Digiqole ad

“Uncle Austin ni inshuti yanjye yo mu bwana” – Radio (good life)

Mu magambo y’ikinyarwanda kitagororotse, uyu muhanzi w’umuganda ubwo yaririmbiraga abari muri Album Launch ya Uncle Austin yatunguye benshi ubwo yahamagaye Uncle Austin akamufata akaboko ubundi akavuga ko usibye kuba bahuriye ku gukora muzika ariko ari n’inshuti zikomeye dore ko biganye amashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa kane.

Radio afashe Auncle Austin ku rutugu abwira abafana ko ari inshuti ye yo mu bwana

Album Launch ya Uncle Austin yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 19 bose, ndetse buri wese abona umwanya wo kuririmbira abakunzi be.

Nubwo iki gitaramo cyatangiye bitinze kuri uyu wa gatatu, bitewe n’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro, abantu ntabwo bari bacye muri Parking ya Pt Stade i Remera bari baje kwifatanya na Uncle Austin.

Uncle Austin nawe akaba yabashije kuririmbira abari aho muzika ya Live mu gihe kigera ku isaha.

Abahanzi bakaba baririmbye bakurikiranye batya;

1.Jack b
2.Khizz
3. Allioni
4.Qeen Cha
5.Tizzo
6.Mico Prosper
7.Dream Boyz
8.Tom Close
9.TBB
10.King James
11.Urban Boyz
12.Jacky aza guhamagara urban boyz|
13.Washington nawe ahamagara urban boyz ahamagara na Rideman
14.Riderman
15.Bruce Melodie mbere ya Austin gato
16.Uncle Austin
17.Good Life
18.Sgt Robert
19.Jay Polly

Abashyshyarugamba (MC) bari bayoboye ibi birori ni Anita Pendo, Arthur na Ally Soudy bazwi nk’abanyamakuru kuri KFM na Isango Star.

Jack B umuhanzi wabanjirije abandi muri iki gitaramo
Jack B umuhanzi wabanjirije abandi muri iki gitaramo
Khizz nawe akurikiraho
Umuhanzikazi Allioni uzwi mu ndirimbo nka "Impinduka"
Umuhanzikazi Allioni uzwi mu ndirimbo nka “Impinduka”
Queen Cha witeguraga kujya kuri stage na Allioni wari uvuyeyo
Queen cha mu ijwi ryiza
Arthur na Anita banyuzagamo bagasetsa abari aho
Dream Boys n’ababyinnyi
Tom Close nawe yashimishije abakunzi be
Itsinda rya TBB naryo ryeretse abafana icyo rishoboye
King James aririmbira abafana
Urban Boys baza bwa mbere kuri scene
Aba barategurira amayira Jacky Chandiru
Nawe aba araje
Abafana bamugaragarije ko bamwishimiye
Imyambarire ye ivugisha benshi
Hari uwaririmbye ngo: ” You look better from behind”
Na Urban Boys muri ” Take it off”
Riderman na Washington
Riderman nk’uko bisanzwe abafana baramwishimira

 

Sgt Robert aganira na Wizzo na Radio bo muri Goodlife

 

Bruce Melody n’abakobwa bagaragaje ubuhanga mu kubyinana casque z’abamotari
David Bayingana umenyerewe mu makuru y’imikino azwi no mu kuvanga imiziki
Urugwiro rwari rwose hagati ya Wizzo, Anita na Radio
Auncle Austin yaje hejuru y’imodoka kugera kuri stage
Austin muri muzika ya Live
Wizzo na Radio kuri scene
Ni murumuna wa Jose Chameleone
Radio wiganye na Auncle Austin
Haje ababyinnyikazi babyinana batyo
Sgt Robert muri muzika y’ingabo
Jay Polly nawe yaje ararapa barishima

 

Joshua Polly niwe muhanzi washoje ibirori

Photos/P Muzogeye

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM

en_USEnglish