Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi yatawe muri yombi
Umuyobozi wa Kaminuza Mpuzamahanga ya Rusizi (Rusizi International University), Dr Pascal Gahutu yaraye atawe muri yombi na Polisi ku mugoroba wo kuri uyu gatatu tariki 08 Gashyantare, mu masaha ya saa kumi n’imwe, akekwaho kunyereza amafaranga no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Theobard Kanamugire yahamirije Umuseke aya makuru, gusa ntitangaza ingano y’amafaranga Dr Gahutu akekwaho kuba yaranyereje.
CIP Kanamugire yagize ati “Uyu muyobozi akurikiranyweho kunyereza amafaranga ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano, yafashwe umugoroba kugeza ubu niwe gusa ufunzwe mu gihe tugikora iperereza.”
Dr Gahutu ubu ufungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe mu Mujyi wa Rusizi, yagiye avugwaho kwigwizaho imitungo y’iyi Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi.
Ku byaha ashinjwa, Icyo kunyereza umutungo kimuhamye ashobora gukatirwa igifungo kuva irindwi (7) kugera kugeza ku myaka icumi (10), n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 325 ku ‘Ihanwa ry’icyaha cyo kurigisa cyangwa konona umutungo.
Naho icyaha cyo Guhimba cyangwa guhindura inyandiko uwo gihamye ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
4 Comments
iMANA IDUTABARE , KD NAWE IMUTABARE KUKO TURAMUKUNDA, ARIKO ABAHIGA NIZEREKO NTAKIBAZO TUZAGIRA KUMYIGIRE
uyu mugabo ndamuzi ni inyangamugayo. ushaka kumenya ibye azanyarukire i Huye aho bita mu matyazo niho atuye abaze ibye. ni ikimenyabose kuburyo abaturage baza matyazo na rukira bamwita Yezu kubera imbaga yabo yagiriye neza.
ibyaha ashinjwa sinabihamya cg ngo mbihakane gusa ndashidikanya bitewe nukuntu asanzwe azwi muri Rubanda.
Nitwa MUZIGURA Joël, ntuye mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, Intara y’amajyepho, mfite telefone 0783176714 na nimero y’indangamuntu 1196780017753008. Jye ndasaba polisi gukora iperereza ryimbitse ku bantu bose batanze amakuru y’iryo nyerezwa ry’umutungo kuko abazi Pascal neza bazi ko adashobora gukora icyaha nk’icyo!!! Nikimenyimenyi munyemerere aburane ari iwe mu rugo adafunze, naramuka ahunze ubutabera ibyo akurikiranyweho bitarangiye ndemera gufungwa no gukurikiranwaho ibyo byaha mu mwanya we!!! Ibi mbisabye kuko nzi neza ubunyangamugayo bwa Pascal kandi nizera ko iyi ari garanti ihagije kugirango abone ubutabera buhagije.
Ibyo ntiwabimenya Joe bishobora kuba ari amarangamutima yawe kuko ubugenzacyaha bw’u Rwanda ntibwapfa gufata umuntu wagiriwe icyizere agashyirwaho n’inama yaba Minisitiri ngo bumuteshe akazi bumufunge budafite ibihamya bifatika, reka ubucamanza bukore akazi kabwo.
Comments are closed.