Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango irakangurira abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Mujyi wa Kigali mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwandikisha abana mu bitabo by’irangamimere kugira ngo na bo babarurwe nk’abandi banyarwanda, hakaza kurikiraho gusezeranya ababana batarasezeranye. Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’umurenge kugera ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bahawe amahugurwa agamije kongerera ubushobozi inzego […]Irambuye
Mu ijoro rishyira kuwa kane mu murenge wa Macuba akagali ka Rugari umusore w’imyaka 30 witwa Eric Sibobugingo yatewe icyuma n’umuntu ngo wari uvuye kwiba imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu rugo, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru atangwa n’abatuye aha ni uko Eric yari atabaye agafata uyu mujura bakarwana uyu wari witwaje icyuma yakimuteye kenshi mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane komisiyo ya sena y’imibereho myiza ,uburenganzira bwa muntu imibero myiza n’ibibazo by’abaturage yaganiriye Minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias ku bibazo iyi komisiyo yasanze bikigaragara muri za kaminuza n’amashuri makuru bituma zidatanga umusaruro ziba zitegerejweho mu iterambere rirambye ry’igihugu. Mu igenzura Sena yakoze mu mashuri makuru na kaminuza bya Leta n’ibyigenga […]Irambuye
Inzego z’umutekano mu karere ka Karongi ziri gushakisha umugabo witwa Jean Paul Cyabusiku wari umukozi ushinzwe inguzanyo kuri SACCO y’Umurenge wa Mutuntu. Uyu mugabo arashinjwa n’abaturage bamuhaye amafaranga ngo abafashe kubaha inguzanyo nini agahita abacika. Mu ijoro ryo kuwa kabiri inzego z’umutekano zabashije gufata imodoka yari ije kwimura ibintu bye mu rukerera kugira ngo ave […]Irambuye
Gicumbi – Kuri uyu wa gatatu mu biganiro hagati y’abayobozi, abaturage n’umwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikorera mu Rwanda abatuye Umurenge wa Bwisige bashishikarijwe gutinyuka bakagaragaza abayobozi babaha serivisi mbi, aba nabo bagiriwe inama yo kwegura mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha. Baganiraga cyane cyane ku gushyira mu bikorwa gahunda za Leta umuyobozi adahutaje umuturage ari […]Irambuye
Umuryango SFH (Society for Family Health) uvuga ko Sida ikiriho, ukaba usaba abantu bose guhagurukira hamwe bakayirwanya bakoresheje uburyo bwo kwirinda burimo gukoresha udukingirizo. Uyu muryango uvuga ko buri mwaka utanga udukingirizo tugera kuri miliyoni 15 mu Rwanda. Umuryango SFH uvuga ko mu kwezi kw’Ukwakira gusa bagurishije udukingirizo tugera ku bihumbi 500, naho mu kwezi […]Irambuye
Abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda baramagana ababita ‘Abatinganyi’, bakavuga ko kubita iri zina ari ukubandagaza no guhonyora uburenganzira bwabo bwo kubavangura n’abandi bantu basanzwe. Ubushakashatsi bwakozwe na Never Again Rwanda muri 2014 bwagaragaje ko 38% by’abaryamana bahuje ibitsina bahura n’ibibazo mu buzima bwabo bwa buri munsi byo kwimwa serivisi zitandukanye harimo n’iz’ubuvuzi kubera imyitwarire yabo […]Irambuye
*Ngo ibyo muri DRC bishobora gutuma hari Abanyarwanda benshi bataha, *MIDIMAR ngo nta faranga ishobora kuzasohora k’urebwa na ‘Cessation Clause’ nyuma yayo. Kuva taliki ya 01 Mutarama 2018, nta munyarwanda wuhanze igihugu cye kuva mu 1959-1998 uzaba agifatwa nk’impunzi. Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi mu Rwanda, Azam Saber avuga ko mu mwaka utaha […]Irambuye
Mu gitondo hafi saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa gatatu umusore wari utwaye imodoka ya Nissan Hardbody yarenze umuhanda agonga urukuta rw’akabari ku muhanda umanuka ku Kimisagara ugana Nyabugogo urenze kuri dos d’ane zo hafi y’ahitwa kuri green corner. Ababonye uyu musore wari kumwe n’inkumi (bikekwa ko batashakanye) bavuga ko yari yasinze kandi yasaga n’ukiva mu kabari […]Irambuye
Abaturage bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyamagabe barataka ko ubujura bukabije buhari muri iki gihe ku buryo ngo hari n’abamaze gufatirwa muri ubwo bujura bakicirwamo. Gusa, imibare bavuga ntihura n’iya Police. Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga Akarere ka Nyamagabe, abaturage banyuranye baganiriye kuri iki kibazo cy’ubujura bamubwiye ko buriho kandi muri iyi minsi bukabije, bakabihuza […]Irambuye