Digiqole ad

Hon Nyirarukundo yumva abashaka abakozi bakwiye kubashakisha muri Kaminuza aho biga

 Hon Nyirarukundo yumva abashaka abakozi bakwiye kubashakisha muri Kaminuza aho biga

Iki gitekerezo kinyuranya n’icya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yagejeje ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo isesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, yo ibona ko hakwiye gushyirwa imbara mu gushyigikira uburyo bwo kubona akazi abantu bapiganwe, bikanozwa hakabamo umucyo kurushaho.

Hon Nyirarukundo Ignacienne ukuriye Komisiyo y’Ubuhinzi

Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko kuri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta ya 2015-2016, yasanze hari amwe mu makosa yakozwe n’inzego mu micungire y’abakozi ba Leta ariko ngo mu bisobanuro bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’inzego zatumijwe kwisobanura hagaragaramo ubushake bwo kwisubiraho.

Amakosa yagiye agaragara harimo ayo gufata imyanzuro ku bayobozi b’ibigo yo kwirukana abakozi binyuranyije n’amategeko, bagahindukira bakarega urwego rwatsindwa Leta ikaba ariyo itanga amafaranga y’indishyi.

Hagaragayemo n’abakoresha abakozi batujuje dosiye, nko mu bigo nka Rwanda Revenue Authority ahari 80% no muri RURA abagera kuri 68% ariko ngo bose babaga batujuje tumwe mu twangombwa tutatuma badakora akazi.

Hari ahagaragaye abakozi bakora akazi badafite ubushobozi bwo kugakora, aho Komisiyo yatunze agatoki muri bimwe mu bitaro “byinshi” biyoborwa n’abayobozi b’agateganyo batafitiye ubushobozi harimo ibitaro bya Kibirizi.

Hon Ngabo Semahundo Amiel Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, avuga ko ibisobanuro bahawe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta, inzego zagiye zivugwa muri raporo na Minisiteri ishinzwe Abakozi ba Leta byabanyuze.

Avuga ko kugira ngo haboneke abakozi bashoboye, Minisiteri y’Abakozi ba Leta yababwiye ko hari gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gushakisha abakozi binyuze mu ikoranabuhanga, ndetse no gushyiraho ‘data bank’ (ikusanyamakuru) ku rwego rw’igihugu uwatsinze ikizamini cy’akazi ka Leta (akageza kuri 70% +) ariko ntahite abona akazi, akajya aba ariho aba ari akazi kaboneka agaherwaho bitewe n’ibyo yakora.

Ibi ngo bizajyana no guha inzego z’abikorera kimwe n’abantu ku giti cyabo babifitiye ubushobozi uruhushya rwo gukoresha ibizamini by’akazi kugira ngo bajye bafasha Leta mu kubona abakozi koko bujuje ibisabwa.

Iki gitekerezo ariko bamwe mu Badepite babona ko kidakwiye, ko ‘data bank’ yajya igira abo ikumira, ndetse kuri Hon Nyirarukundo Ignacienne akabona ko ikigo gikwiye kwishakira abakozi muri Kaminuza, kibakurikirana ndetse byaba ngombwa kibashakira amahugurwa hanze y’u Rwanda.

Ati “Komisiyo y’Abakozi ba Leta ijyaho inshingano nyamukuru yari ifite yari iyo gushakira Leta abakozi bashoboye, ubu nagira ngo mbaze Komisiyo niba mu myaka umunani Komisiyo imaze igiyeho babona iyo nshingano yaragezeho cyangwa bakagaragaza imyamvu bahura na zo zikaba zakemuka.

Urabona bavuga uburyo bazashyiraho bw’ikoranabuhanga, bisa no kuvuga ku bintu bidahari, nta politiki rusange ihari, nta e-recruitment ihari, ni bya bindi by’igihe kizaza gusa ariko ntibigaragaza neza ko bizakemura impungenge z’uko Leta izabona abantu bashoboye. Leta ikoresha abantu bake, ariko byibura abo ikoresheje bakabaye bashoboye kurusha abandi.”

Yongeraho ati “Nkiri ku byo gutanga imirimo, ibyo gutanga ‘accreditation’ mbona atari byo byatuma abantu bagira ubushobozi bwo gukora, ubundi se byakorwaga gute? Mbona ikibazo gikomeye dufite ari ukugira abakoresha batazi icyo bashaka, n’abo bantu bose baza ngo baje gushaka abakozi…

Ubundi umukoresha yakabaye yikoreshereza ikizamini kuko ni we uzi icyo ashaka kugeraho, azi icyo azabazwa, azi inshingano ze, ntabwo numva ukuntu ajya gushaka undi bazafatanya, ubundi yakabaye abishakira kuko aho Isi igeze n’ibi by’inyandiko byaratakaye, ushaka abakozi ajya kubashakira muri Kaminuza aho bava harazwi, nta we ubarema, abashaka muri Kaminuza akabagenzura, haba hari kaminuza zizwi zitegura abakozi, ari abanyamibare, akabagenzura buhoro buhoro kugeza binjiye mu kazi byaba ngombwa ukabajyana no mu mahanga kwiga kugira ngo bagukorere icyo kintu.”

Kuri iki kibazo cy’ikusanyamakuru rizahuza abakozi batsinze ikizamini cya Leta ntibahite babona akazi, bakajya bategereza ko kaboneka mu mezi atandatu ababanza bagahamagarwa, kabura nyuma y’icyo gihe urutonde rugaseswa, Hon Mporanyi Theobald abona atari byo.

Ati “Ikizamini ni seoul, uyu munsi dukeneye umukozi batanze ‘offre’ abantu baje barakora niba hakewe batanu bafashwe, kuko aho kugira ngo ubike abantu amezi atandatu ntabwo bibaho, ni iki kikubwira ko mwongeye gutanga akazi nyuma y’ayo mezi atandatu hataza abandi beza kuruta n’abo baje?

Ushobora gutanga ikizamini none uwabaye uwa mbere ejo hakaza umurusha, tugomba gushyiraho uburyo bw’irushanwa ahubwo hakanozwa uburyo bugaragara nta manyanga arimo uwatsinze agatsinda, undi akazakurikiza ibindi, naho bibaye bityo byaba ari ugukumira bamwe.”

Igitekerezo cya Hon Mporanyi ntikiri kure y’igisubizo cya Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage uvuga ko ‘data bank’ itazakuraho ipiganwa ahubwo ngo hazajya habaho amapiganwa ku rwego rw’igihugu noneho urwego ruzaba rukeneye umukozi muri icyo gihe cy’amezi atandatu rujye rukorana na Minisiteri y’Abakozi ba Leta irufashe kumubona hatabayeho gukoresha ikindi kizamini.

Hon Semahundo Amiel asubiza Hon Nyirarukundo yagize ati “Bikozwe kuriya {ikigo kikishakira abakozi} twaba dutatiriye cya kintu cyo gukorera mu mucyo, hazamo kumva ngo kanaka ukuriye ikigo ajya no muri kaminuza runaka kubera impamvu zitandukanye, ngira ngo gupiganwa ni bwo buryo bwiza ahubwo tukabinoza hashyirwaho uburyo bwiza, hakoreshwa e-recruitment, hakoresha abakoresha ibizamini babishoboye basabanutse abakandida batsinda babe ari inkorokoro.”

Imwe mu myanzuro yafashwe na Komisiyo ni ukwihutisha gushyiraho abayobozi b’ibitaro bashoboye ahagaragaye ikibazo, bigakorwa na Minisiteri y’Ubuzima, kwihutisha ishyirwaho rya politiki yo kugenzura imitangira serivise mu nzego za Leta bizakorwa na RGB, no guhana abahombwa Leta bakanagaruza amafaranga y’igihombo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Uriya mudepite witwa Nyirarukundo ibyo avuga sibyo kuko abakoresha baba bakeneye abakozi bafite icyo bazi gukora bataje kwiga, cyane cyane mu myanya imwe n’imwe. Abari muri za kaminuza nabo bashobora gushyirirwaho gahunda yabo ituma bamenyerezwa akazi ariko sicyo cyakemura ikibazo cyo kubona abakozi bashoboye kuko mu nzego zitari nke barahari ahubwo nta kazi bahabwa kubera ikimenyane no kudakorera mu Mucyo mu gihe cyo gutanga akazi, ari nacyo kibazo nyamukuru gikwiye guhaurukirwa.

    Naho uyu nyakubahwa akwiye kujya arushaho guseengura ibibazo mbere yo gutanga ibitekerezo kuko mu minsi yashize yumvikanye yemeza ko gatanya zeze muri iyi minsi ari ikimenyetso ko abantu, cyane cyane abagore bamaze gusobanukirwa neza n’uburenganzira bwabo, mu gihe hari benshi babihinduye business! Sijye wahera…

    • ESE MWIBUKA KO BISHOBOKA CYANE KO KAMINUZA RUNAKA ISHOBORA KUBA IRIMO KWIGISHA IBIDAKENEWE KU ISOKO RY’UMURIMO? (Iyi ishobora kuba ariyo mpamvu abakoresha bahora basaba, byanze bikunze, experience muri CV)
      AHUBWO HONORABLE ABAZE KAMINUZA NA HEC-MINEDUC IGISHINGIRWAHO NGO HASHYIRWEHO CYANGWA HEMERWE FACULT RUNAKA (Hari uwanyongoreye ko Nyirishuri atareba ibikenewe ahubwo areba ibizamutwara make kubyigisha; ibi umenya ariyo mpamvu Kaminuza zivutse vuba zigisha ibyo izindi zisanzwe zifite kuva kera)

  • Ahubwo se iyo avuze gutyo, abarangije mbere atekereza kubashyira he, cyane cyane ko nabo baba bari mu ishuli ry’ubuzima ari naryo ryigisha neza

  • Akazi gahabwa ufite impamyabushobozi ntigahabwa umunyeshuri ukiyishakisha ! Nyirarukundo uwo se yakuwe mu ishuli ngo ahabwe akazi ! niba ari nako biri ni umwihariko we. Nibakure ikimenyane mw’itangwa ry’akazi bareke gushakira igisubizo aho kitari bayobya uburari kandi bazi neza aho ukuri kuri.

    Uhabwa akazi kubera impamvu runaka nawe ukazajya ugatanga arizo ushingiyeho ndetse ukanakabya rwose kugirango ugaruze bihagije.Abahanga bize nibagerageze kwikorera naho ubundihari generation igoye gukorana nayo muri iki gihe

  • nanjye numva umukozi ataza kwigira ibyo akora mu kazi agatangira azi neza ibyo agiye gukora naho ubundi usanga ateza ibihombo bya hato na hato ubundi nkibaza aba depite dufite kuki badasuzuma ibyemerewe umukozi mu i gazeti ya leta bimugeraho,kuko iyo urebye siko biri bihera mu magambo gusa ;muri make urugendo ruracyari rurerure kubera kwikunda kwa bamwe…

  • Nyamara ndumva yashakaga kuvuga Job fair cg career expo! Ari aba chomeurs n’abanyeshuri byabafasha n’abakoresha kandi.Erega n’abafite experience baba bafite aho bahereye! Njye niko mwumva.

  • Nyabuna Honorable nadufashe bakore ku buryo umunsi ikizamini cy’akazi kibereyeho, amanota ahita amenyekana uwo munsi! Ibi byashoboka niyo abasaba akazi baba ari benshi, kandi gutekinika byahita birangirira aho kuko nta gihe gihagije cyo kubitegura cyaba kigihari

  • Guca akarengane n’ikimenyane mu itangwa ry’akazi hano mu Rwanda biragoye cyane, kandi kubibonera igisubizo ku buryo burambye ntibiri hafi aha. Keretse nibashyiraho ikigo cyigenga kizajya gikoresha ibizamini by’akazi kandi kikanatangaza abatsinze, ariko nabwo bigakorwa umunsi umwe cyangwa se mu minsi ibiri. Abantu bashobora gukora ikizamini cyanditse na interview umunsi umwe, hanyuma umunsi ukurikiyeho bagatangaza amazina y’abatsinze, ibyo nibyo byonyine byakuraho ikimenyane n’icyenewabo kuko ba bandi baba bashaka gushyiramo benewabo batabona umwanya uhagije wo gutangira za “magouilles” zo kubacomekamo.

    Rwose hari ibigo bimwe ujyamo wareba ababikoramo ugasanga hafi ya 90% bafitanye amasano ya hafi cyangwa ya kure mu miryango. Kubera ko ubu mu Rwanda tutakivuga amoko, ntabwo twavuga ko hari abatanga akazi bishingikirije amoko, ariko iyo urebye abakozi bo mu bigo bimwe nka RRA, RURA, RSSB,NSS, RWANDA AIR no muri za banki zimwe, ushobora kwibaza ibibazo byinshi kuri bo.

  • Ngo bashakira abakozi muri za kaminuza! Abo baba bafite mu ngo zabo no mu za bene wabo, no mu miryango yabo, baba babahagije.

  • Honorable Nyirarukundo yatubwira kaminuza bamushatsemo bajya kumugira depite ngo natwe tuyoherezemo abana bacu? Cyangwa inzira yanyuze ava mu Ntara y’Amajyepfo aza mu Nteko Ishinga Amategeko , ngo n’abakiri bato bamwigane bagere ikirenge mu cye?

  • Mu Rwanda nakuriyemo n’urwo nsaziyemo, isura n’ikimero nk’ibya Honorable Nyirarukundo birahagije ngo ubone akazi aho ushaka hose hatari imiziro, ubabwire n’umushahara udashaka kujya munsi uwubone, n’ubwoko bw’imodoka ushaka kugendamo igurwe, na quartier ushaka guturamo uyibonemo inzu. Icyabintiza nk’icyumweru kimwe gusa, nanjye naba nabibyaje umusaruro ukwiye. Icyo nakwirinda nawe atashima, ni ukubibyaza umusaruro ntacyo nkora nigaramiye gusa. Byo byaba ari bibi.

  • None se ko igitekerezo cyo guha akazi abahanga kurusha abandi nabyo mutabishaka mwifuza iki?

Comments are closed.

en_USEnglish