Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba ko itegeko ku masoko ya Leta ryoroshywa
Abagize Imiryango ya Leta igera kuri 27 baherutse mu itorero ryiswe Inkomezamihigo mu Ugushyingo 2016 bavuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo Itegeko ryo mu 2012 ku masoko ya Leta ryoroshywe ku miryango nk’iyi.
Abo muri iyi miryango bavuga ko batorohewe no kuba iri tegeko ribemerera gupiganwa mu masoko ya Leta ariko ugasanga ibyo basabwa ari nabyo bisabwa kompanyi nini z’ubucuruzi, bityo iyi miryango ikisanga itakibashije gupiganwa ku masoko.
Eduard Munyamariza wo mu ishyirahamwe ry’imiryango itegamiye kuri Leta avuga ko imiryango nk’iyi myinshi itaragira ubushobozi buhagije bwatuma ihangana na kompnyi z’ubucuruzi ku masoko ya Leta.
Imiryano nyarwanda itari iya leta yiyemeje kandi ko igiye kuvugurura imikorere yayo kugira ngo irusheho gufasha umuryango nyarwanda mu nzira urimo.
Ibi ngo izabikora mu bikorwa byo guteza imbere umuryango nyarwada mu buryo bushingiye ku muco.
Umuyobozi w’ikigo k’igihugu cy’imiyoborere myiza Prof Anastase Shyaka yavuzeko ubundi imiryango itari iya leta iba igomba kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage igafatanya na Leta.
Iyi miryango mu Rwanda ngo hari ubwo itungwa agatoki ko idakora neza ikaba isabwa kurushaho kuvugurura imikorere yayo kugira ngo itange umusaruro.
Prof Shyaka ati « tuzafatanya nabo gushaka ibisubizo kugira ngo bakomeze kugira uruhare mu mibereho y’abanyarwanda »
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW