Digiqole ad

China: ingobyi y’umwana (placenta) bayigize ibiryo

Nyuma yo kubyara Wang Lan yatahanye umwana w’umukobwa n’ingobyi yarimo mu nda, iyi ngobyi yayijyanye kuyirya mu isosi nk’umuti wakoreshwaga kera cyane.

Bamwe ngo bavanga ingobyi y’umwana n’andi mafunguro ngo biryohe kurusha

Ingombyi y’umwana uri munda (placenta) no mu bihugu biteye imbere batangiye kugenda bayemera nk’umuti w’indwara zimwe na zimwe, ariko ntibaragera aho bayishyira ku mashyiga ngo bateke barye.

Iyi ngobyi ngo yaba ivura integer nke no kwiheba nyuma yo kubyara, ikongera amashereka n’imbaraga ku mubyeyi.

Mu bushinwa n’ubwo ubu bitari bigikorwa, mu myaka 2000 ishize ngo ingobyi yararibwaga cyane mu kwivura biriya.

Wang yavuze ko atashye yayishyize muri “frigo” nyuma akayoza maze akayiteka ubundi akayirya nk’inyama n’amazi yazo ariko zashizemo umuhumuro nk’uw’ifi. Uyu mugore akaba yizera cyane ko iyi ngobyi ngo ifasha cyane umubyeyi gukira vuba vuba nyuma yo kwibaruka.

Qin Shihuang umutegetsi (empereur) wa mbere w’Ubushinwa bwiyunze mu myaka 2000 ishize niwe ngo waba waratangije kurya ingobyi y’umwana uvuye mu nda nk’umuti, bivuga ko umugore we Cixi ngo yari yiriraga bene izi ngobyi (placenta) bigatuma agumana itoto.

Abahanga b’abashinwa bo hambere cyane nabo ngo basize inzandiko zigaragaza ko Placenta ari urugingo rukomeye cyane mu buvuzi mu gihe rukoreshejwe neza.

Itangazamakuru mu Ubushinwa riravuga ko ubu kurya ingobyi ku babyeyi byongeye kwaduka mu myaka micye ishize. Mu bitaro by’ababyeyi biri mu mujyi wa Nanjing mu burasirazuba bw’Ubushinwa batangaje ko 10% by’abagore bibaruka usibye umwana, batwara n’ingobyi ngo baze kuyirya.

Mu gihugu cya Serbia, hari umugore witwa w’umuvuzi umaze kuba icyamamare mu kuvura invune z’abakinnyi bakomeye ku Isi akoresheje Placenta y’indogobe. Bamwe mu bahamya b’ubuvuzi bwa Placenta y’indogobe ikoreshwa n’uyu mugore harimo abakinnyi nka Robin Van Persie, Yossi Benayoun, Glen Johnson na Albert Riera.

Source/Relaxnews

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish