Digiqole ad

Gina Rinehart: umugore ukize kurusha abandi ku Isi

Umugore ukize kurusha abandi ku Isi nkuko bitangazwa na BRW Magasine, si Oprah Winfrey, Queen Elizabeth II cyangwa Liliane Bettencourt basanzwe bazwiho ubutunzi bwinshi cyane. Ahubwo ni Gina Rinehart, umugore utavugwa rwose wo muri Australia wibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Gina ubuzima avuga ko ubwiza kuri we ari ikirombe cy’ubutare

Abajijwe muri macye icyo yita ubwiza, ntiyavuze imiringa y’izahabu yambara mu ijosi gusa, cyangwa ngo avuge amazu ye meza ari mu busitani bwiza aho atuye i Pilbara mu ihembe ry’uburengerazuba bwa Australia.

Ahubwo yagize ati: “Ubwiza ni ikirombe cy’ubutare

Mu gihe se Lang Hancock, yavumburaga ikirombe cy’ubutare (Iron) mu myaka y’1950, ntabwo byari byemewe kohereza hanze ya Australia amabuye y’agaciro.

Kuva icyo gihe umuryango Gina yaje gusigara ahagarariye wagiye ugwiza ubutunzi kubera ayo mabuye y’agaciro igihugu cya Australia n’amahanga nyuma baje kujya baza kumwishyura ngo babone ku butare.

Kubera umuco w’imiryango yo mu burengerazuba bwa Australia yo kudakunda gutangaza akari imbere, bacye cyane ku Isi nibo bari bazi ko uyu mugore amaze igihe kinini nta w’undi wa kiriya gitsina umuhiga mu butunzi ku Isi.

Ubutunzi bwe wenyine hatarimo ubw’umuryango, bubarirwa kuri miliyari 29,3 z’amadorali ya Amerika, mu minsi ishize, Gina Rineheart yavuye ku kuba umugore ukize muri Australia aba uwa mbere muri Aziya, ubu biremezwa na bimwe mu binyamakuru bizobereye mu kubara imitungo ko nta mugore umuhiga ku Isi.

Ikinyamakuru cya Business cya BRW kivuga ko ubu Gina w’imyaka 58 ngo mu myaka micye ashobora kuza mu bantu, ushyizemo n’abagabo, bakize cyane ku Isi dore ko ngo umutungo we uza kugera kuri miliyari 100 z’amadorari ya Amarika.

Ise yitabye Imana mu 1992, asigarana umurage w’ibyo se Hancock yari yaravumbuye mu misozi ya Pilbara. Gina avuga ko mubyo akora byose, urugo rwa se nabo yasize aribyo biza imbere.

Gina yashakanye n’umunyamategeko Frank Rinehart mu 1983, se Hancock amaze kwitaba Imana Gina niwe wabaye umuragwa w’ibya se. Ubu yatanye n’umugabo we wamusigiye abana batatu we agatwara umwe.

mu myaka ishize we na se Hancock wamuraze

Usibye amabuye y’agaciro, Gina yashoye no mu itangazamakuru, afite imigabane minini muri Channel 10, imwe muri Television eshatu z’ubucuruzi zikomeye muri Australia, ndetse anafite imigabane minini mu ishyirahamwe ry’ibitangazamakuru rya Fairfax Media, nubwo aherutse kugabanyamo imigabane mu cyumweru gishize.

Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye, Hancock Prospecting, nibwo buzima bwe. Usibye biriya bindi ashoramo hanze, ntabwo agaragara mu bindi abandi bagwizatunga bashoramo nk’ubugeni, ubukerarugendo, gusiganwa kw’amafarashi, n’indege z’abifite (private jets).

Azwi cyane nk’umugore ukora amasaha menshi cyane ku munsi hafi 20, ureba kure kandi udatezuka ku ntego yihaye.

Gina Rinehart watanye n’umugabo ubu akaba afite abana be batatu, n’ubu niwe ukiri umuragwa w’ibyasizwe nase, nubwo umwuzukuru wa se Lang Hancock ubu ageze ku myaka 25.

Abandi bagore bambere bakize cyane ku Isi:

  • Christy Walton – umuragwa wa Wal-Mart
  • Liliane Bettencourt – umufaransakazi w’umunyamigabane w’ibanze muri L’Oréal
  • Johanna Quandt – Umugore wa gatatu w’uwahoze ari nyiri uruganda rwa BMW
  • Oprah Winfrey – Yashoye mu itangazamakuru, niwe mugore wishakishirije, utarabirazwe n’umugabo cyangwa umuryango
  • Birgit Rausing – umunyabugeni wo muri Swede warazwe n’umugabo uruganda rwa Tetra Laval
  • Rosalia Mera – nyuma yo kuva mu ishuri ngo akore imyenda akiri umwana muto, uyu munya Espagne we n’uwo bafatanyije kompanyi ya Inditex, bafite kompanyi nini ya Zara

Source/Businessinsider

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish