Digiqole ad

Ferdinand Nahimana na Padiri Rukundo bahamwe n’icyaha cya Jenoside barekuwe by’agateganyo

 Ferdinand Nahimana na Padiri Rukundo bahamwe n’icyaha cya Jenoside barekuwe by’agateganyo

Padiri Emmanuel Rukundo nawe yarekuwe (photo: internet).

Urwego rwihariye rwasimbuye Inkiko mpuzamahanga mpanabyaha z’Umuryango w’Abibumbye “Le Mécanisme de l’ONU pour les Tribunaux pénaux internationaux (MTPI)” rwaraye rurekuye by’agateganyo Ferdinand Nahimna na Padiri Emmanuel Rukundo bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bari bafungiye muri Gereza ya Koulikoro muri Mali.

Umucamanza Theodor Meron yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bariya bagabo bafunguwe kubera ko bari bamaze bibiri bya gatatu (2/3) by’imyaka y’igihano cyabo kandi bakaba baragaragaje imyitwarire myiza mu gihe bari bafunze.

Ferdinand Nahimana, ni intiti mu mateka ndetse yigishije muri Kaminuza y’u Rwanda mbere ya Jenoside. Yayoboye Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyitwaga ORINFOR (ubu cyabaye RBA) mbere gato no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ferdinand Nahimana (photo:internet).
Ferdinand Nahimana (photo:internet).

Nahimana kandi ari mu bantu bashinze igitangazamakuru “Radio-télévision libre des mille collines (RTLM)”, gifatwa nka rutwitsi yenyegeje urwango n’ubwicanyi.

Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha rwamuhamije ibyaha byo gushishikariza abantu gukora Jenoside akoresheje ububasha yari afite, haba mu nyandiko ze no mu biganiro yacishaga kuri Radio Rwanda.

Yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 30, ubu akaba yararangije bibiri bya gatatu byayo bityo akaba yafungurwa nk’uko ngo amategeko abiteganya.

Emmanuel Rukundo nawe warekuwe yari Padiri ukorera mu gisirikare (aumônier militaire) mu Majyaruguru y’u Rwanda, akaba yari yarakatiwe imyaka 23 y’igifungo.

Padiri Emmanuel Rukundo nawe yarekuwe (photo: internet).
Padiri Emmanuel Rukundo nawe yarekuwe (photo: internet).

Kugeza ubu abantu icumi nibo bamaze gufungurwa mu bantu 61 bakatiwe n’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha (TPIR).

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Noneho ibibera kuri ino si ya Rurema ni amayobera: Mzee wacu aratanga imbabazi ku bagororwa bafungiwe mu Rwanda, Nahimana na Padiri Rukundo nabo bakarekurwa aho bari bafungiwe muri Mali!

Comments are closed.

en_USEnglish