Digiqole ad

Riderman, Urban Boys na Dream Boys basezerewe muri PGGSS II. Updates: uko batowe

Kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga, mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangajwe uko aba bahanzi nyarwanda batowe n’amajwi bagize, kuri iki kiciro cya kabiri ubwo aba basezererwaga.

Iyi ni imibare igaragaza amajwi batoreweho:

Amajwi bagize kuri sms na ‘internet vote’

Gikondo – Aba bahanzi batatu nibo basezerewe kuri uyu mugoroba tariki 07 Nyakanya 2012, irushanwa ubu rikaba risigayemo abahanzi bane gusa.

Urban Boys, Riderman na Platini wa Dream Boys bashimira ababafashije kugera aha

Mu muhango abakunzi ba muzika mu Rwanda baba bategereje ikirivamo kubera gutungurana, byakomeje koko kuko Riderman wari mu bahabwa amahirwe menshi muri za Road Show kubera uburyo abafana bamwishimiraga akaba yavuye muri iri rushanwa.

Kuko hakurikizwa amatora, hasanzwe Jay Polly, Knowless, King James na Young Grace aribo batowe cyane kuri Telephone n’urubuga rwa Internet rwa primusgumagumasuperstar.com

Riderman, Urban Boys na Dream Boys bakurikiye Bull Dog, Just Family na Danny Nanone basezerewe muri week end ishize.

Abahanzi basigayemo nibo bataramiye abari mu ihema byaberagamo igikondo, muri ‘performance’ zabo, umuhanzi Jay Polly yagaragaje kwitwara neza kuri Scene ndetse na Young Grace, umuhanzi muto uri gutungurana mu kugera kure muri iri rushanwa.

Kuwa gatandatu tariki 14 Nyakanga hazasererwa abandi bahanzi babiri hagati ya bano bahungu babiri n’abakobwa babiri basigayemo. Babiri bazasigara nibo bazahatana ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ubwo hazaba hari umuhanzi w’umunyamerika Jason Deluro.

Iyi Screen nini bayerekaniraho muri macye uko abahanzi bagiye bitwara mu ntara
Abaza mu ihema biberamo i Gikondo ni ababa bararitswe
Young Grace niwe waciye kuri red carppet bwa mbere

 

 

Riderman n’umukunzi we nabo barahasesekaye
Mbere yo kuvamo yavugaga ko yiteguye kwakira uko biza kugenda kose
Lion Imanzi wari uje kuba MC anyura kuri ‘Red carppet’
Kimwe n’abandi bahanzi, Dream Boys nabo baje ubona bijimye mu maso
Bavuze ko nabo biteguye kwakira ibiza kuba
Knowless yaje asuhuza abakunzi be

 

Bitandukanye n’abandi, we yari afite akanyamuneza
Jay Polly yavugaga ko yumva afite icyizere
Urban Buys baje mu myambarire itangaje kandi idasanzwe
Ariko bari bijimye mu maso
King James watambutse kuri ‘red carpet nyuma y’abandi yambaye atyo
Arafata agafoto mu myambaro myiza ya kinyafrica
Kamishi (iburyo) n’umukunzi we, ndetse na Manager we Patrick bari batumiwe
Abanyamakuru bari aho ngo bandike ibibera aho
Lion Imanzi ati: “bahanzi nimuze dutangire?”
Abahanzi bose mu gihe bari bategereje ko Lion asoma abagumamo
Nubwo yaje nyuma, niwe wasomwe mbere mu baguma mu irushanwa
Ubundi ati: ” Jay Polly”
Abari bamaze guhamagara bava mu bandi
Knowless niwe wakurikiyeho ati ” ndashima Uwiteka”
Bwa nyuma bahamagaye Young Grace avuga ko nawe yishimye cyane
Ngabo abakomeje mu irushanwa, ni Hip Hop na R&B
Abavuyemo ntibyari byoroshye kubyakira kuko batahabwa umwanya wo kuririmbira abatumiwe
Bashumbushwa ibihembo bagenewe na BRALIRWA kirimo ifoto yabo
Riderman yashimiye abamufashije kugeza avuyemo
Urban Boyz bati: "nytituzigera ducika intege"
Urban Boyz bati: “nytituzigera ducika intege”
Imyambarire yabo yari itangaje
King James niwe utangiye gukorera mu muhogo abatumiwe
Ati: ” Niteguye gukomeza mpaka ngitwaye”
King James  niwe ubanje kubakorera mumuhogo
King James niwe ubanje kubakorera mumuhogo
Jay Polly na Greep P bafatanya kuririmbira abari aho
Young Grace uri gutungurana mu ndirimbo ye yitwa “Hip Hop”
Yari yambaye gisoda
Knowless niwe washoje ibirori aririmba ye “Ca va”

Photo/UM– USEKE.COM

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

en_USEnglish