Mudenge ngo ntawe ukwiye gucecekesha Abanyarwanda bavuga ibyiza Perezida Kagame
Ku munsi wa Kabiri w’inama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 14, Boniface Mudenge waturutse mu karere ka Rubavu mu murenge wa Bugeshi yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashije kubansiha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze kuba igasiga igisa nk’inzigo hagati y’abiciwe n’ababiciye.
Mudenge Boniface wanahembwe nk’Umurinzi w’Igihango avuga ko byari bigoye kubanisha Abanyarwanda nyuma y’ubwicanyi bw’indengakamere bwari bumaze gukorwa n’uruhande rumwe rubukorera urundi basangiye kuba ari bene Kanyarwanda.
Ati “Byari bigoye gufata amakipe abiri y’umuryango nyarwanda wari umaze gusenyuka, ugafata abacitse ku icumu n’abandi bahigwaga kubera ibitekerezo byabo bari hariya nk’inzigo n’uburakari bigoye kugira ngo umuntu azabaterure abahuze n’ababahemukiye…
Byari bigoye kugarura abahabye bahabishijwe n’ubugome burenze bw’ibyo bari bakoze bitagira imbabazi kugira ubagarure ubagire abantu.”
Mudenge uvuga ko ibi byashobotse kubera kureba kure kwa Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, akavuga ko akwiye gushimwa.
Uyu muturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ashimira Perezida wabashije kumvisha uruhande rwari rumaze kwicirwa gutanga imbabazi.
Avuga ko Perezida yamubereye urumuri. Ati ” Mpora ngusabira (abwira perezida) ngo Imana izakomeze iguhe amaboko yomora imitima.”
Uyu muturage wavuganaga imbamutima zigaragaza urukundo afite umukuru w’igihugu, yakomeje agira ati “Mvuze ijambo ntigeze mvuga ariko mpfuye ntarivuze nazapfana agahinda, ntabwo ngukunda kubera ko uri perezida wa Repubulika, ndagukunda kubera uko wubatse, uko Imana yakubatse…Ukwiye gushimwa.”
Mudenge uvuga ko ntawabuza Abanyarwanda gushima Perezida wa Repubulika, yagize ati ” Ntabwo dushima duhimba kandi ntawe ushobora gucecekesha iryo jwi, ku banyarwanda bazima Imana yaremanye ubumuntu, ntawe ushobora gucecekesha ijwi ryacu. Twavuye kure kandi ubu watubereye inyenyeri.”
Mudenge watangaga igitekerezo cyo gushakira umuti ibibazo byasizwe n’inkiko Gacaca, avuga ko icyakorwa cyose gikwiye gushingira ku kubanisha neza Abanyarwanda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu mugabo Mudenge Boniface wo mu murenge wa Bugeshi (hahoze ari muri Mutura-Gisenyi) ngo ni umugabo mwiza cyane. Navuganye n’umuntu umuzi neza ambwira ko mu gihe Kayumba Nyamwasa yicaga abantu ku GIsenyi muri za 1997-1998 ngo uyu Mudenge yakijije abahutu benshi abahisha. Ngo ndetse na nyuma muri za Gacaca ngo we yifuzaga ko abantu bababarirana bakongera bakabana mu mahoro.
Nizere ko n’ubu ariko akimeze!!!
KONUNVA USHIMA BWANA BONIFACE KANDI KOKO AKWIYE GUSHIMWA WOWE SE UMEZUTE? CYANGWA IBITEKEREZO BYAWE NIBIHE? MUJYE MUNIREBA NAMWE MBERE YO KUVUGA NGO NIZERE KO ARIKO AKIMEZE…..REBA IGITI KIRI MUJISHO RWAWE FIRST…
Comments are closed.