Digiqole ad

Mwalimu bamuhaye smart-phone imufasha gutanga raporo buri munsi

 Mwalimu bamuhaye smart-phone  imufasha gutanga raporo buri munsi

Kuri uyu wa gatatu abarimu mu mashuri abanza n’ay’incuke bo mu bigo 64 mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Kayonza, Ruhango na Rubavu bahawe telephone zose hamwe 114 bahawe smart-phone zirimo application ibafasha gutanga raporo y’akazi kabo buri munsi. Ubusanzwe babikoraga ku mpapuro.

mwalimukazi w'i Nyamirambo ashyikirizwa telephone n'umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge
mwalimukazi w’i Nyamirambo ashyikirizwa telephone n’umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge

Ni raporo ku myigire y’abana; ibyo bize, abasibye ishuri, imbogamizi…raporo abarimu basanzwe bakora buri munsi ku mpapuro.

Raporo abarimu batanga ngo izajya igera kuri REB buri kwezi bakayiheraho bareba ibyo bakwiye kongeramo ingufu n’ibyakosorwa.

Umushinga Right to Play watanze izi telephone uvuga ko ubu bwaba uburyo bwiza kandi bwihuse mu kuzamura no gukurikirana ireme ry’uburezi buhabwa abana.

Izi telephone zirimo application yitwa “Droid Survey” abarimu bazajya buzuzamo amakuru akenewe ku kazi kabo buri munsi bakayohereza bigashishije Internet nayo bazajya bahabwa muri izi telephone buri munsi.

Zamda Uzamukunda, umwalimukazi ku ishuri ryo mu murenge wa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali avuga ko telephone nk’iyi ari nziza kuko izabafasha gukora vuba ibyo bakoraga ku mpapuro bikanabafata igihe kinini.

Valens Ndayahoze ushinzwe iyi Porogramu muri Right to Play avuga ko iyi ari gahunda batekereje igamije kunoza ireme ry’uburezi kandi bumva yashyigikirwa kikagera ku barimu benshi kurushaho.

Ndayahoze avuga ko umushinga nk’uyu mu gihugu cya Thailand aho Right to Play ikorera ngo yatanze umusaruro cyane mu burezi no mu kurengera ibidukikije.

Umuyobozi wa Karere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba yavuze ko u Rwanda rurigushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ryihutisha ibintu byose. Program nk’iyi ngo akaba yizeye ko izazamura ireme ry’uburezi.

Basobanurira umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge imikorere y'iyi Application
Basobanurira umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge imikorere y’iyi Application
Iyo Application izajya ifasha mwalimu kohereza raporo y'akazi ke buri munsi
Iyo Application izajya ifasha mwalimu kohereza raporo y’akazi ke buri munsi
Abarimu bahawe telephone z'ubu bwoko
Abarimu bahawe telephone z’ubu bwoko
Ubu buryo ngo bwatanze umusaruro mu bindi bihugu bukoreramo
Ubu buryo ngo bwatanze umusaruro mu bindi bihugu bukoreramo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ONE LAPTOP IGEZEHE?

  • Nange ntyo! Ko one laptop per child yahinze kurusha kajugujugu ubu hari n’ukiyivuga! Rwanda we!!!

  • ubutaha bazahita bazana one house per teacher bazihe nkicumi bibe birarangiye ibifi binini bikuremo ayabyo ubundi mwarimu agume mugahinda kuzarinda anogoka.ikibazo mwarimu afite sugutanga raporo

  • Ibi ni ibyo gushaka kwiyerekana imbere y’amahanga gusa, ariko ntacyo bizamura ku ireme ry’uburezi. Rwose abanyarwanda dukwiye gushyira mu gaciro, tugashyira ibirenge ku isi tukareka gukomeza kwirarira no kucyatsa, tukagerageza kuba more “realistic” .

  • ibya smartphone nibyo bizatuma abana biga neza ark kubahiriza gahunda byaranze pe mutanga laptop mukaziha yamashuli yabakire wawundimuri 12 yego simvuze konawe arinyakwigendera kuko abayagerageje uko ashoboye ark umwana ugasanga ntazi habe narimwe akaburiramo ya machine ntayibonye ngonibura ayigeho gato byibuze amenye dukekuri machine president adukorera ibyiza ark abababifite munshingano bakabyangiza mwese mukoze kimwe cyakabiri kibyo akora twamera neza pe kuko adukorera byiza cyane byabageraho bigapfuba sawa muge mwibera hejuru mugere no mwijuru.

Comments are closed.

en_USEnglish