None se niba ufite nomero ye wayinyujijemo ko jye byanze kuva ejo kandi we na mama nababuze!

Umusore – “Uuuh ahubwo narinje kumurebera hano! Kuva ejo bakiva mu rugo, ndamuhamagara nkamubura! Ubu mvuye i Nyamagabe ari cyo kinzanye!”

Jyewe – Mana yanjye! None se ni wowe cheri we yari yaje kureba ejo?

Umusore – “Yego!”

Jyewe – Ejo twazaniranye nanjye nje i Nyanza twumvikana ko baducaho batashye turategereza turababura na n’ubu pe!

Umusore – “Ayi weee! Cherie se koko ubu ari he we na mabukwe!”

Jyewe – Ahubwo nabaza wowe!

Umusore – “Ubu se koko mbigize nte weee!”

Ubwo uwo musore yahise ahaguruka nanjye muhagurukaho arasohoka nanjye mpita nkinga ndamukurikira tugeze ku irembo sinzi uwamuhamagaye yitaba vuba vuba nanjye nguma aho nari nafashe umwanzuro ko aho ajya hose mukurikira kuko ni we wari kumpa amakuru!

Ubwo hashize akanya mbona wa musore ajugunye phone hasi, yicara hasi atangira kwigaragura avuga Sandra, nanjye ntangira kumubazaguza ibya Sandra!

Ubwo kubera ko yasakuzaga cyane umu mama twari duturanye yahise azana n’umuhungu we wari umupolisi ariko yambaye bisanzwe, baza basanga dusakuza batangira kutubaza nanjye nkakomeza kubaza wa musore wa Sandra. Ubwo wa mupolisi yahise afata phone ya wa mu cheri wa Sandra yigira hirya nanjye nkomeza gufata wa musore mubaza ngo ambwire ariko we agakomeza kwigaragura avuga Sandra!

Ubwo wa mupolisi yahise agaruka sinzi ibyo yabwiye mama we ubundi bafata wa musore baramusindagiza bamujyana muri salon mu rugo ubundi arampamagara turasohoka ntangira kumubaza!

Umupolisi – “Harya bakwita Eddy?”

Jyewe – Yego.  None se bimeze bite ko mutambwira!?

Umupolisi – “Eddy, wihangane, Sandra na Mama we bakoze impanuka ubwo bavaga mu Majyepfo bose n’umushoferi ntawabashije kurokoka! Oooh My God!

Nongeye kwisanga ndyamye mu cyuma cyanjye, ndebye ku ruhande mbona James ari kumwe n’abandi bana twiganaga, mu rugo huzuye abantu benshi, imbaraga zari zanshiranye ntakibona n’amarira! Ubwo ba James bakomeje kumfasha! Ibyakurikiyeho namwe murabyumva twagiye guherekeza, ibintu byanyangije ku buryo bukomeye, ku buryo ntashobora gusobanura, tuvuyeyo twagarutse mu rugo ndetse James akomeza kuba mu rugo umunsi wa mbere uvaho, uwa kabiri na wo uvaho nirirwaga ndyamye ntacyo nari ngishoboye gukora, ubwo nko ku munsi wa kane James yagombaga gusubira iwabo akajya kwitegura kujya ku ishuri, ubwo jyewe nari maze kubyikuramo birumvikana.

Ubwo narihanganye ndamuherekeza ngaruka mu rugo nicara ku kabaraza ntangira gutekereza ubuzima bwanjye buri imbere, umva ko nigenje noneho nabonaga imbere hari igikuta kinini ndetse nareba n’inyuma yanjye nkabona nta nzira! Ubwo nkiri aho numvishe umuntu ukomanze ndamanuka njya gukingura mbona ni musaza wa mama Sandra witwaga Maurice wajyaga aza kudusura rimwe na rimwe! Yari ari kumwe n’abantu bikoreye ibintu byinshi birimo ama matelas n’ibindi bikoresho bitandukanye byo mu nzu ndetse ari kumwe n’umugore we n’abana bane, mbaha karibu barinjira batangira kujya mu byumba byose bashyiramo ibintu!

Ubwo nanjye aho nari ndi ntangira kwishima ko mbonye abo tugiye kubana ntangira no kubafasha! Hashize akanya musaza wa mama Sandra, Maurice arampamagara ngo ngende mufashe nsanga ari mu cyumba cyanjye ha handi nanaraga!

Maurice – “Enda sha, mfasha duterure kino gitanda tukijyane mu cyumba cyo hirya, hano nshaka ko mpagira stock!”

Jyewe – Eeeh! None se jye nzajya ndara muri kiriya cyumba cyo hirya?

Maurice – “Uuuh! Harya nawe wibara hano sha? Kiriya cyumba ni icy’abana banjye!”

Ubwo yambwiye gutyo mpita menya ko ibintu bishobora kuba bigiye guhinduka, ubwo koko naramuteruje turagitwara tugarutse asohora imyenda yanjye!

Maurice – “Umva sha, reba aho ushyira ibi byawe n’ubundi ni umutungo wacu wakugiyeho!”

Ubwo naratoraguye ngo ndebe aho nyishyira n’amakayi yose arasohora ndatoragura nshyira mu gikapu ubundi mba mbishyize mu nzu yo hanze numvaga buriya ndara nko mu cyumba cy’abashyitsi nibamara gutunganya mu nzu!

Ubwo nakomeje gutegereza, hashize akanya katari gato nterura igikapu ngo njye mu nzu mpura na Maurice aba arambwiye!

Maurice – “Ariko urumva sha, cyangwa ntiwumva!?”

Jyewe – Ndumva rwose nta kibazo!

Maurice – “None se ko ngusohora wowe ukinjira!??”

Jyewe – Nari nzi ko mwarangije, none naringiye kuba nshyize hariya mu cyumba cy’abashyitsi ngo mbe ariho nza kurara!

Maurice – “Ariko abantu b’ubu ntibacyumva kabisa! Ubu, ibintu hano byahindutse, urumva! Ndakubwiye ngo sohora ibyo bikapu byawe singushaka hano, niba utaridogoje warasibye!”

Jyewe – Mauri, koko ibyo mumbwira murakomeje?

Ubwo aho kugira ngo ansubize yahise ansunika aransohora ndetse aranamperekeza mpaka ku muryango w’igipangu ubundi arakinga jye nari meze nk’uri kurota, numvaga buriya ndibukanguke. Ubwo nicara inyuma y’urugi nubika umutwe mu maguru amarira yo sinayabonye ubwo hashize akanya nterura igikapu ubundi mfata umuhanda ntazi aho ngana…………

Ntuzacikwe na Episode ya 11…….

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Imana ireberera imbwa ntihumbya, byaba byarabaye byaba ari story irimo isoma ikinejeje nuko wandika ibi bigaragara ko ukiriho umeze neza, imana ni nziza cyane.naho abo babyeyi bawe imana ibahe iruhuko ridashira rwose.

  • yesu weeee!!!! ubwose koko byagenze gute kweri??? gusa abo babyeyi Imana ibahe iruhuko ridashira

  • Ni iki nangira gusoma rwose ubu se story ntimuyishe kokomubatwaye kare rwose natwe dusoma dutangiye urugendo rw’umusaraba nzongera kuyisoma mwanditseho ko ari igice cyanyuma

  • yegoko mbega umugabo mubi. don’t worry Eddy God knows everything

  • Iyi nkuru nari narayikurikiye ishimishije arko murabivanze???? byibuze iyo hapfamoumwe ntibapfe bombi!!

  • Ariko se ubwo amaherezo arava ayahe kweli? Please umuseke mwihanangane mujye muduha byibuze imwe ku munsi.

  • Yewe yewe birababaje weee ariko se koko nibyo cg ni story gusa, ariko Imana ica inzira aho zitagaragara turashaka igice gikurikira plźzzze

  • Ariko mbega isi we!!!!!!!
    Nsomye ah’impanuka nsesa urumeza…#

    Arko mbega ubuzima Eddy yanyuzemo?

  • Mwaduhaye indi koko?

  • amatsiko atumereye nabi

  • akandi weeeeeeee

Comments are closed.

en_USEnglish