Polisi yangije ibiyobyabwenge by’agaciro ka Miliyoni 15
Nduba/Gasabo – Kuri uyu mugoroba Police y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge birimo inzoga zitemewe udushashi 4 272 zo mu bwoko bumeze nka kanyanga ndetse n’urumogi byose bifite agaciro ka miliyoni 15 ariko bikaba ari ibintu ngo byo kwica abana b’u Rwanda.
Izi nzoga n’urumogi ngo byafashwe mu mukwabu udasanzwe muri Kigali ku bufatanye n’abaturage.
Spt. Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yibukije ko ibyaha byinshi bikorwa bishamikiye ku ngaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge.
Ndetse mu byaha bitanu bya mbere bikorwa cyane mu gihugu gukoresha ibiyobyabwenge biza ku mwanya wa gatatu inyuma yo gukubita no gukomeretsa hamwe n’ubujura buciye icyuho.
Ati “Akenshi iyo usanga umuntu wakoze icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aba yafashe kuri ibi biyobyabwenge, kuko niyo ntandaro y’ibindi byaha.”
Abanyarwanda ngo bakwiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko ngo ingaruka zabyo zigera kuri buri wese.
Police ngo irakomeza gusaba buri munyarwanda kwereka inzego z’umutekano ahari ibiyobyabwenge nk’ibi, yaba ababicuruza cyangwa ababikoresha kuko bitemewe n’amategeko.
Ingingo ya 594 mu gitambo cy’amategeko ahana mu Rwanda niyo ivuga ko ufatiwe muri ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka hagati y’umwe n’imyaka itatu, naho ubicuruza ni hagati y’imyaka itatu n’imyaka itanu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ibintu bibi ntibabyangiza kuko biba bisanzwe ari bibi nyine, ahubwo barabimena cyangwa bakabihamba
ariko se wamugani iri jambo rikoreshwa ngo kwangiza??? wagira ngo bakoshejeje!!! mushake irindi jambo ryo gukoresha. mugire muti bajugunye, bamennye, cg se nandi akwiye. ndabona ikinyarwanda gisigaye kitoroshye.
Nyamara twese abanyarwanda dukwiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge kuko ngo ingaruka zabyo zigera kuri buri wese.Tugakorana na Polisi tukayereka ahari ibiyobyabwenge, ababicuruza cyangwa ababikoresha kuko bitemewe n’amategeko.Bityo twubake u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.
Comments are closed.