Digiqole ad

Guhemukira umuturage ni uguhemukira nyiri igihugu – Guv. Munyantwali

 Guhemukira umuturage ni uguhemukira nyiri igihugu – Guv. Munyantwali

Guverineri Munyantwali aganira n’abayobozi ku nzego zose b’Akarere ka Rubavu

Mu nama ngishwanama y’Akarere ka Rubavu yahurije hamwe abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku karere Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyatwari yabwiye abayobozi ko kudakora ibyo bakwiriye gufasha umuturage ari ukumuhemukira kandi ari we nyiri igihugu ari nawe mukoresha w’abayobozi bose.

Guverineri Munyantwali aganira n'abayobozi ku nzego zose b'Akarere ka Rubavu
Guverineri Munyantwali aganira n’abayobozi ku nzego zose b’Akarere ka Rubavu

Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu muri iyi nama yavuze ku kigero bagezeho mu ishyirwa mubikorwa ry’imihigo, nk’aho mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bageze kuri 74%.

Yasabye abayobozi bagenzi be guhuza imbaraga bakegera abaturage kuko ngo imihigo bakirimo inyuma hafi ya yose isaba kuzurizwa mu ngo.

Guverineri Alphonse Munyantwali yasabye abayobozi ba Rubavu gukorera hamwe mucyo yise ipfundo ry’intsinzi.

Ati “imyumvire, imitekerereze n’imikorere birajyana, umuyobozi mwiza agira imyumvire iganisha ku cyiza n’imitekerereze myiza, bigasozwa no gushyira mu bikorwa ibyo wumva neza kandi watekereje neza.”

Abayobozi mu nzego z’ibanze baganiriye na Guverineri bamugezaho bimwe mu bibazo by’imikoranire idahwitse bagirana n’abayobozi bo hejuru yabo bigatuma abaturage babihomberamo.

Guverineri Munyantwali  yanenze iyo mikoranire asaba ubuyobozi bw’akarere gukurikirana ibibazo nk’ibi hakiri kare.

Avuga ko guhemukira umuturage ari uguhemukira nyiri igihugu kuko umuturage ari we umukoresha w’abayobozi bose, bityo ngo buri muyobozi akwiye gufasha umuturage bitarindiriye ko bamurega ku bamukuriye ko byamunaniye.

Yasabye abayobozi b’Akarere ka Rubavu gukemura ibibazo nk’ibi kuko ngo atifuza ko nagaruka azongera kumva ibibazo by’abayobozi batubahiriza inshingano zabo.

Abayobozi ku nzego zinyuranye n'nzego z'umutekano bitabiriye iyi nama
Abayobozi ku nzego zinyuranye n’nzego z’umutekano bitabiriye iyi nama
Inama nginshwanama iba kabiri mu mwaka muri buri karere, iyi ni iya mbere yari iteranye uyu mwaka mu karere ka Rubavu
Inama nginshwanama iba kabiri mu mwaka muri buri karere, iyi ni iya mbere yari iteranye uyu mwaka mu karere ka Rubavu

Alain K. KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu

1 Comment

  • imvugo ijye iba ingiro,nkaho ama discours mennshi kandi meza atagira ibikorwa ntacyo yatugezaho.

Comments are closed.

en_USEnglish