Huye: Umukozi wa Musée National bamusanze hafi yaho yapfuye
Jean Pierre Ntaganda wari umukozi ushinzwe inyigisho z’ubugeni mu ngoro ndangamurge y’u Rwanda ishami rya Huye ejo nimugoroba bamusanze mu ishyamba riri hafi y’aha ku kazi ke yapfuye, kugeza ubu ntiharamenyekana icyamuhitanye.
Amb Robert Masozera umuyobozi w’ibigo by’ingoro ndangamurage w’u Rwanda yabwiye Umuseke ko uyu mukozi wabo bamyenye ko yabuze kuwa kabiri nijoro babibwiwe n’umugore we wari wamutegereje ntatahe kandi yagiye kukazi uko bisanzwe.
Ejo kuwa gatatu nabwo ngo ntabwo yabonetse kukazi no mu rugo, maze hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Ku bufatanye na Police, umurambo wa Ntaganda nimugoroba watoraguwe mu ishyamba riri hafi y’iki kigo i Butare.
Nta kimenyetso ngo ugaragaza ko yaba yarakubiswe kuko nta gikomere bamusanganye.
Umurambo we wajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUB ngo barebe icyamuhitanye.
Amb Masozera avuga ko ubu bategereje ibisubizo by’abaganga ngo bamenye icyamwishe.
Jean Pierre Ntaganda asize umugore n’abana babiri.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW
13 Comments
izi mpfu koko za buri gihe ko ziteye ubwoba turaganahe???
Turangire aho badapfa abe ariho tugana se mama we!
Ariko mimi uvuze nabi pe, yego kuri iyi si ntaho urupfu rutaba ariko birakabije muri iyi minsi mu gihugu cyacu ibyimfu zidasobanutse biteye inkeke niba ukurikirana amakuru urabyumva. Gusa nihanganishije umuryango asize kdi Imana imwakire mu ntore zayo.
umunsi byakugezeho cg ku wawe nibwo uzamenya ko ari ikibazo. Ibyo aribyo byose ntago baba barwariye aho babasanze mu ishyamba. SImbikwifurije kuko nubikora nawe bizamugeraho ariko umenye ko ari ikibazo gikomeye. Ndabona dusigaye turenze na South Africa muri criminalite nuko media idatangaza byose
mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo nibwo ibindi byose muzabyongererwa.
kuzaba aho badapfa nibindi byose byiza.
Nyamaraaaa iki ni ikibazo , abantu bamaze kuba benshi basanga ngo bapfuye ,abenshi biba bigaragara ko bishwe ,aba ni abashobora kugera mu binyamakuru buriya hari n’abatavugwa !!
Police nihagurukire iki kibazo hakorwe iperereza barebe niba nta gatsiko kabagizi ba nabi biyemeje kabyihishe inyuma
Ariko mimi uvuze nabi pe, yego kuri iyi si ntaho urupfu rutaba ariko birakabije muri iyi minsi mu gihugu cyacu ibyimfu zidasobanutse biteye inkeke niba ukurikirana amakuru urabyumva. Gusa nihanganishije umuryango asize kdi Imana imwakire mu ntore zayo.
Mbese MIMI ushaka kobamurangira ahobadapfa ahubwo bamurangire ahobavuga neza kuko ndabona ari ? uyumwaka ahubwo ndabona arukwicana gusa MANA turinde kd uduhe imitima ikomereye muriwowe
Uyu witwa Mimi ko numva nta bumuntu agira buriya azashyigikira ya gahunda y’Umukuru w’Igihugu yo kurwana ku mutekano w’igihugu ku bubi no kubwiza ?
Imana imwakire mu bayo
Naho mwe mwica inzirakarengane muragowe imbere y’umwami.Nyamara murica umubiri ariko ntimwica ubugingo.Nihanganishije umryango we cyane umugore we n’abana asize nsaba ngo Nyagasani abakomeze
RIP Jean Pierre! sinzibagirwa ineza wangiriye nkore research aho wakoreraga! Imana ihe imbaraga umuryango wawe bihangane!
Ni byiza ko tumenya ukuri, twoye kwihutira gushinja abantu ngo bica abandi, J.Pierre yaramaze iminsi afite iminsi afite ikibazo cyo mu mutwe kuko yari avuye no mu bitaro,mu cyizere, none rero mureke Police igaragaze icyamwishe naho kuvuga ngo yarishwe byo nta kuri kurimo.
Mimi abaye nka Evode Uwizeyimana!!ngo babarangire aho badapfa???uziko uwabisesengura neza yakubaza ayo magambo uvuze Mimi? Uvuze nabi rwose saba imbabazi
Comments are closed.