Min Kaboneka yihakanye abamwitwaza bakeguza abayobozi
Mu muhango wo gusoza Itorero ry’abayobozi b’imidugudu bo mu Karere ka Kamonyi bagera ku 1 268 Minisitiri Kaboneka Francis w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko nta muyobozi mu nzego z’ibanze ukwiye kwitwaza izina rye ngo yirukane umukozi ku kazi.
Hirya no hino mu mirenge n’utugari harimo kuvugwa bamwe mu bakozi bo muri izi nzego begura ku mirimo yabo bavuze ko ari impamvu bwite nyuma yabwo bakavuga ngo babisabwe n’inzego zabo ziba zabisabwe na Mininisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu gusa ngo ntibazi niba ayo makuru aba ari ukuri.
Minisitiri Kaboneka we yavuze ko niba hari bamwe muri izi nzego bitwaza izina rye bakeguza cyangwa bagasezerera abakozi mu buryo budakwiye ibi atari byo.
Kaboneka avuga ko hari komite ku rwego rw’Akarere yicara igasuzuma amakosa atandukanye y’abakozi bagiye bakora mu bihe byahise iyo ngo amaze kuba menshi umukozi wenyine yandika agasezera ku mirimo.
Yagize ati “Niba umukozi abwiwe ko Minisitiri ariwe wategetse ko yegura kandi abamweguza nabo bamurenganya kuki atagana ubutabera ngo arenganurwe? Jyewe ndumva uwo mukozi aba afite amakosa yishinja.”
Mu biganiro Umuseke wagiye ugirana na bamwe mu bayobozi b’imirenge n’utugari bagiye begura mu bihe bitandukanye bagiye bavuga ko batungurwa no guhamagarwa muri Komite nyobozi y’Akarere ikabategeka kwandika begura ko kenshi bidaturuka ku bushake bwabo kuko ngo nta muntu wareka akazi ku bushake nta handi agiye kuvana imibereho.
Impamvu bakeka ko basabwa kwegura bo ubwabo ngo ni uko birinda Leta igihombo cyo kutabaha imperekeza cyangwa kuba bayijyana mu nkiko mu gihe yaba ariyo ibirukanye.
Nubwo aba bakozi bavuga ibi usanga hariho ababa bagaragaraho amakosa atandukanye ubuyobozi butakwihanganira.
Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze kwegura abayobozi b’imirenge barenga 60 mu gihe cy’imyaka ibiri ab’utugari bo babarirwa mu magana.
Mu gusoza iri torero Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi kwirinda amakosa yagiye agaragara cyane cyane kunyereza umutungo w’abatishoboye muri gahunda za nka Girinka,VUP n’izindi.
MUHIZI Elise
UM– USEKE.RW/Kamonyi
13 Comments
Administration verbale ifite ingufu nyinshi cyane muri iki gihugu.
c’est vrai ca Mwanainchi.
Aha umuntu ntiyabura guhindukirana Ministri ngo amubaze impamvu adahamagarira abeguzwa kugana Ministeri ngo bamenye koko ariwe uba wabeguje mbere yo kubakangurira kugana inkiko?! Aha haba harimo kata! Yewe nta no kubasaba kwiyambaza umuvunyi mukuru?!
Nyakubahwa Minister, nka buriya umuyobozi w’ingabo cyangwa uwa polisi mu karere ashatse kweguza gitifu hari ubwo yaba akeneye kwitwaza izina ryanyu, ntiyabikora kandi bikaba? Abatazi imiterere y’imiyoborere y’uturere, bashobora kwibwira ko ijambo rikomeye ari irya Meya, ba Visi Meya na Gitifu w’akarere, cyangwa Prezida wa Njyanama, nyamara si byo. Umuyobozi w’ingabo n’uwa polisi mu karere barusha ububasha bariya bose, ndetse bashatse kubeguza na bo byaba. N’inyinshi mu nama zibera mu turere n’imirenge bariya bayobora inzego z’umutekano baba bahari batavuga byinshi ariko ukabona icyo bavuze kitagibwaho impaka ukundi. Nk’uko no mu rwego rw’umurenge Gitifu atarusha ububasha umuyobozi wa polisi. Cyeretse iyo abo bayobozi b’abasivili na bo banyuze mu gisirikare bakaba bafite connections zituma na bo bagira ububasha buhagije.
Connections????
(MTN, AIRLTEL cg TIGO?)
@Mwanainchi, urashaka kuvuga ko Umuyobozi w’ingabo n’uwa polisi mu karere aribo bayobora?
Nukubyakira uko mubibona ntakundi ntushobora guhagarika imodoka, kuyihutisha, cg gukata utari chauffeur! Nibagende babeho uko iminsi ibigena knd ntibazagire uwo bijundika ibintu bikorwa na syatem ntibikorwa n’umuntu kuko nabi bayobozi b’izo nzego z”umutekano list irasoka bakibona batashye na Kaboneka ubwe ejo bavugurura gvnmnt ntiyiboneho!! None? Bikorwa na nde? Akorera nde? Bizageza ryari? Byakosorwa na nde? Wabibaza nde? Rudasumbwa ati ntibababeshye baba begujwe kubwamakosa yabo, kabineka ati baba banabiwe numuvuduko amajyambere ajyenderaho! Musenyiri na padiri iyo barangije cya gika cyo gusobanura ivanjiri bagira bati aya ni amayobera matagatifu hakabura numukirisitu ubaza ati tuzasobanukirwa ibyo ryari . Umenya ari tuyisenge waririmbye ngo ibanga abanyarwanda tugendana abanyamahanga barariyobewe abenshi muri aba ba gitifu iyi ndirimbo barayitendereje cyane barayibyina bakoma ya mashyi batijwe batojwe na Rucagu ukagirango bo bararizi! Jye nukundira u Rwanda ibindi ntimubimbaze cyane
@Kabare we uvuze neza rwose aya ni amayobera matagatifu .genda Rwanda uri nziza koko hahahhhhhhhhhhh.
NGAYO NGUKO!
NJYE NATANGAJWE NUWEGUJWE KU GIKONGORO YEGUJWE NA S.G WA MINEDUC BITARI MU NSHINGANO ZE!
UBU SE NIBWO BUYOBOZI BWIZA BATUBWIRA?
0ya nta muyobozi nigeze numva yitwaza Ministre wa MINALOC mu gihe cyo kweguzwa cg kwegura ku bushake kwa bamwe mu bayobozi;ahubwo ni uko mu bayobozi begura .cg beguzwa n’abaturage uramutse ukurikiranye wasanga impamvu begura Minisiteri zose zidashobora kuzihanganira,none se kuki mwirirwa muvuga ngo umukozi uyu n’uyu akora nabi? none se amaherezo ni ayahe?niba umuntu ananiwe begende bite?yakora akandi kazi;niba ugiye gukora akazi runaka wibuke ko imikorere yawe nigenda nabi utazihanganirwa,hano ku rubuga mujye mukoreshya ukuri,nsubiyemo ngo ntabwo KABONEKA Francis ariwe weguza .cg ngo atange inama ngo begure,ahubwo ni uko umuntu ku giti cye intege ze ziba zabaye nkeya.agahitamo igikwiye:ni inshingano zinanira umukozi kubera umwanya akoramo udahuje n’intege ze,murakoze.
Ariko mwagiye mwemera ko akaje karemerwa kandi kakajyanwa nuwakazanye.Reka dukomeze umutsi.
Dushime ibyo uvuze wabihagararaho koko!!!ninde muyobozi wafashe ikaramu n’urupapuro akandika bivuye mu mutwe ngo ndeguye!!?Ibyo urabivuga kko bitarakubaho,ariko ubundi bizwi n’abo byagezeho.Mujye mwituriza.
Comments are closed.