Amazi yakoreshejwe ni umutungo udakwiye guteshwa agaciro
Ubutumwa butandukanye burimo gutambuka kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mazi ni ubuhamagarira abatuye isi kwita ko gutunganya no gukoresha amazi yakoreshejwe haba mu ngo no mu bigo mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu n’iterambere. Iyi nsanganyamatsiko ije mu gihe isi muri rusange iri ku gitutu cy’ingano y’amazi akenewe irushaho kuzamuka haba mu buhinzi, mu nganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Ibihugu byinshi bihugiye mu byo umuntu yakwita irushanwa mu iterambere nyamara iryo rushanwa niryo ririmo nyirabayazana wo kwandura kw’amazi aho ibishanga, imigezi, inzuzi n’ibiyaga byugarijwe n’amazi yanduye akomoka mu bikorwa bya muntu nk’inganda, ibigo by’ubushabitsi ndetse no mu ngo z’abantu ku giti cyabo.
Mu bihugu bituriye ikibaya cy’uruzi rwa Nili iki kibazo na cyo kirahari ndetse imikoreshereze iboneye y’amazi na Nili kimwe no guha abaturage amazi asukuye byagarutsweho mu munsi wahariwe kwita ku ibungabungwa ry’amazi ya Nili wabereye Tanzaniya kuwa 22 Gashyantare uyu mwaka.
Gufata ingamba bigomba ariko gushingira ku bufatanye bw’inzego zitandukanye zigira uruhare mu iterambere muri bi bihugu. Ibi byongeye kugarukwaho n’umuyobozi w’umuryango uhuza ibihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili ( Nile Basin Discourse – NBD) , Dr. Nadir Mohammed Awad, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku ruzi rwa Nili. Uyu munsi utegurwa n’urugaga rw’ibihugu bihuriye kuri Nili (NBI).
Yagize ati “NBD yemera ko ishoramari rishingiye ku iterambere ndetse n’ubufatanye bw’ibihugu bihuriye kuri Nili bizaganisha ku musaruro ufatika mu bijynye n’ingufu, kwihaza mu biribwa no kugira amazi asukuye.”
Uretse uyu muyobozi ubutumwa bwose bwatanzwe n’abafatanyaboikorwa ndetse n’abahagarariye ibihugu barimo ba Minisitiri na ba ambasaderi bashimangiye iyi ngingo y’ubufatanye.
Ni ngombwa ariko kuzirikana ko guha ubuziranenge amazi yakoreshejwe ari imwe mu nzira zaziba icyuho hagamijwe gufasha abaturage kubona amazi asukuye bakoresha mu kunywa, mu isukura ndetse n’ubuhinzi.
Gusa imbogamizi igihari ni ubushobozi bw’ibihugu mu gushyiraho ibikorwaremezo bifasha mu kongera gusukura amazi. Nko mu bihugu bikennye kugeza ubu 8% ari byo byonyine bibasha gusukura amazi aba yakoreshejwe mu nganda no mu bindi bigo by’ ubucuruzi.
Biracyakomereye kandi abaturage kubona ibikoresho by’ibanze mu kuyungurura amazi bakoresheje mu ngo zabo. N’ubwo uyu munsi hari ikibazo cy’amazi yanduye ni byiza ko tunatekereza ko ari twe soko yayo.
Mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nili ni ingenzi cyane ku gutekereza isukura ry’amazi yakoreshejwe hagamijwe kurengera ubuzima bw’abantu n’ibiba mu mazi.
Imibare iherutse yavuye mu bushakashatsi bwa NBI igaragaza ko muri ibi bihugu hakenerwa nibura Metero cube miliyoni 12,900 mu nganda buri mwaka.
Gutunganya amazi avuye muri izi nganda rero bikazasaba izindi ngufu mu kurengera ubuzima bw’abaturage ubu babarirwa hejuru ya Miliyoni 257.
Uruhare rwa muntu mu kwanduza amazi nirukoreshwe mu kuyasukura
Gukoresha uko bikwiye amazi dufite, kongera kuyatunganya ngo yongere akoreshwe ni zimwe mu ngamba zafasha mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi ubu bukorwa n’abagera kuri 75% hamwe no kunganira imibereho myiza y’abaturiye iki baya cy’uru ruzi rurerure ku isi.
Ibi bikozwe uko bikwiye byakunganira kandi miliyari 82 ya Metero kibe zikoreshwa buri mwaka mu kuvomerera imyaka mu bihugu 11 bituriye iki kibaya cy’uruzi rwa Nili. Aha twibuke ko ku isi muri rusange nibura ubuso buhingwaho buri hagati ya kilometero kare ibihumbi 40 na 60 byuhizwa amazi yanduye bikagira ingaruka ku bahinzi n’abarya ibihingwa byavomerewe hakoreshejwe ayo mazi.
Hari bimwe byagombye gukorwa birimo kunoza ubukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kuva nu rwego rw’urugo n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ibibi byo kwanduza amazi n’ingaruka bifite haba ku bantu ndetse n’ urusobe rw’ ibinyabuzima muri rusange. bagombye guhera ku ngo kandi bakigishwa uko batandukanya imyanda n’amazi yakoreshejwe n’ uburyo bamena imyanda ahabugenewe.
Isi by’ umwihariko ibihugu bihuriye kuri nili ntibikwiye gutezuka ku ihame ryo kurengera ibidukikije haterwa amashyamba ku misozi no guca amaterasi yikora mu rwego rwo gutangira imyanda imanuka mu mazi ivuye ku misozi, mu nganda n’ahandi igatwarwa n’ isuri ikarangirira mu mazi.
Kongera gutera amashyamba no kurengera inkombe z’ibyogogo, ibiyaga n’ imigezi ni bimwe mu bishobora kandi kugabanya ubwandure bw’amazi y’ imigezi n’ ibiyaga byacu.
Iki ni igitekerezo cya NIYIGABA Fidele, umukozi ushinzwe itangazamakuru muri Nile Basin Discourse – NBD