“Uncle Austin ni inshuti yanjye yo mu bwana” – Radio (good life)
Mu magambo y’ikinyarwanda kitagororotse, uyu muhanzi w’umuganda ubwo yaririmbiraga abari muri Album Launch ya Uncle Austin yatunguye benshi ubwo yahamagaye Uncle Austin akamufata akaboko ubundi akavuga ko usibye kuba bahuriye ku gukora muzika ariko ari n’inshuti zikomeye dore ko biganye amashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa kane.
Album Launch ya Uncle Austin yitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 19 bose, ndetse buri wese abona umwanya wo kuririmbira abakunzi be.
Nubwo iki gitaramo cyatangiye bitinze kuri uyu wa gatatu, bitewe n’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro, abantu ntabwo bari bacye muri Parking ya Pt Stade i Remera bari baje kwifatanya na Uncle Austin.
Uncle Austin nawe akaba yabashije kuririmbira abari aho muzika ya Live mu gihe kigera ku isaha.
Abahanzi bakaba baririmbye bakurikiranye batya;
1.Jack b
2.Khizz
3. Allioni
4.Qeen Cha
5.Tizzo
6.Mico Prosper
7.Dream Boyz
8.Tom Close
9.TBB
10.King James
11.Urban Boyz
12.Jacky aza guhamagara urban boyz|
13.Washington nawe ahamagara urban boyz ahamagara na Rideman
14.Riderman
15.Bruce Melodie mbere ya Austin gato
16.Uncle Austin
17.Good Life
18.Sgt Robert
19.Jay Polly
Abashyshyarugamba (MC) bari bayoboye ibi birori ni Anita Pendo, Arthur na Ally Soudy bazwi nk’abanyamakuru kuri KFM na Isango Star.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM