Digiqole ad

Igice cya 8: James ko atangiye gufuhira Cadette akarwana bizagenda gute? – “My Day of Surprise”

 Igice cya 8: James ko atangiye gufuhira Cadette akarwana bizagenda gute? – “My Day of Surprise”

…Jyewe – Kabisa twishimiye kubamenya!

Ubwo bahise barebana basa nk’aho batunguwe ! Bose – Wow!

Marlene – “Natwe twishimiye kumenya Eddy na James!”

Tukiri aho, Animateur aba amanutse nk’iya Gatera, duhita twibwiriza icyo gukora !! Ubwo twahise dutandukana nta we usezeye murabizi iyo Animateur atejemo, uwo mwari muri kumwe wigira nk’aho utamuzi, nta kindi kitari ukuva aho ngaho tukajya koga ubundi tukajya Ref (refectoire).  Twavayo tukajya muri Boom (kubyina), tugeze muri dor (Dortoire) mba ndaturitse ndaseka !

Jyewe – Hahhh, Bro wowe urarenze, undenzeho ndemeye  nshyizeho n’akitso, buriya iriya style wayikuye he ?!

James – “Hahhh, Bro, nanjye buriya sinzi uko byaje ubanza biba mu maraso!”

Jyewe – Hahhh, ariko ubanza koko biba mu maraso! Ubundi se, iyo ugenda ukabavugisha utivunikishije bari kukugira bate?!

Ubwo nabivugaga niyibagije ko jye nari nabuze icyo mvuga ariko sinari kwirenganya n’ubundi nibwo bwa mbere ahari nari mvugishije umukobwa nako abakobwa, byongeye kandi beza !

James – “Wapi sinibukaga ko ari ba bandi twishyuriye muri Cantine, mba narabagezeho kera nkajyana indi  style yo kubihanganisha mbabwira ko byatubabaje cyane kuba ukora muri Cantine yarabise abanyamitwe, byaba ngombwa nkanarira !

Guys noneho si uguseka twarasetse abantu bose barikanga duhita tuva aho twigira douche! Tuvuyeyo tureba utwenda  tworoheje turambara ubundi twerekeza  Ref (refectoire)  twavuyeyo tujya imbere ya salle twabyiniragamo   jye na James twihagararira ku nguni hirya ! Hashize akanya tubona abantu batangiye kuza binjira bya hatari natwe turinjira duhagarara inyuma ahantu ha twenyine ariko twitegeraga byose dutangira kwirebera abaje bambaye neza !

Ubwo twagumye aho tugiye kubona tubona CDM baraje  (Cadette, Darlene na Marlene) ! Noneho si ibikabyo bari bafite  byari birenze, bari bambaye neza cyane ubona ko abantu benshi barangaye, James ahita ashiguka mbona ashaka kwiruka ngo abasange !

Ubwo jyewe aho nari ndi numvaga ari ibisanzwe, nari niturije nigize nk’aho ntacyo nabonye. Ubwo James yakomeje gushyugumbwa kujya kureba abo bana mu gihe akibitekereza tubona abasore  batatu bigaga mu wa gatanu barabasanze barabigabanya buri umwe afata uwe! Mpindukiye mbona James arahindutse cyane  ntangira kumwihanganisha kuko yahise ahinduka asa n’ubabaye!

Jyewe  – Man, pole. None se biriya hari icyo bivuze ?!

James  – “Wapi bro, buriya se hari ikindi ?! Abaswa bantwaye abana!”

Jyewe –  Waratinze kubivuga nyine none ihangane baragutanze!

James – “Oya sinabyemera, nzaruhuka ari uko abinyibwiriye!”

Jyewe – Inde se bro?!

James – “Cadette man! Eddy, uriya mukobwa ndamukunda cyane! Maze iminsi mbibona! Kuko isura yiwe imaze iminsi inza mu mutwe!”

Jyewe – Eeeh, Bro, niba bimeze gutyo mu byo nzi  bike ndumva ibyo bisa nk’urukundo!

James –  “Bro, ngaho reba urukundo ruraza ngasanga imiryango yarakinzwe!”

Jyewe –  Oya Bro, ubwiwe n’iki ko yakinzwe se! Gerageza!

James – “None se nkore iki bro?!”

Jyewe – Ndumva ari ibisanzwe! None se ni ubwa mbere ukunze??

James –  “Oya man, primaire nibyo nakoraga gusa!”

Jyewe –  Hahhh none se ubwo kutinya nkanjye kandi ntarigeze nkundanaho?!

James –  “Bro, ubanza nanjye ahari atari jye!! None se ko ubusanzwe ntatinyaga byagenze bite koko?”

Jyewe –  Ubanza ari urukundo rurenze tu!  Eeeeh, ndumva nta kindi rero kitari ugufunga umwuka ukajyayo ukabimubwira!

James – “Ahuuu! Ko numva bingoye! Ariko nta kibazo ! Ahubwo reka mpite njyayo nubwo ari kumwe na bariya tu! Ninabwo ndabona ko yafunze imiryango! Cyangwa inzira zikiri nyabagendwa!”

Jyewe – Ariko waba witonze bro! Guhita ugenda aka kanya ndumva bitaba ari byiza !!

James – “Wapi Bro, ntazatinda mu makorosi vollant ikibana!”

Jyewe – Naho se iyihuse yagize ite?!

James –  “Yagezeyo mbere!”

Twese twahise duseka,  James aba ankubise chance push, zari zitaraza aba aciyeho, jye nisigarira aho nitekerereza ukuntu jyewe ntigeze nkunda, ngatekereza uburyo ki ntigeze mba muri iyo Si nkumva uko biri kose hari cyo abandi bantanze!

Ubwo nakomeje gutekereza ibyo, hashize akanya numva abantu barasakuje nibaza ibyo aribyo aho nari ndi nahise nshiguka, mbona abantu bari gushungera muri salle twarimo, mukureba neza mbona James na ba basore bari kumwe na CDM (cadette,Darlene na Marlene) bari gusa n’abashaka kurwana, mba ntangiye kubyigana ndeba uko nagera imbere aho bari bari.

Ubwo nagendaga nsunika abantu mbigizayo mba ngeze imbere, James baramusunika mpita mufata.

Jyewe – Bro, ni ibiki urimo kweli?!

James – “Reka nkubite umuswa ariko!”

Jyewe –  Wapi bika izo mbaraga bana! Singombwa kuzikoresha mu bintu nk’ibi!

James – “Wapi bana ntibazadusuzugure!”

Jyewe – James! Plz rekana na bo ! Ubuse waba ubarushije iki?!

Ubwo James yashatse kunyiyaka ngo akubite umusore umwe wari ubegereye ariko mutubaraga ducye twanjye nari mfite ndamufata ndetse duhita dusohoka tujya imbere ya block y’ishuri ahantu twakundaga kuba duhagaze kenshi! James atangira kumbwira.

James – “Iyo ureka nkamwereka imbaraga ziva mu kuboko kwanjye ariko?!”

Jyewe – Oya Bro, uzabikora ntahari! Ese bigenze gute?

James – “Umujinga ashatse kuzana ibintu byinshi! Ngo ndamushakira iki ku mwana nk’aho yamukoye!”

Jyewe –  Eeeeh, man none se nyine mbwira neza!

James – “Nyine mbaye nkigerayo, mba ndamusuhuje! Noneho Cadette aba ampaye aga kiss ku itama. Umujinga niba bimuriye, atangira kundeba igitsure! Ubwo jye nahise nkomeza nsuhuza Darlene na Marlene ngaruka kuri Cadette ntangira kumuganiriza! Bro, kabisa yanyakiye neza ntacyo namugaya, ahubwo uriya murezi yahise azana ibintu byo kunyiha ambaza aho nziranye na Cadette mubwira ko adashinzwe kubimenya! Bimubuza amahoro niko gutangira kumbwira ngo mve hariya! Ubwo nanjye numvishe kamere izamutse mpita mubwira ngo nagende ari we, kabisa nabonaga atandenza ivi, yihaye ibyo kunsunika mba muteye ingumi ! Ba basore  bari kumwe na we baza bansatiriye ari bwo uhise uza ukamfata! Man, iyo ureka nkabereka imbaraga zanjye koko!”

Jyewe – Bro, urabizi ko ntakwemera ko useba! Urazi ko ntakwigera ntuma ubura amahoro, ariko hariya nta bwo ari ho ugaragariza ko uri umugabo, ndetse ntabwo ari ho wagaragariza ko ukunda Cadette! Nta n’uwabigushimira pe!

James – “Eeeh, wapi Bro, iyo ureka nkabahonda nibwo bari kujya banyubaha! Bakamvira no ku mwana!”

Jyewe – None se Bro, uramwita uwawe utaranamubwira ibikurimo??

James – “Oya weee! Wimbwira ko ntaye ibaba hariya hantu! None se ubundi wa mugani wawe buriya nari ngiye kurwana ndwanira iki?!”

Jyewe –  Bro, niba ukunda Cadette ni byiza ariko hari uko ugomba kwitwara! Kuba umukunda ntibigaragarira mu mbaraga zo kurwana! Ntekereza ko hari izindi mbaraga zakugeza ku byishimo wumva wifuza!

James – “Bro, uzi ko ndi nta kigenda! Buriya ubundi nari ndi mu biki?!”

Jyewe –  Oya wikwirenganya, ahubwo nzi ko uko biri kose hari mood wari urimo yaguteye biriya byose! Ahubwo ukunda Cadette?!

James –  “Man, ndamukunda tu! Noneho mbishyize ku mugaragaro kabisa!”

Jyewe –  Ok, ni byiza, nanjye basi menye aho mpera! Bro, niba ukunda Cadette wowe iturize naba ari uwawe urabibona mu gihe gito gishoboka!

James –  “Gute se Eddy?”

Jyewe – Wowe tuza kbsa unyumvire nka Bro! Uraba ureba!

James –  “Usanzwe ubizi ko nkubaha! Reka ntegereze ndebe!”

Ubwo james koko yaratuje twiganirira nk’ibisanzwe amasaha yo kujya kuryama turigendera tugeze muri Dor (Dortoire) turiryamira! Bwakeye mu gitondo tujya sport nk’ibisanzwe James kuri Basketball jyewe mu bafana!

Ubwo amasaha yakomeje kwicuma aho nari nicaye mbona Marlene aje yambaye aga kabutura gato keza k’umweru araza yicara aho nari nicaye nikangamo!

Marlene – “Rwibutso bite se?”

Jyewe –  Ni byiza tu!

Marlene – “Uri gufana James se?”

Jyewe –  Yego!

Marlene – “Ariko, disi ni umuntu wawe, jye narumiwe!”

Jyewe – Eeeh, byagakwiye byo. James erega ni umuvandimwe!

Marlene – “None se uwaguha kano gapapuro ukaza kukamumpera?!”

Jyewe –  Nta kibazo  rwose ndabikora!

Ubwo yampereje agapapuro kari kazinze bya kinyeshuri kwa kundi kwa mpandeshatu, inyuma handitseho ngo from Cadette to James. Ndakabika ubundi marlene ahita agenda!

Sinzi uko James yahise ava mu kibuga nashidutse angezeho atangira kumbaza ibya Marlene nanjye nkamwima amakuru! Hashize akanya mba muhereje ka gapapuru asomye inyuma arikanga atangira kwihanagura mu maso……..

Ntuzacikwe na Episode ya 9 ……..

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Aka gakuru karashamaje cyane ikibazo ni uko mukaduha buhoro buhoro!!? utundi duce turi he??

  • Eddy ndabona utangiye guhura nibirangaza ariko uge wibuka impanuro umubyeyi yaguhaye.thanks

  • Mugire vuba muzane ikindi Gice,,,

  • Komereza Iyinkuruninziza cyane
    Ndayikundacyane
    iyonyisomye
    Kwigisha
    byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish